UBUCUTI N’URUKUNDO MU RUBYIRUKO: IKIGANIRO UMUBYEYI YAGIRANA N’UMWANA W’INGIMBI/UMWANGAVU

Mu buzima
bwacu, kumva ukeneye umuntu ukwitaho nawe ukamwitaho ni ibintu bisa nk’aho biri
muri buri wese. Hari ubwo wumva bifite
imbaraga nyinshi muri wowe n’iyo waba ukiri muto.
Abari mu
kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu nibyo bita “kugira inshuti (copain, copine,
girlfriend, boyfriend)” mu yandi magambo twabyita “kugira umukunzi”.
Ese kugira
umukunzi (inshuti) wumva ari iki?
a))Kugira umuntu
mudahuje igitsina musohokana buri gihe
b)Kumva hari
ikintu kiri hagati yawe n’umuhungu kanaka cyangwa n’umukobwa kanaka gisa nk’ikigukurura,
ukamwandikira kenshi cg ukamuhamagara kenshi
c)Igihe cyose
uri kumwe n’inshuti zawe ushiduka wagiye kwegerana n’uwo muntu mudahuje
igitsina mwiyumvanamo, bisa nk’aho agukurura
Ubundi kugira
umukunzi (inshuti) ni ukugira imibanire y’amarangamutima n’umuntu, akaba ari we
uhinduka uw’ingenzi mu buzima bwawe kandi nawe ukaba uri uw’ingenzi kuri we.
Ni ukuvuga ko
ibyo byose byavuzwe hejuru ari ukuri. Uko mwaba muhura uko ari ko kose, byaba
imbonankubone, haba kuri telephone, mwaba muhura mu ibanga, uwo muntu mwiyumvanamo
akenshi yitwa umukunzi (copain, copine, girlfriend, boyfriend)
Ikibazo cy’amatsiko:
Ese witeguye kwinjira muri iyo nzira? Kuki ushaka kugira umukunzi (inshuti)?
Mu mico imwe
n’imwe kugira umukunzi biremewe, kandi bifatwa nk’ibisanzwe mu rwego rwo kumenyana
kurushaho. Gusa byakagombye kuba bifite intego imwe yo gufasha abo bakundana kumenya
niba bashaka kubana nk’abubakanye.
Niba ufite
umukunzi ariko nta gahunda mufite yo gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore, uba
umeze nk’umwana ukina n’ibikinisho bye, yabihaga akabinaga hasi rimwe na rimwe
agahitamo ibindi yumva ashaka gukina nabyo.
Yego nibyo
bamwe mu nshuti zawe bakubwira ko kugira inshuti ari ibintu biraho kandi ko
ntacyo bitwaye. Bakunda kugira inshuti y’umwihariko ariko nta gahunda yo
gushyingiranwa bafite. Abandi babifata nk’aho ari ubutwari kandi ko bibahesha
agaciro mu bandi. Iyo mibanire akenshi ntiramba, bene izo nshuti zisohokana igihe
gito ubundi zigatandukana. Ibyo bituma imibanire yose bayifata nk’aho ari ibintu
by’akanya gato bivuze ko biba bibategura kuzatandukana n’abo bazashakana mu
gihe gito gishoboka.
Iyo ufite uwo
wita umukunzi, ibyo bikora ku marangamutima ye, niyo mpamvu uba ugomba kugira
ukuri n’ubunyamugayo mu mibanire yanyu.
Hari ikibazo
uba ukwiye kwibaza ukanakisubiza. Ese ari wowe wakwifuza ko bakina n’amarangamutima
yawe nk’uko umwana akina n’ibikinisho bye? Ese birakwiye ko baguhitamo uyu
munsi nk’umukunzi kugira ngo ejo bazakureke bafate undi bahisemo?
Hari uwagusubiza
ko kugira inshuti ari ukwishimisha mu gihe cy’ubuto bwawe, ariko mu by’ukuri
nta byo kwishimisha kuri wowe mu gihe undi, ibyo wita kwishimisha yabifashe nk’ukuri.
Ikindi ingimbi
n’abangavu ni abantu bagira irari ryo guhuza ibitsina ku kigero cyo hejuru, ku
buryo gukundana bishobora kugeza amarangamutima yabo mu gukora ibitari byiza
birimo ubusambanyi buzana ingaruka nyinshi zirimo inda zitateguwe n’indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Abenshi bo muri icyo kigero baba bafite
amatsiko menshi ku birebana n’imibonano mpuzabitsina.
Ese witeguye
kurwanya iryo rari gute?
Rom 12:2: “Ntimugakurikize
imibereho y’ab’iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube
muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugirango
muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose”.
1kor. 6: 18-20
Umwanditsi: NAHAYO
Pelagie
Ibyifashishijwe
Les jeunes
s’interrogent – réponses pratiques, volume 2