ABATWARAMUCYO BO MU ITORERO RYA EPR MU IVUGABUTUMWA

“Amatabaza yanyu ahore yaka” (Luka 12:35) ni intego yari iyoboye igiterane cy’ivugabutumwa
cyateguwe n’urwego rw’abagore bo muri presbytery ya Kigali, rwahuje abatwaramucyo
(abagore n’abakobwa) bo muri paruwase (paroisse) zitandukanye zo muri iyo
presbytery.
Pastor MUSABYIMANA Bienvenue umuyobozi wa
Kigali presbytery niwe wagitangije mu ijambo ry’ikaze ku bari bitabiriye.
Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Pasteur Beata Mukamurenzi riboneka muri
Luka 12, 35-40. Ryakanguriraga abari aho ko amatabaza yabo agomba guhora yaka. Yibukije
ko ijambo “abatwaramucyo” atari iry’abari n’abategarugori gusa nk’uko
bimenyerewe, ahubwo ko rikwiye kuba iry’umukristo wese, yaba umugabo cg
umugore. Umucyo ugomba guhora umurika kandi ukamurikira abandi. Yavuze ko hari
abajura benshi (barimo ikoranabuhanga, iterambere,…) biba abadafite uwo mucyo, bari kwiba umwanya w’Imana, uw’umuryango,
bari kwiba abana, abagabo, abagore, … yasabye abari aho kuba maso nk’uko ijambo
ry’Imana ribivuga, muri Matayo 25, 1-13.
Abakristo bakwiye gutunga umucyo w’ukuri ari we
Yesu.
Korali zitandukanye zatanze ubutumwa mu
ndirimbo burimo ubukangurira abantu kuba
umucyo, ubuhumuriza, ubwibutsa urukundo rw’Imana, …
Ubutumwa bwo kuba umucyo kandi bwatanzwe no mu
muvugo.
Umuyobozi w’urwego rw’abagore (abatwaramucyo)
muri Presytery ya Kigali, Gwaneza
Francoise, mu ijambo rye yashimye Imana, ashima abatwaramucyo bitanze
bagakusanya ibiribwa, imyambaro, inkunga y’amafaranga byatanzwe mu bitaro by’Itorero
rya EPR I Remera Rukoma kugira ngo bafashe abarwayi batishoboye. Yashimiye Itorero,
umuyobozi wa Presbytery ya Kigali, abashumba, komite bakorana banatanga ituro
ry’ishimwe.
Igiterane cyasojwe n’ijambo rya Perezida wa
Presbytery no gusabira umugisha abitabiriye.
Umwanditsi NAHAYO
Pelagie