IGISOBANURO CY’UBUZIMA BWO KU ISI NI IKIHE?
Abantu benshi usanga bibaza
igisobanuro cy’ubuzima n’impamvu bari ku isi bikabayobera. Ese mu by’ukuri ni
ikihe? Icyo kibazo abenshi igisubizo cyacyo kibabera ingorabahizi. Bamwe bibaza
icyo bakora ngo ubuzima buhore ari bwiza kandi buryoshye. Abandi bibaza niba
ubuzima bushaririye barimo buzagira iherezo.
Nk’uko tubikesha inkuru ya Kivu Post ivuga ko umusore witwaga Mutsinzi, yashakaga kumenya igisobanuro cy’ubuzima. Umunsi umwe arimo kugenda yabonye ikinyabwoya cyageragezaga kuva mu gikonoshwa cyacyo mu gikorwa cy’ubwihindurize bita “metamorphosis” ngo gihinduke ikinyugunyugu kiguruka. Ngo uwo mwana yashatse gufasha icyo kinyabwoya ariko umunyabwenge wari hafi ye aramubuza, amubwira ko icyo kinyabwoya kigomba kurwana iyo ntambara kamere kugira ngo cyivane muri icyo gikonoshwa, ubundi kikabona kubasha kuguruka cyahindutse ikinyugunyugu. Muri icyo gisa n’intambara n’uburibwe bukomeye cyane niho gikura imbaraga gikeneye kugira ngo kibashe kuguruka.
Ni mu ntambara, ibibazo n’ingorane
ubuzima buduteza, tubasha gukura imbaraga, ubupfura n’imyitwarire idufasha
kububamo twemye. Bakomeza bavuga ko igisobanuro cy’ubuzima atari uguhunga no
kutifuza guhura n’ibibazo bibubamo kenshi, tutazi impamvu n’inkomoko yabyo
cyangwa nta n’uruhare twabigizemo, ahubwo igisobanuro cy’ubuzima ari uguhangana
na byo tutinuba kandi tukabikorana umurava no kwiyemeza, maze tukabikoresha
nk’amahirwe yo gukura no gutera intambwe.
Usesenguye neza iyo nkuru wabonamo
ikindi gisobanuro cy’ubuzima kivuga ko igihe kimwe ubuzima bwacu buba bumeze
nk’ubw’ikinyabwoya, aho nta wifuza kukubona, ukubonye akaguhunga, akakubona
nk’ikibazo, aho nta wifuza kukwegera cyangwa kuba iruhande rwawe. Ku rundi ruhande ubwo buzima bw’ikinyabwoya
nibwo buhinduka ubw’ikinyugunyugu noneho buri wese akumva afite amatsiko yo
kukureba, akanezezwa no kukubona kandi akumva kuba iruhande rwe ntacyo
bimutwaye ahubwo bimunejeje.
Abemera Imana bo bavuga ko ubuzima
buturuka ku mana kandi ubufite akwiye guharanira gukora ibyiza.
Mu gitabo cy’ubuzima
bufite intego, umwanditsi RICK WARREN avuga ko :
Intego y’ubuzima bwawe
isumba kure gushaka gusohoza imigambi yawe, kugira amahoro y’umutima cg
kwishimira kubaho. Isumba kure umuryango wawe, umurimo ukora, cyangwa ibyifuzo
byawe n’ibyo wimirije imbere byose. (Ubuzima
bufite intego, RICK WARREN, 2002, P19 na P21)
Kuvuka kwawe ntabwo
byavuye mu kwibeshya cyangwa mu gucikwa, ubuzima bwawe ntabwo ari nk’imvura
y’impangukano igwa utazi iyo ivuye. Ababyeyi bawe bashobora kuba barakubyaye
batabitekereje, ariko Imana yo ntabwo yo yatunguwe no kuvuka kwawe. (Ubuzima bufite intego, RICK WARREN, 2002,
P27)
Ku bemera Bibiliya mu 1Abakorinto 9: 24-25 Pawulo avuga ko
hasiganwa benshi ariko hagatsinda umwe, agashishikariza abantu kwiruka ngo
begukane ibihembo. Akomeza avuga ko
abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose, kugira ngo begukane
ikamba rishira vuba (ni ukuvuga ko ibyo bihembo bishobora kugera aho bigata
agaciro), akabwira abantu ko babikorera kuzegukana ikamba ritazashira (ritazata
agaciro cg rizahoraho).
Iyo witegereje umukino w’umupira w’amaguru, uba ugizwe n’amakipe abiri ahanganye, buri yose ikora uko ishoboye kugira ngo yegukane intsinzi. Buri kipe iba ifite umutoza, uyifasha gukora imyitozo, uyereka uburyo yirinda amakosa yatuma itsindwa n’ibyo igomba gukora kugira ngo ishobore gutsinda.
