BUMWE MU BURYO BWAKURINDA KWIHEBA MU BIHE BIKOMEYE
Mu buzima bwa buri muntu habamo ibigeragezo n’ibihe
bitoroshye. Ibyo bihe biba bitandukanye bitewe n’uwo ari we, imiterere ye, n’aho
aherereye. Bishobora kuba kubura akazi, kubura ubushobozi bwo gukora ibyo
ukeneye by’ibanze, kubura umuntu ukunda, uburwayi bwawe, ubw’uwo mu muryango
wawe cyangwa inshuti yawe, amakimbirane mu muryango, akarengane, intambara, ibiza,
…
Ibyo bibazo bishobora kuba iby’iminota mike, amasaha,
iminsi, amezi cyangwa imyaka. Ikirushaho gukomerera ubirimo ni uko hari igihe
bitinda gukemuka cyangwa uko iminsi ishira bikagenda byiyongera kurushaho.
Ibi byose bishobora gutera ubirimo kwiheba no gucika
intege, ndetse yaba asenga agatekereza ko Imana yamwibagiwe cyangwa
yamwibasiye.
Nyamara n’ubwo kwiheba bigera kuri buri wese, hari
zimwe ngamba zifasha umuntu gusubirana icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo
rw’ubuzima.
1.
Kwemera ko ufite ibibazo
Intambwe ya mbere ni ukwemera ko ufite ikibazo
kiguhangayikishije. Gushaka kukirengagiza no gusa n’utekereza ko kidahari
bituma kirushaho gukomera. Nyamara iyo wemeye ko gihari, uba uteye intambwe
nziza kandi uba utangiye urugendo rwo kugishakira ibisubizo.
2.
Kwibuka no kwemera ko ibihe bibi bidahoraho
Bimwe mu byo ukwiye kuzirikana mu gihe cy’ibibazo, ni
uko ibihe bibi bidahoraho iteka ryose. Uko ijoro risimburana n’amanywa niko n’igihe
cy’ibibazo kigera aho kigasimburwa no kuruhuka ibyo bibazo bikabona ibisubizo,
bikavaho cyangwa bigasimburwa n’ibindi bitari ibyo.
3.
Gufungura amaso ukareba ibyiza ufite
Guhangayika no kwiheba akenshi bikubuza kureba andi mahirwe
agukikije. Nyama n’ubwo bimeze bityo, hari undi ukureba akabona uko umeze ari
byo yahitamo kuruta ibyo arimo. Umuntu wese, mu bibazo yaba arimo byose, haba hari
n’ibindi byinshi bisa n’amahirwe afite, ariko akaba atabibona kubera ko ahanze
amaso ibibazo gusa.
Hari ibintu byinshi abantu badaha agaciro kandi ari
iby’agaciro. Kuryama nijoro ugasinzira ibyo ni amahirwe kuko hari benshi baba babuze
aho baryama cyangwa babuze uko baryama.
Kubyuka uri muzima, ugatekereza bigakunda, ukagenda
bikemera, ukumva mu mubiri wawe ni hazima ntaho ubabara, ntabwo ukwiye
kubitesha agaciro kuko hari benshi babyifuza kandi ntibishoboke. Kuba waragize
amahirwe yo kugira abantu cyangwa inshuti zigukunda bihe agaciro, kuko hari
uwifuza kubona nibura umuntu wamwitaho cyangwa se wamubwira ko amukunda
akabibura. Kuba warashoboye kujya mu ishuri ukiga n’ubwo hari abaharanye kugira
ngo ubigereho, cyangwa ukaba warigomwe byinshi ku giti cyawe, waravunitse kuko
udafite ugufasha ariko bigakunda wibitesha agaciro kuko hari banshi bagerageje
bikanga ndetse ubu bakaba batazi no gusoma. Niba ufite akazi kavunanye kandi kaguhemba
amafaranga make, ntibikwiye kukubuza gutekereza ko hari abantu benshi badafite
ako kazi, bashobora no kuba bafite ibyatuma bagakora neza kukurusha, ariko
bakaba barabuze n’akari munsi y’ako ufite.
Kugira amahirwe yo kubona uwo mwubakana ndetse mukagira
umugisha ugeretseho wo kubona urubyaro ntibigomba kukwibagiza ko hari ababuze.
Ikigeragezo cy’uburwayi ntabwo gikwiye kuguherana ngo
kikubuze kubona ko nibura uri gushobora kwivuza kandi wenda ukaba wizeye ko
uzakira. Mu barwayi naho hari ibyiciro: hari abahora mu bubabare budashira,
hari abari muri koma batumva na gato, hari abamaze imyaka myinshi barwaye, hari
abana n’abakuze, abafite abarwaza n’abatabafite. Mu cyiciro cyose urimo haba
hari undi uvuga ati: “niba na biriya"
Mu Kinyarwanda baravuga ngo” Ntukihebe ugihumeka”. Uwawe
cyangwa se wowe ubwawe ushobora kuba uri mukaga, ariko niba ukiri muzima ni
amahirwe, niba ugihumeka humura, kuko iyo uri muzima byose biba bishoboka.
Ibyo ni bike mu mahirwe menshi ufite ariko nugerageza
gufunga maso ugatekereza, urabona byinshi birenze ibyavuzwe. ibyo byose
bizagutera imbaraga bikurinde ubwihebe.
4.
Kwizera Imana ku basenga
Umwanditsi RICK WARREN, atanga inama zagufasha mu gihe
wumva Imana isa nk’aho iri kure yawe. Avuga ko igihe kizakurushya mu kwizera
kwawe kuruta ibindi, ari ubwo uzaba uri mu bibazo wahamagara Imana igasa n’aho
yazindutse (ukagira ngo ntiyumva).
Avuga ko ukwiye:
Kwerurira Imana ukayibwira uko wumva umeze;
Gutumbira kamere y’Imana no kudahinduka kwayo. Imana ihora
ari nziza kandi igira urukundo, ishobora
byose, igenga byose, ifite umugambi mwiza ku buzima bwa muntu.
Kwizera ko izasohoza amasezerano yayo ( amasezerano
yayo menshi aboneka mu ijambo ryayo, urugero: Zaburi 23, …)
Kwibuka ibyo Imana yagukoreye mu bihe byashize.
Kugira ibyiringiro biguha imbaraga zo gukomeza
urugendo. Iyo wemera ko ushobora kongera guhaguruka nyuma yo kugwa, cyangwa
kwishima nyuma yo kubabara, ibyo biguha imbaraga zo gukomeza gukora ibyo ugomba
gukora no kwihangana kuko wizeye ko imbere hari ibyiza kandi ko nta kitagira
iherezo.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://positivepsychology.com/fr/processus-de-conseil/
Ubuzima bufite intego,
RICK WARREN, 2002




