RELIGION

ABATWARAMUCYO BO MU ITORERO RYA EPR MU IVUGABUTUMWA

 “Amatabaza yanyu ahore yaka (Luka 12:35) ni intego yari iyoboye igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’urwego rw’abagore bo muri presbytery ya Kigali, rwahuje abatwaramucyo (abagore n’abakobwa) bo muri paruwase (paroisse) zitandukanye zo muri iyo presbytery.

Pastor MUSABYIMANA Bienvenue umuyobozi wa Kigali presbytery niwe wagitangije mu ijambo ry’ikaze ku bari bitabiriye.

Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Pasteur Beata Mukamurenzi riboneka muri Luka 12, 35-40. Ryakanguriraga abari aho ko amatabaza yabo agomba guhora yaka. Yibukije ko ijambo “abatwaramucyo” atari iry’abari n’abategarugori gusa nk’uko bimenyerewe, ahubwo ko rikwiye kuba iry’umukristo wese, yaba umugabo cg umugore. Umucyo ugomba guhora umurika kandi ukamurikira abandi. Yavuze ko hari abajura benshi (barimo ikoranabuhanga, iterambere,…) biba abadafite uwo mucyo,  bari kwiba umwanya w’Imana, uw’umuryango, bari kwiba abana, abagabo, abagore, … yasabye abari aho kuba maso nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, muri Matayo 25, 1-13.

Abakristo bakwiye gutunga umucyo w’ukuri ari we Yesu.

Korali zitandukanye zatanze ubutumwa mu ndirimbo burimo  ubukangurira abantu kuba umucyo, ubuhumuriza, ubwibutsa urukundo rw’Imana, …

Ubutumwa bwo kuba umucyo kandi bwatanzwe no mu muvugo.

Umuyobozi w’urwego rw’abagore (abatwaramucyo) muri Presytery ya Kigali, Gwaneza Francoise, mu ijambo rye yashimye Imana, ashima abatwaramucyo bitanze bagakusanya ibiribwa, imyambaro, inkunga y’amafaranga byatanzwe mu bitaro by’Itorero rya EPR I Remera Rukoma kugira ngo bafashe abarwayi batishoboye. Yashimiye Itorero, umuyobozi wa Presbytery ya Kigali, abashumba, komite bakorana banatanga ituro ry’ishimwe.

Igiterane cyasojwe n’ijambo rya Perezida wa Presbytery no gusabira umugisha abitabiriye.

Umwanditsi NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist