IBYICIRO BY’UBUZIMA BW’ABASHAKANYE: URUGENDO RWUZUYE URUKUNDO N’IBIGERAGEZO

Gushyingiranwa ni intangiriro y’urugendo rutoroshye
rurimo ibigoye byinshi ariko kandi ruvanzemo n’ibyiza byinshi. Abashakanye
batangira bafite inzozi nyinshi, urukundo n’ibyiringiro. Nyamara uko iminsi
igenda ishira ibyo byose bigenda bigabanuka, ndetse bamwe bakumva byarashize,
kuko batamenye ko bari mu rugendo (batagihagaze aho batangiriye). Buri wese
agakeka ko yibeshye ku wo bari kumwe, akibwira ko atari we bagombaga kubana.
Mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’abashakanye,
habamo ibyishimo byo kubana, ibihe byo kwiyubaka, ndetse n’amakuba ashobora
guhungabanya umubano. Ariko nk’uko bikunze kuvugwa “urukundo nyarwo
rugaragarira mu bigeragezo”.
Muri iyi nkuru turavuga uko ubuzima bw’abashakanye
bugenda buhinduka, n’icyo buri cyiciro gisaba kugira ngo urugo rugume ruzarambe.
ICYICIRO CYA MBERE: URUKUNDO
RUGURUMANA (UKWEZI KWA BUKI)
Ni igihe cy’urukundo rwinshi hagati y’ababanye
bakundanye, bakora byose bari hamwe, bagira umwanya munini wo kuganira, wo
kwishima no kwishimira ubuzima.
Abashakanye baba bafite inzozi nyinshi, urukundo ari rwinshi
kurushaho kandi buri wese agerageza gushimisha undi. Ni igihe cyiza kandi
kinezeza abakirimo, gusa ni igihe gisa n’igihisha ukuri ku buzima
bw’abashakanye buri imbere.
Ni igihe cyo kumenyana byimbitse no kwiga kubana
n’imico itandukanye n’iyawe. Muri iki gihe nibwo utangira kubona ibintu bimwe
na bimwe utari uzi cg se ukamenya imiterere imwe n’imwe ya mugenzi wawe ibangamye
ariko kubera urukundo rwinshi mufitanye ntawe ubiha agaciro cyane. Ni igihe
kubababarira mugenzi wawe bikorohera.
Kuko ari igihe cy’intangiriro y’urugendo kandi kikaba
ari nk’umusingi w’umuryango wanyu, ugize amahirwe yo kukibamo aba agomba
kugikoresha neza, akakishimamo uko ashoboye kikamubera impamba izamufasha mu
gihe kigoye kiri imbere.
Bavuga ko ari igihe kimara hagati y’umwaka umwe
n’imyaka itatu.
ICYICIRO CYA 2: KUBONA UKURI
UTARI UZI KU WO MURI KUMWE (IGIHE CYO KWITANDUKANYA)
Muri iki gihe rwa rukundo rutangira gusa n’urugabanuka
ahubwo ugatangira gutungurwa no kumenya ukuri utari uzi ku wo mwubakanye.
Ugatangira kubona ko hari ibintu mudahuje ndetse mugatangira no kutumvikana ku
bintu bimwe na bimwe. Nicyo gihe ubona imiterere ye, udakunda na gato (urugero:
ubugugu, kurakazwa n’ubusa, kutagira isuku, kutita kuri bene wanyu, gusesagura,
…)
Buri wese atangira kwibona nka we ubwe, ni igihe
kigora cyane umuntu ushaka ko mukomeza kubaho nk’abashakanye bari hamwe kandi
bagize umuntu umwe, mu gihe mugenzi wawe ashaka kubaho nk’uwigenga
mudafatanyije urugendo. Umwe yumva yaratereranywe undi akumva mugenzi we
amubuza amahoro n’umudendezo.
Muri iki gihe gikomeye buri wese agomba kumenya ko
kubakana ari urugendo rutanyura mu nzira igororotse gusa ahubwo harimo n’ahaterera
ndetse n’ahamanuka.
Gusobanukirwa ko n’ubwo wumva ukeneye kwigenga, ndetse
uri no gukora ibikorwa by’ubwigenge ugomba kwibuka ko hari uwo muri kumwe.
Muri iki gihe niho bamwe mu bashakanye batangira
gutekereza gutandukana (divorce)
Mugomba kugerageza kuganira kuko icyo ni igihe uwo
muri kumwe aba afite ugushidikanya kwinshi no kudasobanukirwa neza ibyo arimo
kubona cg se ari gucamo. Muri iki gihe imibanire ntiba igishingiye ku
marangamutima ahubwo iba ishingiye ku gukorana no gushyigikirana.
