KUMENYA IMITERERE KAREMANO Y'UWO MWASHAKANYE: IBANGA RYAGUFASHA KUGABANYA AMAKIMBIRANE IWAWE
Abagabo n’abagore benshi bahora bibaza imiterere y’uwo bashakanye bikabayobera. Babona badahuza ku bintu bimwe na bimwe cg byinshi, ugasanga uko ubibona, si ko we abibona, uko ubikora si ko we abikora, urabona asa nk’aho atakitaye ku byifuzo byawe no ku buryo ubona ibintu. Ibyo bituma muhora mu makimbirane asa n’ashingiye ku bintu bidafatika. Kugira ngo ushobore kubisobanukirwa neza, kurikira iyi nkuru umenye imiterere karemano y’umugabo ndetse n’iy’umugore.
IMWE MU MITERERE KAREMANO Y'ABAGABO N'ABAGORE:
Abagabo batekereza ku “ubushobozi”; Abagore
batekereza ku “mibanire”.
Abagabo bahora bashaka kugaragaza ko bashoboye.
Icy’ingenzi kuri bo ni ukugira ngo bakore “neza
kurusha abandi”, “vuba kurusha abandi”
kandi abantu bashime ubushobozi bwabo ku mugaragaro.
Abagore bo bita cyane
ku mibanire bafitanye n’ababazengurutse. Icy’ingenzi kuri bo ni uko bose
bishimye.
Abagabo bavuga ibyabaye, abagore bavuga
ibyakumvikana cyane mu marangamutima
Umugabo iyo akubwira
ibintu runaka abivuga neza uko byagenze, naho umugore we iyo abivuga
arabikabiriza kugira ngo buri wese abyumvishe amarangamutima ye.
Umugabo aba akeneye ibintu bifatika kandi by’ukuri. Niyo mpamvu iyo umubwiye
uti “mfite ibintu ibihumbi byo gukora”, ahita akubwira ati: “Oya, ntushobora
kugira byinshi bigeze aho, ntibishoboka.”
Ibyo rero akenshi bitera ubwumvikane buke kuko
gukenera amakuru y’ukuri afatika kwe umugore ntabyishimira, gukabiriza ibintu k’umugore
nawe bikamurakaza.
Uburyo bwe bwo gukunda ibintu bitunganye burakubabaza, kandi uburyo bwawe bwo
gukabiriza buramurakaza.
Gusobanukirwa neza imivugire
ya buri wese nibyo bituma mushobora kumvikana no kwihanganirana
Abagabo bakora ikintu kimwe gusa; abagore
bakora ibintu byinshi icyarimwe
Umugabo akora ikintu
kimwe kikarangira neza kandi ku gihe. Niba afite byinshi byo gukora arabanza
agakora kimwe, yakirangiza akabona gukora ikindi.
Urugero niba aje mu rugo kuruhuka, ntashobora kwita ku nkweto abana bashyize mu nzira, kuko ntabwo aje gutoragura
inkweto ahubwo aje kuruhuka. Ashobora no gusanga aho aje kuruhukira hadatunganyije neza, akaharyama uko hameze kuko ntabwo aje gusasa. Ikiri mu mutwe we agiye gukora
ni cyo akora, bityo ibindi byose ntabyitaho. Si uko atabishobora ahubwo niko
ateye.
Abagore bo, ibintu byinshi babikorera icyarimwe, ashobora guhaguruka agiye kuruhuka, akandurura muri salon, agahanagura aho abonye akavumbi, akamesa umwenda yari yashyize mu mazi, agakoropa aho amazi amenetse, akabanza gutera ipasi umwenda ukenewe, bishobora no kurangira kuruhuka abyihoreye. Umugore afite ubushobozi muri we bwo guteka, ari gukoropa inzu, akuhira indabo, akaganiriza umushyitsi wabasuye kandi akaba ahetse n’umwana,…
Hari ubwo usanga mu rugo byarabaye ikibazo umugabo abwira umugore ati ko ukora ibintu byose icyarimwe ntubirangize cyangwa se ntubikore neza wagiye ubanza kimwe. Umugore nawe hari ubwo aba yarabangamiye umugabo ati kuki utakora kiriya ariko ukamfasha n'iki ko kidakomeye,...
impamvu yabyo ni iyo tuvuze hejuru.
