RELIGION

KWIZIHIZA YUBILE N’AMASEZERANO YA MBERE MU BABIKIRA B’ABAPOROTESITANTI

Mu muhango wuzuye ibyishimo, umwe mu babikira b’ababaporotesitanti yakoze amasezerano ye ya mbere yo kwiyegurira Imana, mu gihe undi yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 amaze atangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana.

UMURYANGO W’ABADIYAKONESE ABAJA BA KRISTO (CD-ABK), ni umuryango w’ababikira b’abaporotesitanti, ugizwe n’ababikira barenga 40 bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye. Uwemererwa gusezerana bwa mbere ni umaze igihe kigera ku myaka ine, ari muri uwo muryango kandi akemera gukomeza uwo muhamagaro.

Ibyo birori byabereye ku cyicaro cy’umuryango wabo I Rubengera, taliki ya 6/12/2025 byitabirwa n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba presbytery Rubengera na Kirinda, abashumba bo mu itorero rya EPR, abapadiri n’ababikira bo muri Kiliziya Gatorika, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’imishinga inyuranye iya Leta n'iyigenga, abakozi bakorera muri uwo muryango, abo mu miryango y’abababikira n’inshuti z’umuryango.

Uwo muhango watangiwe n’iteraniro ryo gushima Imana, riyobowe na aumonier w’abadiyakonese Pastor Jean Paul NDAGIJIMANA. Mu ijambo ry’Imana ryavuzwe Pasteur Zabulon Musabyimana yabwiye abari aho, ko mu rugendo rwo gukorera Imana habamo kumvira, kwizera, kwiyemeza no kwihangana. Nyuma y’iteraniro hakiriwe amasezerano ya mbere ya Sr. Claudine MUNDERERE, umaze imyaka 4 ahugurwa kandi ategurwa. Yasezeraniye imbere y’itorero ko yiyemeje kwiyegurira Imana ubuzima bwe bwose. 

Ku rundi ruhande, Sr. Josephine NYIRANSABIMANA yizihije yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana. Mu butumwa bwabo bombi bahurije ku gushimira Imana yabafashije muri urwo rugendo, bashimira umuryango w’abihayimana barimo, n'imiryango bakomokamo yabashyigikiye. 

Uhagarariye umuryango wa Sr. Claudine MUNDERERE, mu ijambo rye yashimiye abayobozi b’umuryango n’abari aho bose. Avuga ko yumvaga bigoye kwemera ko umwana w’umukobwa ajya kwiha Imana, adashyingiwe ngo azane inka mu muryango, ariko ubu arashimira Imana kuko umwana wabo abambitse ikamba ry’ababyeyi.

Mu ijambo ry’uhagarariye umuryango wa Sr. Josephine yashimiye Imana, avuga ko imyaka 25 ari urugendo rurerure. Yashimye umwana wabo kuko agira impano ikomeye yo kwiyemeza, amwifuriza kugumamo kuko ari mu biganza byiza. Yamusabye kwirinda gutatira igihango cy’umuhamagaro we, amubwira ko n’igihe yagira intege nke, agomba kwisubizamo imbaraga agakomeza gahunda yo kugana mu ijuru.

Ibirori kandi byaranzwe n’indirimbo, umuvugo n'ibindi byanejeje ababyitabiriye.

Ubutumwa bwatanzwe n’uhagarariye umuryango w’abadiyakonese Sr. Marie Louise NIYONSENGA, bwari ugushimira Imana, abaje kubashyigikira, imiryango bwite y’abo babikira kuko yabashyigikiye igatuma badatezuka. Yavuze ko kwiyegurira Imana ari umugisha, abashimira ko bemeye gukomeza mu muhamagaro kandi abifuriza kuzagira imyaka myinshi bakirimo. Yasoje yifuriza abari aho umugisha.

Umuyobozi wa EPR/Rubengera Presbytery Rev. Vincent MUSABYIMANA, ari na we wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yashimiye umuryango w’Abaja ba Kristo ku bw'ibikorwa ukora, kandi avuga ko ari umuryango mwiza. Yakomeje abwira ko bakwiye gukomeza umuhamagaro kuko bari mu maboko meza. Yagarutse ku ijambo ry’Imana rivuga ko "nta wundi mwenda dukwiye kugira uretse uw’urukundo"; bityo asaba Abaja ba Kristo gukomeza ibikorwa by’urukundo nk'uko basanzwe babikora. Mu gusoza ijambo rye, yabijeje ubufatanye muri byose.

Umwanditsi : NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist