ABATWARAMUCYO BO MU ITORERO RYA EPR MU IVUGABUTUMWA
“Amatabaza yanyu ahore yaka” (Luka 12:35) ni intego yari iyoboye igiterane
cy’ivugabutumwa cyateguwe n’urwego rw’abagore bo muri presbytery ya Kigali,
rwahuje abatwaramucyo (abagore n’abakobwa) bo muri paruwase (paroisse)
zitandukanye zo muri iyo presbytery.
Paruwase ya EPR REMERA-KICUKIRO ni yo yakiriye igiterane
Pasteur MUSABYIMANA
Bienvenu, umuyobozi wa Kigali presbytery niwe watangije igiterane
Abashumba bo
muri paruwase zitandukanye bitabiriye iryo vugabutumwa
Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Pasteur Beata Mukamurenzi
Iryo jambo riboneka muri Luka 12, 35-40, ryakanguriraga abari aho guhora
bacanye amatabaza yabo. Yibukije ko ijambo “abatwaramucyo” atari iry’abari
n’abategarugori gusa nk’uko bimenyerewe, ahubwo ko rikwiye kuba iry’umukristo
wese, yaba umugabo cg umugore. Umucyo ugomba guhora umurika kandi ukamurikira
abandi. Yavuze ko hari abajura benshi (barimo ikoranabuhanga, iterambere,…)
biba abadafite uwo mucyo, bari kwiba umwanya w’Imana, uw’umuryango, bari
kwiba abana, abagabo, abagore, … yasabye abari aho kuba maso nk’uko ijambo
ry’Imana ribivuga, muri Matayo 25, 1-13.
Abakristo bakwiye gutunga umucyo w’ukuri ari we
Yesu.