IBANGA RYAGUFASHA KWIRINDA GUTANDUKANA (DIVORCE) IGIHE UMUBANO UGEZE HABI
Umubano w’abakundana cyangwa abashakanye ushobora guhura n’ibihe
bikomeye, aho amarangamutima agenda akagabanuka, ibiganiro bigahinduka
intambara ndetse rimwe na rimwe bikagera ku gutandukana. Ibyo ni ibntu bibaho
ntibikwiye kugutera ubwoba kuko umubano wose ujya uhura n’ibibazo kandi
ushobora no gukira igihe umuntu akoze impinduka nyazo kandi zishingiye ku
bikorwa bifatika bitari amagambo gusa. Mu nzira zifatika zo gukiza umubano hari
ibyo ugomba kwirinda, kumenya ibyo uwo mubana akeneye, kongera guha agaciro
umubano wanyu, kumva amarangamutima yawe n’ay’uwo mukundana no guhanga udushya
dutuma umubano wanyu umera neza nk’uko watangiye.
Nk’uko byanditswe na Alexandre CORMONT inzobere mu bumenyi bwa muntu no
mu mibanire y’abakundana, hari inama 3 z’ingenzi zo gukiza umubano wanyu:
1. Ugomba guhindura imyitwarire yawe yari imenyererewe
Inama ya mbere ni uguhindura imyitwarire yawe imenyerewe, kuko
nutayihindura ugakomeza gukora ibintu nk’uko usanzwe ubikora, bizarushaho kuba
bibi.
Niba ushaka kongera kubyutsa urukundo rwahoze hagati yanyu, ugomba
gufata umwanya wo gutekereza ku bikorwa byawe. Ugomba gusohoka mu gace urimo
k’ubwirinzi bwo ku giti cyawe, ukareba ibikenewe mu mubano wanyu kandi
babafitiye inyungu mwembi, utareba inyungu zawe gusa.
Menya ko muri abantu babiri batandukanye, bafite imiterere itandukanye
kandi ko kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe, ari byo umubano wanyu ugomba
gushingiraho guhera uyu munsi.
Niba ufata uwo mwashakanye nk’umuntu ugomba guhora ameze kimwe
(udahinduka), kandi akamera uko ushaka, ni ukuvuga ko umufata nk’umuntu uraho utemerewe
guhinduka mu mitekerereze no mu myitwarire. Menya ko aho ufite ikibazo kandi ko
ugomba gutangira urugendo rwo guhinduka ari wowe.
Ugomba kwita cyane ku kijyanye n’umubano w’abashakanye (imibonano mpuzabitsina), ugashakisha uburyo uwo mubano wabyuka niba warahagaze cyangwa se wavugururwa niba umeze nabi kuko uwo mubano akenshi ni wo shingiro ry’umubano mwiza.
2. Kwirinda kuvuga cyane, ibiganiro no gushaka gusobanura amarangamutima yawe
Mu gihe abashakanye bafitanye ibibazo, icya mbere kiza mu bitekerezo ni
uguhangayika. Mwese muba mutumbiriye ibibazo bitandukanye mufite, haboneka
impamvu ntoya mugatongana bikomeye ndetse bikaba byavamo n’ibindi bibazo
birenze gutongana. Impamvu ni uko uba uhangayikishijwe n’umubano wanyu mubi.
Irinde gutakaza umurongo uhagarare ushikamye n’ubwo uri mu bibazo.
Irinde gushaka kuba umuntu
utunganye imbere ye
Yego nibyo, iyo hari ibibazo uba wumva ushaka kuba umwere ku wo
mwashakanye no kumuha urukundo rwawe rwose. Nyamara rimwe na rimwe, uko
ubigenza gutyo ni ko urushaho gutsindagira mu maso ye amakosa akubonaho no
kumva uri kumubuza amahoro kurushaho.
Ugomba kubaho mu bwicishe bugufi, ukiga gukora ibikorwa bito bito, ubikoreye
mu rugo rwanyu niba ukirurimo aho kugira ngo utekereze gukora ibintu bihambaye.
