URUHARE RW’ABABYEYI MU GIHE KIGOYE CY’UBUGIMBI N’UBWANGAVU

Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, si igihe gikomerera abana
gusa ahubwo ni igihe gikomerera ababyeyi kurushaho. Muri icyo gihe nibwo abana benshi
batumvikana n’ababyeyi ndetse n’ababyeyi ntibumvikane n’abana. Icyo gihe
kigereranywa no kugenda ku kiraro gifite igiti kimwe aho ushobora kugenda neza
gahoro gahoro ukambuka cg se wakwibeshya gato ukagwamo kandi kuvamo bikakugora.
Nk’umubyeyi, wifuza kurinda umwana wawe ngo atakijyamo, ariko ntabwo bishoboka kuko
ni igihe agomba gucamo byanze bikunze akagicamo nabi cyangwa neza bitewe n’ababimufashijemo.
Mubyeyi icyo nicyo gihe cyiza cyo kuba hafi umwana wawe kandi ni wowe uri mu
mwanya mwiza wo kumufasha kugitambukamo neza kugeza abaye umuntu mukuru uzi
kuyobora ubuzima ahakwiye.
Yego kubivuga biroroshye kuruta kubikora, kuko urareba
umwana wawe w’umuhungu wakubaganaga cyane avuga amagambo menshi none ubu ni
ingimbi, nta kintu na kimwe akubwira. Umwana wawe w’umukobwa wahoraga ashaka ko
mujyana ahantu hose, ubu yumva afite isoni z’uwamubona agendana n’ababyeyi be
mu nzira. Ibyo ntibigomba kugukura umutima kuko ni igihe abana benshi bashobora
kugeramo kandi kigira imyaka kirangiriraho, ahubwo ni igihe ukwiye gushaka
inama z’ababifitemo ubumenyi kugira ngo umufashe utamuhutaje kandi nawe udakomeretse.
Ushobora gufatanya nawe gusoma ibitabo birimo inyigisho zimusobanurira ibihe
arimo n’uburyo bwiza bwo kubyitwaramo.
Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni igihe cy’impinduka
nyinshi ku mwana haba imbere mu mubiri, inyuma ku mubiri no mu bitekerezo. Umwana
aba ashaka kuba we no kugira itsinda ry’inshuti abarizwamo ndetse akagira imyitwarire
nk’iyabo. Gusabana nazo bigira uruhare runini mu kwiyubaka no kwigirira
icyizere. Nyamara ubwo bucuti hari ubwo buba intandaro y’ibibazo by’ubuzima ku
hazaza h’umwana igihe iryo tsinda rifite imyitwarire ibangamiye umuryango. Hari
ubwo umwana yisanga mu itsinda ry’abanywa ibiyobyabwenge, abasambanyi, n’ibindi
bibi byinshi. Ibyo bikaba intandaro yo kunanirwa kwiga mu ishuri, guterwa cg
gutera inda zitateganyijwe, no kugira indi myitwarire yose idahwitse.
Kumva ashaka kumera nk’abandi ni umwe mu mitego abana
bagwamo. Bamwe mu barezi bavuga ko abana benshi bagira imyitwarire batahisemo
cg se badashaka kubera gutinya ko abandi babigizayo bakabakura mu matsinda
yabo. Ibyo akenshi bibatera guhangayika, bagatakaza umurongo w’ubuzima ndetse bikaba
byabatandukanya n’imiryango yabo kugira ngo bemerwe mu matsinda barimo.
Abahanga mu by’imitekerereze no mu burezi bavuga ko
ari cyo gihe umwana akwiye kwitabwaho cyane. Ababyeyi bagomba gushaka umwanya
wo kubatega amatwi, kuganira nabo kenshi kugira ngo bamenye inshuti zabo n’amarangamutima
yabo. Amashuri nayo agomba kubafasha kumenya guhitamo inshuti nziza n’ingaruka
bifite ku hazaza habo.
Mukwiye kugira umwanya muganiriramo ibijyanye n’ubuzima
bw’imyororokere mu muryango.
Ushobora kujya umuha ibibazo bijyanye n’igihe arimo asubiza
ku giti cye, akabyandika aho ahisemo kandi ntumushyireho igitutu ngo akwereke
ibisubizo. Mukajya inama umufasha gutekereza ku byo arimo, n’ingaruka bifite ku
hazaza he.
N’ubwo kugira inshuti ari byiza ariko bishobora no
kwangiza ubuzima bw’ejo hazaza bw’ingimbi cg umwangavu.
Kuba maso cyane ku babyeyi, kwigisha no kuganira nizo
ntwaro zagufasha kubihindura ibimufasha mu mikurire ye aho kumwangiriza
ubuzima.
Mu nkuru zindi tuzarebera hamwe bimwe mu biganiro
twagirana n’abana kugira ngo bafate ibyemezo bikwiye mu bugimbi cg mu bwangavu
bwabo.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
Les jeunes s’interrogent – réponses pratiques,
volume 2