GUSOBANUKIRWA IMITERERE Y’UMUGORE: INKINGI Y’AMAHORO MU RUKUNDO NO MURYANGO
Mu
buzima busanzwe bwaba ubw’abakundana cyangwa ubw’abashakanye, gusobanukirwa
neza umugore ni intambwe ikomeye ituma umubano wanyu cyangwa urugo rwanyu
rumererwa neza, rukarangwa n’amahoro kandi rugakomera. Akenshi usanga abagabo
bibaza imiterere y’abagore ikabayobera. Bababona nk’abantu bitetesha, bakunda
amatiku kuko ibintu byose babiha agaciro (bavuga ko babigira intambara) kandi
bo babibona nk’ibitari ngombwa, ndetse bakababona nk’abadatekereza kure kuko
bafata ibyemezo bashingiye ku marangamutima yabo. Abahanga mu by’imibanire bavuga ko
gusobanukirwa neza umugore bitavuze ko
umwemera muri byose, ahubwo ni ukumenya uko atekereza, ibyo akenera , ibyo aha
agaciro, uko agaragaza amarangamutima ye, n’ibindi bityo bikakorohera kubana
nawe.
Imwe
mu miterere y’abagore ukwiye kumenya:
Abagore
bashyira imbere amarangamutima, ibyo gutekereza no gushyira mu gaciro bikaza
nyuma
Umugore
yumva ibintu ashingiye ku marangamutima ndetse akenshi afata icyemezo akurikije
uko yiyumva ntabwo akurikiza uko abitekereza cg se ngo akurikize isesengura
yakoze.
Urugero:
iyo umugabo agize icyo apfa n’umugore, umugabo ashobora guhita atangira gushaka
ibisubizo bifatika by’icyo kibazo mu gihe umugore we abanza kugaragaza
amarangamutima ye nko kurira, kwerekana agahinda ndetse akaba yafata icyemezo
akurikije ukuntu byamubabaje.
Abagore
bakenera umutekano w’amarangamutima kugira ngo yifungure cg avuge ibyo
atekereza
Umugore
ntashobora gufungukira umugabo igihe cyose yumva nta mutekano w’amarangamutima
ye afite. Uwo mutekano awubonera mu buryo akubona, umeze neza ufite imbaraga
z’umubiri, mu gukora ibintu nta we ugushyizeho agahato, mu gutega amatwi udaca
urubanza no mu guhakanira umuntu utamuhutaje cyangwa se utamukomerekeje.
Abagore
bakunda amagambo meza, kuko amagambo akomeretsa atuma batigirira icyizere.
Abagore
basa nk’abagerageza abagabo ariko batabigambiriye cyangwa se batabitekerejeho
Abagore
bagira amarangamutima ahindagurika cyane. Rimwe arabyuka akirirwa ashaka kuvuga
cyane no kuganira, ubundi akirirwa adashaka kuvuga na gato. Undi munsi ashobora
kuramuka afite imbaraga zo gukora ubundi akabyuka ntazo afite na mba, ikindi
gihe ugasanga yitaye ku bintu runaka cyane hakaba n’undi munsi usanga atabyitayeho
na gato.
Ibyo
byose akenshi biba atabishyize muri gahunda, ariko kandi agafata umwanya wo
kureba uko umwitwaraho bitewe n’uko ameze muri icyo gihe. Iyo ushoboye
kumwitwaraho neza bijyanye n’uko amarangamutima ye ameze uwo munsi, bituma
akugirira icyizere kurushaho kandi akabona ko
uri umuntu wamufasha mu gihe bigoye (ko uri umuntu uhari ku bwe).
Abagore
bagira muri bo ikintu gikurura amarangamutima y’undi muntu kikamenya uko ameze
Uko
umeze muri wowe, umugore ashobora kubimenya utiriwe umubwira ikintu icyo ari
cyo cyose.
Iyo
uvuze ko umeze neza kandi ubabaye arabimenya, iyo umubwiye ko ibintu
utabyitayeho kandi wabihaye agaciro nabyo arabimenya. Ntabwo aba akeneye umuntu
utagira ikosa ahubwo aba akeneye umuntu umubwiza ukuri kw’amarangamutima ye.
Abagore
bakunda gutegwa amatwi kurusha kugirwa inama
Umugore
iyo umuteze amatwi mu gihe ari kukubwira icyamugoye, icyamubabaje cg se icyo
ari cyo cyose kimubangamiye, aba akeneye ko umutega amatwi kurusha uko wamugira
inama y’icyo yakora ngo bigende neza cg se yagombaga gukora ngo bitamugora.
Umugore
aba akeneye ko umutega amatwi ukoresheje umutima (amarangamutima), kuruta
kumutega amatwi ukoresheje umutwe n’ibitekerezo bisanzwe (gushyira mu gaciro
ukanyura mu nzira ikwiye yo gukemura ibibazo). Ni ukuvuga ko aba akeneye ko
ubanza kumva ibyo akubwira ugasa nk’ubiha agaciro kajya kungana n’ako yabihaye
hanyuma ibindi ushaka kumubwira ukaza kubimubwira nyuma asa n’uwumva yaruhutse
ku mutima.
Kumwereka
urukundo mu bikorwa
Abagore
bakunda amagambo y’urukundo cyane. Ariko kandi bishima kurushaho iyo babona uwo
bashakanye abafasha mu mirimo imwe n’imwe yo mu rugo yoroheje. Bakunda impano
n’iyo zaba ari nto cyane, cyangwa se wowe uzita ko ziciriritse. Urugero nko
kumuzanira akarabo kamwe, akabombo, …Ibyo bituma yiyumva nk’umuntu w’ingenzi mu
buzima bwawe.
Muri
make, gusobanukirwa umugore si ibintu byizana ahubwo ni ibintu bisaba kubifatira
umwanya kandi ubikunze. Imitekerereze n’imiterere y’abagore ntabwo ari isi
abagabo badashobora kumenya no gusobanukirwa, ahubwo ni uburyo bwo kubaho
butandukanye n’ubwabo, ahanini bushingiye ku marangamutima, ku mibanire
n’abandi no guha agaciro buri kintu cyose, n’ibyo abagabo babona ko atari
ngombwa. Iyo ushoboye gusobanukirwa umugore mukundana cyangwa mwashakanye, ukamuha umwanya mu byemezo ufatira umuryango
cyangwa ibyo ufatira umubano wanyu, kubana nawe birakorohera, urukundo rwanyu
rurabaryohera kandi kubana kwanyu bizaborohera, ku bashakanye urugo rwabo
ruhinduka ijuru rito.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://www.scribd.com/document/802254734/Psychologie-Feminine
https://www.ecolevm.fr/comprendre-la-psychologie-feminine/