ICYICIRO CYA GATATU: URWEGO
RWO KWIRWANAHO
Muri iki cyiciro, buri wese atangira gushaka uburyo
yirwanaho kugira ngo ahunge mugenzi we kuko aba amubona nk’ikibazo (aba amubona
nk’udashobotse).
Abashakanye baba basa nk’aho ari inshuti ariko kandi bakaba
ni abanzi icyarimwe. Ni igihe baba bafite ibibazo byinshi, iby’ubukungu,
imihindagurikire y’imibereho,… baba bafite byinshi batumvikanaho ku buryo
batangira kuganira mu mwanya muto bagahita batongana, muri iki gihe bamwe
batangira kurwana. Kuganira biba bisa nk’aho bitagishoboka. Iyo mufite abana barahangayika
cyane kandi bagahungabana.
Kubera ibintu byinshi byagutengushye mu rugo rwawe, utangira
kubona ubundi buzima butari urugo rwawe no kubwifuza. Nicyo gihe utangira
kuruhunga ujya mu masengesho, mu nzoga, mu busambanyi, ni bwo utangira kubona
ko ushobora kubaho utamufite, ukabona abagabo beza kumuruta nawe agatangira
kubona abagore beza kukurusha,…
Abenshi muri iki gihe nibwo batandukana kandi buri
wese akavuga ko ikibazo ari mugenzi we wamunanije. Uba wumva ari wowe
munyakuri.
Muri iki gihe abashakanye baba basabwa kwihangana,
kumenya ko icyo gihe bagezemo kitazahoraho, bagasaba inama ku bantu bashoboye
kubitambukamo aho kugisha inama abo byananiye.
ICYICIRO CYA KANE: IGIHE CYO
KWIYAKIRA NO GUTUZA
Ugize amahirwe yo kurenga icyiciro cya 3, muri iki ni
ho avuga ati “noneho ngiye gutuza nubake”. Muri iki gihe haba hari urukundo rw’ukuri
rudashingiye ku marangamutima, ahubwo rushingiye ku kumenyana by’ukuri no
kwemera mugenzi wawe uko ameze, (kwakira uko ateye) ntibyongere kukubangamira. Amakimbirane
bagiranye mu cyiciro cya gatatu aba yarakujije ubumwe bwabo n’urukundo rwabo
bagahinduka abantu bashyize hamwe. Mu gihe cyo kwiyakira umwe aba azi imbaraga
nyinshi n’intege nke bya mugenzi we. Ni bwo
utangira kubona ko umukunda koko.
Ni igihe cy’ubwiyunge ku bashakanye, kwimakaza amahoro n’umutuzo mu muryango.
ICYICIRO CYA GATANU: IGIHE
CYO KWIYEMEZA
Ni igihe wiyemeza kubana n’uwo mwashakanye uko byaba
bimeze kose cg uko bizamera kose. Iki ni igihe abashakanye bagize amahirwe yo
kugira ubuzima babaho bishimye cyane, banezejwe n’ubuzima barimo uko bwaba
bumeze kose. Bafatanya gushaka ibisubizo by’ibibagoye mu rukundo. Ni cya gihe
ubona abubakanye bakundanye bidasanzwe. Abana n’abuzukuru bababona nk’icyitegererezo
cyiza cy’umuryango.
Icyitonderwa:
Ibi byiciro byose uko ari bitanu ntabwo bimara igihe
kingana ku bashakanye bose, hari abo kimara igihe gito abandi bikamara igihe
kinini, niyo mpamvu ugomba kureba umuryango wawe ukwawo utawugereranya n’uw’abandi.
Ikindi, ntabwo umugabo n’umugore bagerera muri buri
cyiciro icyarimwe, umwe ashobora kuba ari mu cya kabiri undi yarageze mu cya
gatatu. Kutamenya ayo makuru bituma uvunika cyane kuko udasobanukirwa aho
mugenzi wawe ageze ngo umutegereze nawe azagere aho ugeze.
Ubuzima bw’abashakanye ni urugendo rutangirwa n’urukundo, rukanyuramo ibigeragezo rukarangirira mu bumwe n’amahoro. Urugo rwubakwa na babiri bashyize hamwe ntabwo rwubakwa n’abatagira amakosa. Kumenya ibyo byiciro byavuzwe, kubyakira no kubyitwaramo neza niyo ntwaro yo kubaka urugo ruhamye, rufite amahoro n’ibyishimo.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://positiveyou.co/les-5-etapes-du-couple/