Urugero: aho kugira ngo umusohokane ahantu hahenze cyangwa ngo umugurire ikintu gihambaye, ahubwo nagera
mu rugo umufungurire inkweto, umuha amazi yo kunywa cyangwa ikindi ufite, mwarurire
ibiryo ku isahane muri ku meza niba bishoboka musangire, …
Umubano w’abashakanye ni nk’ikigo cy’ubucuruzi. Mbere yo ku gishinga
ugomba kuba ufite intego yo kugera kuri byinshi, ukagira iteganyabikorwa, igihe
bigomba gukorerwa n’uburyo bwo kubigenzura niba bitanga umusaruro cg ntawo,…
Mu byo uteganya, habamo n’uburyo bwo gukemura ibibazo igihe byaba
bivutse. Iyo wamaze kwinjira mu mushinga wawe nyir’izina, hakagira bimwe
bitagenda uko wabyifuje ushaka icyo wakora kugira ngo bigende neza. Ntabwo
ucika intege ngo uvuge ko wibeshye, uhite ureka uwo mushinga, uwurakarire ko
ugutengushye cyangwa ngo ugende ubwira abantu ko umushinga wawe ukunaniye, ahubwo
ukora ibishoboka byose ngo urebe ko byagenda neza kandi ukabiha igihe.
Iyo umubano w’abashakanye wajemo ibibazo, menya ko bisaba igihe kugirango mubisohokemo, ntabwo bigomba gushira mu kanya gato uko ubitekereza.
Bihe igihe, ugire iteganyabikorwa ry’icyo gihe. Ntabwo ubyuka ngo ukore
icyo utekereje ako kanya, tegura ibyo ugomba gukora bitari byinshi ngo
bikunanire, cyangwa se, ngo uwo ubikorera abone bimuzibiranya, bimurakaze
kurushaho. Ugomba kugira igihe cyo kugenzura niba ibyo ukora bitanga umusaruro,
n’iyo waba ari muto, nawo ntukawugaye kuko biza buhoro buhoro. Ariko kandi nutita
ku ishingiro nyakuri ry’umubano wanyu ari ryo kwishyira mu mwanya wa mugenzi
wawe muzahora mu makimbirane adashira.
Kora iby’ingenzi mu gihe gikwiye kandi wizere ko igihe kitazagutenguha.
Kudashaka gukemuza ibibazo byawe amarangamutima
Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abashakanye bombi cg n’umwe muri bo igihe
hari ibibazo. Ukavuga ko uwo mwashakanya agomba gukora cg kugerageza gukora
ibi, agomba kumva cyangwa kugerageza kumva ibyo ukora kuko ubikorera urukundo.
Ariko kandi ntabwo we abyumva nk’uko uri kubyumva kuko ayo marangamutima
y’urukundo kuri we, aba asa nk’aho atagihari. Gerageza kujya mu mwanya we,
wumve ko ahubwo ari wowe ugomba gushyiramo imbaraga zo kumwumva aho kugira ngo
wumve ko ari we ugomba kuzishyiramo ngo akumve.
3. Ibikorwa
nibyo bifite agaciro
Genzura neza amagambo ukoresha mu mvugo, igihe muri mu bibazo.
Irinde kumushyiraho igitutu, umwereka buri gihe uko umerewe n’uburyo
ubabaye, kuko ibyo sibyo bizagarura umubano wanyu; ahubwo ni igihe cyo
kumwibutsa ko umukunda.
Fata umwanya wo kwinjiza muri wowe amagambo meza y’urukundo n’ubwo hari
ibibazo, nko kumubwira ngo: ndagukunda, wambaye neza, uri mwiza, uruta abandi,
iyo utahaba simba ndi uwo ndiwe uyu munsi, ni wowe mugore cyangwa mugabo
w’ubuzima bwanjye, uri uw’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye, …
Nushaka ko mwicara ngo muganire ku bibazo mufite, mushake n’uburyo bwo
kubikemura ntacyo bizagufasha, ahubwo fata umwanya wo gukora ibikorwa bito
bito, bimwereka ko umukunda.
