RELIGION

Sobanukirwa Impano Z’Umwuka Wera N’umumaro Wazo

Ibyo twavukanye ntitugomba kongera kubihabwa mu gihe tumaze gukizwa no kubatizwa mu Mwuka Wera.
Igihe umuntu abyarwa ubwa kabiri, ni wo munsi wo gukirizwamo, ahabwa ikintu atari afite mbere. Ahabwa ubugingo bushya.

Impano z’Umwuka Wera ni ubushobozi Umwuka Wera ashyira mu bizera bigatuma bakorera Umwami Mana uko bikwiriye. Abandi bakeka ko bazivukanye kandi ko Umwuka Wera azazikomeza ngo zibone gukora. Bibaye bityo Bibiliya ntiyashobora kutwigisha ko duheshwa izo mpano n’Umwuka Wera.

Ibyo twavukanye ntitugomba kongera kubihabwa mu gihe tumaze gukizwa no kubatizwa mu Mwuka Wera.

Igihe umuntu abyarwa ubwa kabiri, ni wo munsi wo gukirizwamo, ahabwa ikintu atari afite mbere. Ahabwa ubugingo bushya, n’umutima mushya na kamere nshya. Ubu butunzi bw’Umwuka si ikintu kiba mu muntu iteka, ariko ni ikintu Imana irema mu kubyarwa ubwa kabiri.

Biranditswe ngo: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya , ibya kera biba bishize dore byose biba bihindutse bishya” (2Abakorinto 5.17).

Umuntu wabyawe ubwa kabiri niwe uhabwa umubatizo w’Umwuka Wera agahabwa n’impano zawo. Izo mpano Umwuka Wera azishyira mu mukiristu wogejwe mu maraso ya Yesu kandi wiyeguriye Imana akava mu butware bwa Satani.

Umuntu nashaka kumenya uko zimeze n’akamaro kazo n’uko zikoreshwa neza, agomba kugira ubugingo bushya n’umutima w’Umwuka kugira ngo ashobore kuzirobanura.

Muri uru rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto 2: 14, aravuga ngo: “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.”

Intumwa Pawulo atwereka ko impano z’Umwuka zigira akamaro kenshi. Mu nyandiko ze yandikiye ab’i Korinto, yavuze byinshi kuri zo. Mu gice cyaho cya mbere yagize ati: “Mbashimira Imana yanjye iteka, nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri we bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo”. (1 Abakorinto 1: 4).

Pawulo amaze kwigisha cyane cyane ku byerekeye impano yo guhanura n’iyo kuvuga izindi ndimi, yishimira cyane ku gice cya 14 umurongo wa 18 ati: “Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana.”



Niba impano z’Umwuka zigira akamaro gake nk’uko abandi bakiristu bakeka, Pawulo ntiyari kuzishimira Imana atyo, kandi ntiyari kuzingingira abakiristu ngo bazifuze.

Igituma umumaro w’impano z’Umwuka ari munini ni uko ziva ku Mana. Imana yashyize bamwe mu itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi ubwa gatatu abigisha maze ishyiraho abakora ibitangaza n’abahawe impano zo gukiza indwara n’abahawe gufasha abandi n’abahawe gutwara n’abahawe kuvuga indimi nyinshi. “Hariho uburyo bwinshi bwo gukora ariko Imana ikorera byose muri byose ni imwe” (1Abakorinto 12.6).

Imana idukunda kurusha uko umukwe akunda umugeni (Abefeso 5.25-27, 31, 32). Imana itwereka urwo rukundo mu buryo bwinshi kandi nicyo gituma iduha impano z’Umwuka. Natwe tubona ko izo mpano ari iz’igiciro cyinshi kuko iyazitanze yazitanganye urukundo.

Impano z’Umwuka rero ni ikimenyetso cy’urwo rukundo ni narwo rufatiro rwo gufatanya n’Imana. Ibyo tubisoma henshi mu isezerano rya Kera. Mu Itangiriro igice cya 24 dusangamo ibigereranyo bine:

1. Isaka ni ikigereranyo cya Kristo.
2. Umugaragu wa Aburahamu, umukuru mu rugo rwe wategekaga ibye byose ni ikigereranyo cy’Umwuka Wera.
3. Rebeka ni ikigereranyo cy’umugeni wa Kristo
4. Ibintu by’igiciro cyinshi Rebeka yahawe byagereranywa n’Impano z’Umwuka.

Nta mugeni ushaka kubura ibintu yahawe n’umukwe we kandi n’umukiristu nawe ntiyakunda kubura impano z’Umwuka Wera niba aguma mu rukundo rw’Imana. Nyamara utagikunda umukwe ntiyakunda impano ze. Umukiristu utagikunda Imana cyangwa ufite urukundo rwakonje uwo ntashobora gukunda impano z’Umwuka.

