IGITARAMO CYA NOHELI MU ITORERO RYA EPR PAROISSE KIYOVU
Abakristo
ba EPR Paroisse Kiyovu bateraniye hamwe mu gitaramo cyihariye cyateguwe na korali Family Of Singers (FOS) ikorera umurimo w’Imana muri iyo Paroisse.
Icyo gitaramo
cyari kigamije kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo no gusangiza abakristo bose
ubutumwa bw’urukundo, amahoro, ihumure n’ibyishimo. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu
b’ingeri zinyuranye, barimo abayobozi bahagarariye Itorero rya EPR muri
Paroisse Kiyovu, abakristo barimo abana n’abakuze ndetse n’urubyiruko.
Igitaramo
cyitabiriwe n’amakorali atandukanye akorera umurimo muri iyo paroisse.
Byari umwanya mwiza wo gusabana, kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu ndirimbo.
Itsinda ry’abaramyi ryitwa REVIVAL ryasusurukije abari mu gitaramo.
Indirimbo nyinshi zaririmbwe zagarutse ku butumwa bwa Noheli, zigaragaza urukundo rw’Imana ku bantu n’icyizere ivuka rya Kristo ryazaniye isi.
Korali y’abana
bo mu itorero rya EPR paroisse Kiyovu yitwa “GLORIA” yanejeje abitabiriye igitaramo
Indirimbo zarimo ubutumwa bw’inkuru nziza y’ivuka rya Yesu Kristo
Abana barekanye umukino uvuga ku ivuka rya Yesu Kristo
Family Of Singers ku
buryo bw’umwihariko yifurije abana Noheli nziza.
Abana banezejwe no kwifurizwa Noheli nziza
Bifurije kandi
isabukuru nziza abantu bavutse kuri uwo munsi banasabirwa umugisha
Umuyobozi wa
EPR Paroisse Kiyovu Pasteur NTAYOMBA Janvier ari nawe wavuze ijambo ry’Imana,
yagarutse ku butumwa bwa Noheli, avuga ko kuba Kristo yaremeye kuvukira mu
kiraro cy’inka, bigaragaza ukwicisha bugufi gukomeye kuri we no ku bamureze ari nacyo Imana idusaba
twese. Ikindi yavuze ni uko nta buzima ubwo ari bwo Yesu adashobora kwinjiramo
ngo asange uburimo amukize. Ni Emmanuel Imana iri kumwe natwe.
Igitaramo cya Noheli cyasojwe mu byishimo byinshi ku bakristo.
Abacyitabiriye banezejwe n’ubutumwa bwiza bakiriye mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie




