DUSOBANUKIRWE N’IMWE MU MITERERE Y’ABAGABO: UKURI ABAGORE BENSHI BATAMENYA
Kubaka umubano wimbitse n’umugabo bisa nko kwinjira
ahantu hatazwi. Abagore benshi bahora bibaza uko abagabo bateye n’impamvu bitwara
mu buryo butandukanye n’uko bo babibona.
Gusobanukirwa abagabo ntibigarukira ku kurebera ibintu
hejuru gusa, bisaba kumenya imitekerereze, imyitwarire n’ibyifuzo abenshi
bahuriraho. Inkingi y’ingenzi mu mibanire ni ugusobanukirwa imiterere y’uwo
mwashakanye kugira ngo biguhe imbaraga zo kubana nawe neza aho kugira ngo
bikubere inzitizi.
Imikorere y’ubwonko
bw’abagabo
Ubwonko bw’abagabo bwubatse ku buryo bukunda kwibanda ku gukemura ibibazo,
kwigenga no gutekereza mu buryo bw’inyurabwenge kandi bwimbitse. Ibyo bitandukanye
n’abagore kuko bo akenshi bashyira imbere ibintu bihuye n’amarangamutima mu
gihe abagabo bo bashyira imbere ibikorwa n’ibisubizo bifatika.
Mu gihe umugore agaragaza ikibazo cye akoresheje
amagambo, umugabo we ahitamo gushaka igisubizo cy’ikibazo cyagaragaye.
Abagabo bakunze kugaragara nk’abatavugisha ukuri ku
byiyumviro byabo (ikintu gikora ku marangamutima gisa nk’aho ntacyo kibabwiye),
ariko akenshi baba bari kubitekerezaho imbere muri bo. Ikintu gikora ku marangamutima
basa nk’abakiyegereza ariko bagihunga. Ibyo bitera abagore gutekereza ko
batitaweho nyamara akenshi usanga ari bwo buryo bw’umugabo bwo guhangana n’igitutu
cyangwa n’amarangamutima amurenze.
Hari inyandiko zimwe na zimwe zivuga ko abagabo n’abagore
bakomoka ku mibumbe itandukanye.
Mu gihe abagabo berekana urukundo rwabo binyuze mu
bikorwa, abagore bo barubonera mu magambo kuko bakunda kuvuga no mu gusangiza abandi
ibyumviro byabo.
Abagabo bakunda kubahwa no gushimirwa ku byo bakoze bagaragarizwa
ko ari abanyembaraga. Umugore wasobanukiwe ibi, urukundo n’ubwumvikane hagati
ye n’uwo bashakanye birakura bikagera ku rugero rwiza.
Imyitwarire y’abagabo mu
rukundo
Abagabo bamwe berekana amarangamutima yabo, bakerekana
ko bafite umwanya kandi biteguye kuganira, basa n’abavugisha ukuri ku byo batekereza,
ibyo bigatuma imibanire iba myiza.
Hari n’abandi badashobora kugaragaza amarangamutima
yabo, batinya kugaragaza intege nke zabo, ibyo bigatuma abagore batamenya ibyo
bakeneye. Bene abo bagabo iyo hari ibyo ubasabye wifuza ko bahita babikora,
akenshi bumva ubwigenge bwabo bubangamiwe, ugomba kumuha umwanya kandi
ugategereza wihanganye igihe afungukira.
Ibyo abagabo bifuza mu
rukundo
N’ubwo abantu batekereza ko abagabo batita ku byiyumviro,
ariko sibyo kuko nabo bakenera ubusabane, urukundo no kwitabwaho cyane nk’abana
batoya.
Bakenera:
Icyubahiro n’ishimwe: abagabo bumva banyuzwe iyo
bashimiwe kandi babonye ko ibyo bakora bibahesheje agaciro
Umutekano mu byiyumviro byabo: umugabo ashobora
gufunguka no gusangiza amarangamutima ye igihe yumva atari bucirwe urubanza (ari
bwakirwe neza uko yiyumva)
Bakunda urukundo rw’inyuma (rugaragara inyuma):
umugabo kugira ngo yumve akunzwe kandi atekanye ni uko umukoraho ku mubiri,
kumufata mu kiganza, kumuhobera, …
Amarangamutima yabo mu guhuza ibitsina agaragara
byihuse, igihe icyo ari cyo cyose. Bavuga ko iyo ari imwe mu mpamvu bamwe baca
abagore babo inyuma ariko nta rwango babafitiye.
Kwigenga kw’abagabo
Uko kwigenga kw’abagabo abagore benshi bakubona nko
kutita ku bibazo byabo ari nabyo bikunze gukurura amakimbirane hagati yabo. Nyamara
ahubwo nibwo buryo bwabo, bwo kwisubizamo imbaraga kugira ngo bashobore kongera
kubona ibyo batanga.
Uko abagore bakubaka umubano
mwiza wabo n’abagabo
Kumutega amatwi ukamwumva utamuciriye urubanza kandi
ukamuha n’umwanya wo kuvuga
Kumushimira ku byo akora byose n’ibigaragara nk’aho
ari bito
Kumenya ko igihe umugabo acecetse bidasobanuye ko atakwitayeho
Kuko ahanini urukundo rw’abagabo rugaragarira mu
bikorwa, ukwiye kwita ku byo akora cyane kuruta ibyo avuga.
Kumurekera umwanya wo gutekereza igihe awukeneye kuko
bimufasha kumva wubashye ubwigenge bwe
Kumubwiza ukuri gutomoye ku byo ukeneye kugira ngo
bigabanye amakimbirane
Impamvu yo gusobanukirwa abagabo ntabwo ari ukugira
ngo tubahindure ahubwo ni ukugira ngo twakire iryo tandukaniro. Ibyo bizagufasha
kubaka urukundo rukomeye kandi rurambye.
Urukundo ni urugendo rukenera kwihangana, kumva no
guharanira kumvikana ku mpande zombi. Nugerageza gusobanukirwa imiterere ya
mugenzi wawe, bizagufasha kumwumva nawe akumve maze muhurize hamwe.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://soulmatcher.app/fr/blog/what-do-men-want-in-relationships/
https://www.mariages.net/articles/