Impano z’Umwuka zifite umumaro munini kuko zerekana ko Imana igirira icyizere abantu bayo. Bitabaye ibyo ntiyabaha ubwo butunzi. Irabuduha nubwo turi abanyantege nke n’abadatunganye ariko muri ibyo byose ishaka kutwizera. Biratubabaza mu gihe abandi bakoresha izo mpano mu buryo budakwiye, barakijijwe bahabwa ubuntu bw’Imana no kubabarirwa ibyaha byabo, bahabwa impano z’Umwuka, ariko bazikoresha nabi bigatuma umurimo w’Imana usuzugurwa. Icyakora nta muntu ushobora kuvuga ko ineza n’ubuntu by’Imana byatakaje agaciro kabyo kuko Uwiteka akomeza kubera maso iterero rye n’abamwubaha bose.

Impano z’Umwuka zifite umumaro munini kuko zifasha inyigisho zacu twumva cyane cyane iyo turi mu materaniro, mu rusengero dusenga (1Abakorinto 14.26). Ntawe ushobora guhakana ko izo mpano zidufasha cyane. Abakiristu bararambirwa iyo inyigisho z’itorero ryabo iteka zikurikiza porogaramu imwe gusa (programme). Twebwe abantu ntidukunda ko inyigisho zahora zihwana ahubwo dushaka ko zajya zihinduka nshya.

Iyo Umwuka Wera ahawe uburenganzira bwo kuyobora inyigisho zacu, ntiziba zikituruhije kuko Umwuka buri gihe agira progaramu nshya. Mu bihe by’ububyutse Umwuka Wera ayobora iteraniro mu buryo budasanzwe. Aho Umwuka Wera ari habanza gusabira abarwayi cyangwa abanyabyaha bakabona gutanga ubuhamya bw’iby’Imana yakoze, guhanura bavuga izindi ndimi, hamwe n’ibindi nk’ibyo.

Bishoboka ko umukiristu wuzuye Ijambo ry’Imana yahabwa guhanura cyangwa kuririmbira mu Mwuka ubwo ariko ni byiza kuyoborwa n’Umwuka ntituwuzitize progaramu zacu. Icyakora « byose bikorwe neza uko bikwiriye no muri gahunda kuko Imana atari iy’umuvurungano ahubwo ni iy’amahoro » (1Abakorinto 14: 40 n’uwa 33).

Impano z’Umwuka Wera zifite umumaro munini kuko zikundisha abantu Ijambo ry’Imana ryigishwa n’Itorero. Ibyabaye ku munsi wa Pentekote, Umwanditsi Luka yaravuze ati: « Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana » Ibyakozwe n’intumwa 2.6. Nta kirusha imbaraga z’Imana zibonekera mu mpano z’Umwuka gukundisha abantu inyigisho. Hari amatorero amwe amaze igihe kirekire abura abizera kubera inyigisho zayo; ariko mu gihe impano z’Umwuka Wera zigaragariye mu rusengero abaruteraniyemo bafite imitima isonzeye Ijambo ry’Imana, nibwo ububyutse bugaragara mu Itorero.

Impano z’Umwuka ni ngombwa mu Itorero ry’Imana, kugira ngo ribashe gukora ibirigenewe hano mu isi. Pawulo yigisha kuri ibyo mu rwandiko rwa mbere rw’Abakorinto 12:12-31. Nkuko amaso, amaboko, amatwi n’amaguru bifitiye umubiri w’umuntu akamaro niko n’impano z’Umwuka Wera zifitiye akamaro kanini Itorero. Niyo mpamvu Imana itwinginga ngo: « Mwuzure Umwuka » (Abefeso 5: 18).

Umwami Yesu ataratandukana n’abigishwa be ngo asubire mu ijuru, yarababwiye ati: « Mugume mu murwa kugeza ubwo muzambwikwa imbaraga zivuye mu ijuru » Luka 24: 49.

Umubatizo mu Mwuka hamwe n’impano zawo nibyo byatumye intumwa ziba abagabo bo guhamya ibya Yesu. Isezerano rishya ritwigisha ko buri mushumba, buri mubwiriza-butumwa, buri mukuru w’Itorero, buri mudiyakoni bo mu Itorero bagomba kuba babatijwe mu Mwuka Wera kandi bagashaka impano z’Umwuka Wera.

Ni ngombwa kugira ngo bashobore kurera no guhugura abizera, kubyutsa abaguye cyangwa kubaheza mu Itorero iyo batemererwa kuguma mu Itorero. Nyamara iyo bihannye bakagarukira Umwami bongera kwakirwa muri ryo. Ibindi kandi ni ugufasha abarwayi n’abanyantege nke no kubatera kugira imbaraga zivuye ku Mana. Ibyo byose bitwereka ko impano z’Umwuka zifite umumaro munini cyane, ni cyo gituma tugomba kuzifuza no kuzikomeza.

Imana ibahe umugisha, Ndabararikira Ijambo ry’Imana ry’Ubutaha aho tuzareba ubusobanuro ku mpano z’Umwuka Wera zose uko ari icyenda.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist