AMAGAMBO MABI AKORESHWA N’ABABYEYI/ABAREZI YANGIZA IMITEKEREREZE Y’UMWANA
Umwana akenera amagambo amwubaka, amwereka ko akunzwe
kandi ashoboye. Iyo bitabaye gutyo akumva amagambo mabi amusebya, amugereranya
n’abandi, amutera ubwoba, … ibyo bisa n’uburozi
bwinjira gahoro gahoro mu mitekerereze ye. Bimugiraho ingaruka mu kwigirira icyizere, mu mibanire ye n’abandi
no mu myitwarire ye ya buri munsi. Kwita ku magambo tuvugira imbere y’abana ni
ingenzi, kuko ashobora kubaka ubuzima bwabo cyangwa akabusenya.
Amwe mu magambo agereranywa n’uburozi ku mwana:
Amagambo mabi ashingiye ku
miterere ye karemano
Ni amagambo mabi yose abwirwa umwana agamije kunenga
ibice by’umubiri we cyangwa umubiri we wose kandi ntacyo ashobora
kubihinduraho. Urugero: Uri mubi ku isura, urabyibushye cyane, urananutse
bikabije, uri mugufi, amagambo yose anenga igice cy’umubiri we icyo ari cyo
cyose,…
Hongerwamo andi nko kumubwira ngo uri umunebwe kuva
uvutse, uri igihubutsi, …
Bene ayo magambo yose ntacyo amufasha, usibye kumubuza
umutekano imbere muri we, akumva atewe isoni n’uko ameze (n’umubiri we), n’imiterere
ye karemano.
Bimutera kandi ibibazo bijyanye n’imitekerereze bikagira
ingaruka ku bijyanye n’imirire y’umwana.
Ukwiye gutoza umwana wawe gukunda uko ameze (ateye),
uko yaba ameze uko ari ko kose n’uko yaba agaragara uko ari ko kose.
Amagambo agamije kunenga
ibyo yakoze
Ni amagambo akoreshwa
n’umukuru kuri we mu gukosora cyangwa kunenga umwana, ariko
akamukomeretsa akamutesha agaciro kubera icyo yakoze.
Ingero: Kuki ukora ibintu by’ubugoryi? Kuki ukora
ibintu nk’iby’abarwayi bo mu mutwe? Kuki urya gutyo?
Abana bafite ubushobobozi bwo gusubiza ibyo bibazo
ntacyo bakubwiye. Bashaka impamvu muri bo kandi bakayibona. Urugero: niba
umubwiye uti kuki ukora ibintu nk’iby’abarwayi bo mu mutwe, ahita yisubiza ko,
ubwo nawe arwaye mu mutwe. Umwana afata iryo kosa nk’icyangombwa kimuranga aho
kugira ngo yumve ko ari igikorwa gishobora gukosorwa.Bene ibyo bibazo bituma
yumva ko muri we hari ibitagenda neza, bigatuma adashobora kuba we imbere y’abandi
igihe amaze gukura. Bimutera kandi gutinya gukora. Bishobora gutuma ahora yumva
atameze neza, agahora afite ubwoba ko abantu babona iyo myitwarire ye itameze
neza ababyeyi (abamurera) be bahora cyangwa se bahoraga bamubwira.
Igihe umwana hari ibyo yakoze bidakwiye ntabwo ugomba
kubimubwiza amagambo mabi, ukwiye kubimubwira neza. Urugero: uti ntabwo ari uku
wari kubigenza, ahubwo wagombaga kubigenza gutya.
Ibyifuzo by’ubwikunde
bukabije
Ayo ni amagambo umwana abwirwa n’umubyeyi/umurezi
agamije kumwereka ko atari akenewe. Ingero: Ntabwo nigeze nifuza umwana umeze
nkawe, iyo inda yawe ivamo, iyo uvuka uri umugaye bikagira inzira, ndicuza
impamvu nagutwise nkakubyara, ntabwo nifuza kubyara umuhungu, sinashakaga
umwana w’umukobwa, …
Nta mubyeyi n’umwe ukwiye kubwira umwana we ibintu nk’ibyo
kuko bituma atekereza ko kubaho kwe ari amakosa, ko atagombaga cyangwa se ko
atagomba kubaho.
Ayo magambo ni mabi cyane ku mwana , ndetse no ku
wundi muntu uwo ari we wese. Yangiza isano ye n’abo bari kumwe, bikaba
byamutera kwigirira nabi no kugira agahinda gakabije.
Ababyeyi (abarezi) bagomba gukora ku buryo abana babo
bumva ko bakunzwe kandi bafite agaciro kandi bishimiye kubaho kwabo.
Amagambo yumvisha umwana ko
ari umutwaro
Amagambo yumvisha umwana ko ari umutwaro ni amagambo
agamije kumwereka ko kubaho kwe ari ikibazo, ko abereye abandi umutwaro kandi
ko Atari uw’ingenzi.
Urugero: Nkutakazaho amafaranga menshi bikabije, urandushya
cyane bikabije, untesha umutwe, warampombeje, …
Ibyo bituma umwana yiyumva nk’umutwaro, ibyo bigatuma
ahisha mu buryo atatekerejeho ibyo akeneye, n’ibibazo bye kugira ngo adatera
umunabi n’ibibazo mu muryango. Ibyo bituma yiyang, bishobora kumutera kujya
yiba cyangwa se akagira umunabi ku bandi.
Abayeyi bagomba kumvisha abana babo ko batababereye
umutwaro, ko banezejwe n’ibyo babakorera kuko ari inshingano zabo. Kubereka ko Atari
bo ntandaro y’ibibazo bafite uyu munsi.
Amagambo amutesha agaciro
bikabije
Ni imvugo zikoreshwa ku mwana zigamije kumuca integer,
kumushyira hasi no kumwereka ko nta gaciro afite.
Ingero: Uri igicucu, ikigoryi, ntacyo ushoboye, nta
rimwe ujya ukora ibintu byiza, uteye iseseseme, ntuzigera utsinda na rimwe, nta
cyo uzigezaho, unkoza isoni mu bandi, uri imbwa, …
Ayo magambo yose yangiza ku buryo budasubirwaho (budapfa
gukosorwa) icyizere umwana yakwigirira.
Ni ngombwa ko ababyeyi batera abana babo imbaraga zo
kwigira icyize bababwira amagambo abakomeza kandi abaha imbaraga. Urugero:
urashoboye, uzagera kuri byinshi, uzatsinda n’ibindi
Amagambo yo kumugereranya n’abandi
Ni imvugo zose zigamije kumuca intege zidaha agaciro
umwihariko we ahubwo zimwereka ko hari abo bagomba kumera kimwe.
Urugero: Kuki utameze nka mukuru wawe, cyangwa musaza
wawe, mushiki wawe, murumuna wawe,…
Kuki utameze nk’abana bo kwa kwa kanaka, …
Abandi bana ni beza kukurusha
Ibyo bituma umwana adashobora kwigirira icyizere na gito,
yumva imbaraga yakoresha zose atabigeraho. Ikindi kumugereranya n’abandimwe be
bishobora gutuma bagira imibanire mibi hagati yabo, bakagirirana ishyari
cyangwa inzika.
Abana bagomba gufashwa kubaka, kubaha imiterere yabo
bwite itandukanye n’iy’abavandimwe babo cyangwa se n’iy’abandi bana batari bo,
kuko buri wese ni umwe ku isi.
Amagambo yo guhagarika
ibitekerezo n’amarangamutima bye
Ayo ni amagambo amubuza kugaragaza amarangamutima ye. Amubuza
kugaragaza agahinda ke, umubabaro we cyangwa ibyishimo bye. Urugero: Hita uceceka
rekeraho kurira, ibyo uvuze ntabwo ari ikibazo, nubwo utaka ariko ntabwo
bikubabaza, ntabwo bikomeye, gabanya urusaku,...
Ibyo bituma umwana yumva ko kugira amarangamutima ari
amakosa, bigatuma ibimubabaje abibika bikamuremerera kuko atemerewe
kubigaragaza. Bituma atigirira icyizere, bikamura uburakari muri we n’imyitwarire
mibi. Agira ibibazo mu mibanire ye n’abandi kandi agatinya kugaragaza ibyo
atekereza mu bwisanzure.
Icyo ukwiriye gukora ni ukwemerera umwana kugaragaza
amarangamutima ye igihe ababaye cyangwa yishimye kandi ukamwereka ko umwumva. Urugero
umubwira uti ndanyumva urababaye, birumvikana
wagize ubwoba bwinshi,…
Kumufasha guhosha umujinya cyangwa ubwoba umwigisha
uburyo ashobora guhumeka buhoro, kuruhuka, kumwigisha ko adakwiye guhisha
ibibazo afite no kwishimira ibyiza yabonye.
Amagambo amutera ubwoba
Ayo ni amagambo yo kumukanga kugira ngo akore ibyo
wifuza.
Ingero z’ayo magambo: Nutabikora neza ndagusiga hano
nigendere, nzakujyana kure yanjye, uzabyuka usange nagiye, igikoko kiraza kikurye,
nta muntu uri gutabare, …
Ibyo byose bituma umwana ahora ahangayitse, yikanga
buri kintu, akumva atarinzwe. Bituma atakaza icyizere kiri hagati ye n’abantu
akunda. Ashobora kumva ko bazamusiga kubera uwo ari we. Uko agenda akura nabyo
birakura bigatuma adashobora kwizera abandi bantu, bituma yumva ari mu kaga
gahoraho kandi agahora afite ubwoba kuko atekereza ko imibanire ye mishya n’abandi
bantu itazaramba. Ibyo nabyo bituma abura ubushobozi bwo gukemura ibibazo.
Ababyeyi n’abarezi bakwiye kwiga gukoresha amagambo
ahumuriza umwana, akamurinda guhangayika kandi akumva afite umutekano.
Amasezerano adasohozwa
Ni ijambo cyangwa igikorwa umubyeyi/umurezi asezeranya
umwana ariko ntagisohoze (ntagikore) urugero: Nukora iki ndaguhemba, nuba
umwana mwiza nzagutembereza aha n’aha …
Iyo umwana umusezeranyije ibintu ariko ntubikore ibyo
byangiza icyizere agirira abandi, akumva ahemukiwe bikomeye. Ibyo bishobora
gutuma aba umuntu mukuru udakora ibyo yasezeranyije abandi kandi akumva ko
kubahemukira ntacyo bitwaye.
N’ubwo amagambo adatera ibikomere by’inyuma ku mubiri
ariko atera ibikomere by’imbere mu bitekerezo bikangiza byinshi mu marangamutima,
bikagira ingaruka mu bikorwa bigaragara inyuma mu bandi.
Ubwana ni igihe cy’ingenzi ku bantu bose, kuko nicyo
cyubaka imiterere yacu, imyitwarire yacu n’imyemerere yacu. Kukibeshamo abana
neza nibyo bigena ahazaza habo heza.
Ababyeyi n’abarezi tugomba kwita ku magambo tubwira
abana kuko ijambo ryiza rirakiza.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://www.psychologies.com/famille/relations-familiales/12-phrases-toxiques-parents-enfants