Ayo makipe yombi ajya
guhangana yose afite ayo masomo yahawe n’umutoza wayo. Buri yose ikora uko
ishoboye kugira ngo itsinde ndetse imwe ikabigeraho mbere y’indi igatsinda. Iyo
imaze gutsinda irishima cyane, ikumva irakomeye, ikumva ko izi gukina neza kurusha
iyo bahanganye. Hari n’ubwo itekereza ko ifite umutoza mwiza kurusha indi
n’ibindi byinshi yibwira. Ikipe imaze gutsindwa igitego kimwe cyangwa ibirenze
kimwe n’ubwo bisa n’aho biyiciye intege, ariko ntabwo irekera aho gukina
irakomeza igahangana, kugira ngo irebe ko yatsinda cyangwa se ko batayitsinda
byinshi kurushaho. Ku bw’amahirwe no gukomeza guhangana, ikipe yari yatsinzwe
ishobora kwishyura, ndetse ikaba yakwegukana intsinzi mu minota ya nyuma
irangiza umukino. Bya bihe byayo byo gucika intege bigahinduka ikishimira
intsinzi, ikabona ko umuhate yagize wo gukomeza gukora nyuma yo gutsindwa utapfuye
ubusa.
Iki nacyo ni
igisobanuro cy’ubuzima. Mu buzima bwacu turavuka, tugakura, twagira amahirwe
tugasaza. Muri icyo gihe cyose dukoresha imbaraga zacu, ubwenge bwacu,
ubutunzi, imiryango n’ibindi dufite kugira ngo tugire ibyo tugeraho. Akenshi
tubikora tugendeye ku nama z’abagize umuryango iyo bahari, inshuti n’abandi
bose dufata nk’ibyitegererezo byacu. Hari ubwo ibyo byose bidufasha tukagera kuri
byinshi cyangwa se ku ntsinzi mu buzima. Gusa nyuma y’igihe hari ubwo ibyo
twagezeho bishobora kuyoyoka, bigakendera ndetse bikaba byanashira ku mpamvu
ziduturutseho cyangwa zitaduturutseho. Ku rundi ruhande hari ubwo umuntu
agerageza, agakoresha imbaraga afite n’inama agirwa ariko ibyo ashaka kugeraho
byose bikanga. Iyo adacitse intege agakomeza gukora, byanze bikunze ashobora
kugera aho akagera ku ntsinzi.
Umuririmbyi witwa
Masabo yavuze ko mu buzima bw’umuntu habamo byinshi by’amayobera hakabamo byinshi
by’umunezero. Uwo amahirwe asendereje imigisha aratunga akadamarara, akumva ko
arusha abandi gukora, cyangwa se no gusenga, ngo nyamara byahe byokajya!
Yakomeje avuga ko mu buzima habamo byinshi tudategeka, ari byo: Imana na
Satani, ibyago cyangwa amahirwe. Asoza avuga ko ubuzima ari imvange y’ibibi
n’ibyiza bigendana, kwishima no kurira bihora bisimburana
Twasoza tuvuga ko igisobanuro
cy’ubuzima ari uruvangitirane rw’ibibi n’ibyiza. Buri wese uburimo akwiye
gukomeza guhatana, akagerageza uko ashoboye adacitse intege cyane ngo yihebe,
ngo abone ko ubwo nonaha atsinzwe byose birangiye. Komeza ugerageze, ndetse nibishoboka uhindure icyerekezo, byanze
bikunze igihe kiragera ukagera ku ntsinzi cyangwa se ukabona ikikunezeza.
Ikindi ni uko niba hari ibyo ugezeho ntabwo uhagarara ngo wikomange mu gatuza,
wumve ko ukomeye kurusha abandi, ubarusha imbaraga n’ubwenge ngo ubabone
nk’abasuzuguritse imbere yawe. Niba hari ibyo ugezeho ishime, ushimire Imana,
ushimire ababigizemo uruhare ariko wirinde gusuzugura abandi, wizeye neza ko
ari ko bizahora bimeze, kuko isaha n’isaha bishobora guhinduka. Igihe kandi
utsinzwe, unaniwe, ubuze icyerekezo cyangwa se ubona usa nk’aho usuzuguritse
wicika intege, wikwiheba ngo ubone ko byose birangiye, kuko igihe icyo ari cyo
cyose ibyo bishobora guhinduka, ugatsinda kandi ugahabwa icyubahiro mu bandi.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
1.
https://www.facebook.com/story.php/?story_fbid=945781300892264&id=100063812089596&_rdr
2.
https://www.youtube.com/watch?v=UA5LgMyA4Yk
3.
Ubuzima bufite intego, RICK WARREN, 2002