Abagabo baceceka ibibazo byabo; abagore
bo barabivuga.
Iyo umugabo ahuye
n’ikintu kimugoye, ntatangaza ikibazo cye ngo
abantu bose babyumve. Mu bitekerezo bye, kuvuga ikibazo ni nko kwemera ko
adashoboye kugikemura. Kandi icy’ingenzi kuri we, ari ukugaragara nk’ushoboye
mu bihe byose.
Niyo mpamvu igihe
abona ko agomba gusaba ubufasha, ahitamo umuntu ushoboye.
Abagore bo nta soni zo gusaba ubufasha bagira, bumva ari ibintu
bisanzwe, biba bisa nk’amahirwe kuri we yo kugirana imibanire n’uwo muntu.
Abagabo bareba ikintu mu buryo bwagutse;
abagore bareba ikintu uko kigaragara
Abagabo bareba ikintu mu buryo bufite intego (mu
buryo bwagutse), ntabwo bakireba uko kigaragara imbere y’amaso yabo gusa ahubwo
bareba no hirya yacyo.
Abagore bo bareba ibintu byinshi icyarimwe, ariko
ntabwo babireba mu buryo bwagutse ahubwo uko kigaragara imbere yabo, ubwo ni
uko kimeze kuri bo.
Abagabo bita cyane ku bintu byabo bwite;
abagore bita cyane ku by’abandi
Ku bagabo kwimenya,
kwita ku byo wowe ukeneye ni ikimenyetso cy’ubushobozi.
Abagore bo bahora bitaye ku byifuzo
n’ibikenewe by’abandi. Mu bitekerezo by’abagore, kwita ku bandi
nibyo bikenewe. Binyuze muri ubu buryo bwo gusangira no gufashanya, buri wese
arishima
Abagabo ni abantu bihariye (unique);
Abagore ni abantu bahora bari mu matsinda
Abagabo, ni abantu bakunda kumva ko ari
abantu bihariye, n’iyo baba bari muri ayo matsinda, baba bashaka kwibona no
kwiyumva nk’abantu bihariye muri yo, batayoborwa nayo.
Abagore bumva amatsinda ari ikintu cy’ingenzi kuri
bo: itsinda ry’inshuti, umuryango,… Bakunda guhuza abantu, no
kubungabunga imibanire yabo n’abo bakunda.
Abagabo bakunda gahunda ihamye kandi
ihoraho; Abagore bakunda ibintu bitandukanye kandi bihinduka
Mu bitekerezo by’abagabo, ntabyo
guhindura ikintu gikora neza cg se gikorwa neza. Umugabo ashobora guhora
atemberera ahantu hamwe, yambara imyenda imwe akayihindura ari uko yangiritse,…
Abagore bo bahora bakunda guhindura, niba ubushize yaratembereye aha, ubutaha yifuza guhindura ngo ajye ahandi, niba yariye iki ejo yifuza kurya ikindi, guhora ahindura ibyo yambara, …
Iyo ni imwe mu miterere karemano y'abagabo n'abagore.
Icyo ukwiye kumenya ni uko: ibyo byose bivuzwe haruguru hamwe n’ibindi
bitavuzwe, kubimenya byoroshya imibanire y’abashakanye bigatuma ushobora kumva
no gusobanukirwa impamvu mugenzi wawe akora ibintu muri ubu buryo kandi wowe atari
ko ubikora cyangwa se atari ko ubishaka. Bityo ubwumvikane, amahoro n’urukundo
bikaganza mu muryango wanyu. Mu gusoza ntabwo ibi byavuzwe ari ihame ko ari ko
bihora bimeze. Buri wese yaba umugabo ndetse n’umugore ashobora kuba ari ko
ateye, bishobora kwicurika ugasanga umugore niwe ufite iyo miterere y’abagabo
cyangwa se umugabo niwe ufite imiterere y’abagore. Ikindi buri wese ashobora
kuba ari hagati y’iyo miterere yombi, umugore akaba afite bimwe ateyeho nk’abagabo
n’umugabo ashobora kugira bimwe muri byo ateyeho nk’abagore.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
https://www.femmeactuelle.fr/amour/couple