Hari ubwo ubikora akarushaho kurakara no kuguhunga ariko kandi ntabwo ibyo
bigomba gutuma ucika intege. Ugomba gukomeza kumukurikiza urukundo, amaherezo
ageraho agacika intege ari we kuko nta wanga urukundo.
Aho kuvuga cyane, kora cyane, ugerageze kugira inseko mu rugo, umuhe
impano nto ziri mu bushobozi bwawe, uvugurure umubano wo mu buriri mu buryo
bwose bushoboka.
Bitewe n’ibyifuzo by’uwo mwashakanye, menya ibyo gukora ako kanya, mu
gihe kigufi no mu gihe kirekire.
Ugomba kugerageza kwibuka icyo ubwo bwumvikane buke bwahereyeho mu gihe
kuvugana no kuganira byashobokaga, ibyo yatangiye anenga mbere y’uko ibibazo
bigera aho bigeze uyu munsi.
Kumwereka amarangamutima
umugirira ajyanye n’umubano w’abashakanye
Ibyo ntabwo ari ibintu uhora ukora buri gihe ahubwo ni nko kumutungura
(surprise), ubifatira umunsi ukagerageza gusembura amarangamutima ye, umwereka
ko umukeneye kandi ko witeguye guhera kuri zeru ngo umubano wanyu wongere
usubire uko wahoze.
Kumenya ko muri abashakanye
bariho kandi bagomba kubaho
Ntabwo buri wese agomba kurwana n’ibibazo wenyine ahubwo niba bishoboka,
shaka ikintu mwakora muri kumwe kikabaryohera (kikabashimisha). Ushobora
gushaka icyo uzi akunda cyangwa se ugashaka ikindi ukagerageza kukimvumvisha.
Mushobora gutemberera ahantu hari mu bushobozi bwanyu, mushobora gukorera hamwe
imikkino yabashimisha, … Ibyo bizatuma mubasha kunesha umwanzi w’umubano wanyu.
Gerageza kwibuka kwiyitaho ku
giti cyawe no kwigirira icyizere
Ibyo bizagufasha kugira ubuzima bwiza no kumva ko ibyo uri gukora bifite
kandi bizagira akamaro.
Gerageza kwishima
ushake ibintu bituma wishima ugaseka aho kugira ngo uhore mu marira no
mu gahinda kadashira k’ibibazo urimo.
WAKORA IKI IGIHE UWO MWASHAKANYE ADASHAKA UBWIYUNGE?
Mu gihe ibyo ukora byose bimeze nko kumena amazi ku ibuye, we adashaka
ubwiyunge ahubwo ashaka gutandukana, icyo ugomba gukora ni ukwambaro intwaro yo kwihangana. Niba adashaka kukubona mu maso ye
cyangwa kukuvugisha, ukamurekera uburenganzira bwe, ukagerageza gukora ibyo
ushoboye kandi wemerewe. Iyo witwaye neza, ukihangana kandi ugakomeza ibikorwa
bito by’urukundo n’iyo waba uri kure ye, hari ubwo ageraho akabona ko atanze
andi mahirwe umubano wanyu wakomeza neza.
Niba umubano wanyu uri mu kaga, umwanya wo gutekereza, guhinduka no
gushyira mu bikorwa inama z’ingenzi ni wo utanga amahirwe yo kongera gushyuha
cyangwa se kuryoha k’urukundo. Ibikorwa byawe byubaka, bizatuma umubano wanyu
ukomera, urukundo rubyuke kandi buri wese yongere kuryoherwa n’ubuzima.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
https://www.alexandrecormont.com/sauver-son-couple/
https://www.vanityfair.fr/article/comment-sauver-son-couple-en-7-jours




