INAMA Z’INGENZI UKWIYE KUGIRA UMWANA W’UMUKOBWA

Mu bihugu
byinshi no mico inyuranye ubwiza bw’abana b’abakobwa akenshi buhuzwa n’uko
bagaragara inyuma, ndetse bamwe bakabigira byiza kurushaho bakoresheje ibyo
abenshi bakunze kwita ibirungo. Inyigisho n’uburezi bitangwa bigira uruhare mu
kwibutsa abana ko ubwiza budashingiye ku byo tubona inyuma gusa, ahubwo ko
bushingiye mu kwiyubaha no kubaha abandi. Gufasha abana cyane cyane b’abakobwa
gusobanukirwa ko agaciro kabo karenze ubwiza bugaragara inyuma ni ukubaha
urufunguzo rw’icyizere kirambye cy’ahazaza habo.
Niba ukunda
ibyiza ukabyifuzira n’abandi izi nama ukwiriye kuzigira umukobwa wese ukunda
mbere y’uko yuzuza imyaka 18:
1.
Ubwiza bwawe bushingiye mu kwiyubaha
kwawe ubwawe, ntibushingiye ku birungo wisiga.
2.
Ntuzashake umugabo wo kugirango agufashe cg
agukize ahubwo ugomba kuba umugore w’umunyembaraga kandi ushobora kwifasha wowe
ubwawe, kuko kwizera kuzabaho ushingiye ku mugabo bigabanya imbaraga zawe
n’icyizere wifitiye
3.
Ntabwo ukeneye ko abantu bose
bagukunda ahubwo ukeneye kuba umuntu w’inyangamugayo ku giti cyawe. Muri iki
gihe tugezemo abantu benshi bashaka gushimwa no gukundwa na bose nyamara
akenshi usanga bidashoboka. Icyo ukwiye guhirimbanira ni ukuba inyangamugayo,
ukagira indangagaciro nziza ugenderaho, ibyo bizaguha icyizere n’amahoro yo mu
mutima kuruta gushimwa n’abantu benshi by’akanya gato.
4.
Nutiga kwikunda wowe ubwawe uzakunda
uwo ubonye wese ndetse ushobora kuzakunda n’uwangiza ubuzima bwawe (kwiga
kwikunda wowe ubwawe ntibivuze kwikunda udatekereza ku bandi cg se udaha abandi
agaciro ahubwo ugomba kwiga kubaho wishimye ntiwumve ko umunezero wawe
ushingiye ku kuntu abandi bakubona. Iyo wikunda umenya no kwihitiramo ibyiza).
5.
Iga gukora cyane kuko ahazaza hawe
ntabwo hazagenwa n’umubiri wawe ahubwo hazagenwa n’ubwonko bwawe
6.
Ujye wiga kuvuga oya n’iyo waba wumva
biteye ubwoba
7.
Ibyo wemera byose uyu munsi
bizakubera nk’inzu y’imbohe (gereza) mu gihe kizaza. Ni ukuvuga ko niba hari
imyitwarire idahwitse ufite uyu munsi cg niba hari ibyo wemera nawe ubizi neza
ko atari byo (bibujijwe cg bifite ingaruka mbi) bishobora gutuma ari ko uzahora
uriho ubuzima bwawe bwose, ikindi bishobora kuzakubera inzitizi (kukubuza
amahirwe) mu gihe kiri imbere ndetse bikaba byakubuza no kubaho mu mudedendezo.
8.
Jya ugira inshuti zifuza ibyiza kandi
zikwifuriza ibyiza wirinde inshuti zikuryarya, zitagukunda ahubwo zikunda ibyo
zigukuraho (zigushakaho), zishaka urukundo rw’akanya gato. Kugira inshuti nziza
bizagutera imbaraga kandi bitume ugera kure binakurinde inshuti ziguca intege zikakwangiriza
ubuzima.
9.
Ntukagire isoni (ntugaterwe ikimwaro)
n’uko watsinzwe ahubwo ujye ubabazwa cyane n’uko wananiwe guhaguruka (wananiwe
kwisubizamo imbaraga) nyuma yo guhura n’ikibazo kiguca intege (nyuma yo gutsindwa).
10. Ujye
usenga kugira uhinduke umugore w’agaciro aho kugira ube umugore ugezweho. Ugomba
kwita cyane ku bintu biramba aho kwita ku by’akanya gato. Kuba umugore
w’agaciro bivuze kugira ubwenge bugufasha kubaho neza, ukiyubaha kandi ukubaha n’abandi.
Ibyo byose bituma uba umuntu ufite agaciro mu bandi. Kuba umugore ugezweho ni
ugufata buri kintu cyose ubonye kije, gushaka ko abandi bahora bakubona
nk’umuntu ujyanye n’igihe bityo ugahora ku nkeke y’amaso ya rubanda rukubona.
Ntabwo ukwiye guhumiriza ngo wirengagize aho igihe kigeze, ariko nta n’ubwo
ibigezweho bigomba kuguhoza ku nkeke no kukubeshaho ubuzima buruhije cg se
budashoboka.
Uzifuze kuba
umugore w’agaciro kubera indangaciro nziza ufite no kubera icyo umariye abandi.
Niba
uri umubyeyi ufite umwana w’umukobwa, niba ufite inshuti ukunda y’umukobwa
umugire izi nama tuvuze hejuru wongereho n’izindi nyinshi nawe uzi.
Niba
uri umukobwa usomye izi nama, uzibike ku nkingi z’umutima wawe maze ujye uzizirikana
buri munsi.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://web.facebook.com