FAMILY OF SINGERS CHOIR YATEGUYE IGITARAMO CYO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA BIBANDA KU GUSIGASIRA UMURYANGO
Korali Family Of Singers (FOS), ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda), muri paruwase (paroisse) Kiyovu, yateguye igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali taliki ya 20/9/2026.
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zinyuranye barimo
Perezida w’Itorero rya EPR n'umufasha we,
abashumba batandukanye bo mu Itorero rya EPR, abashumba n'abakristo bo mu yandi matorero, korali Shalom n'abakristo bo mu Itorero rya EPR.
Umuhanzi Israel MBONYI nawe ari mu bari bitabiriye igitaramo.
Icyo gitaramo cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare kugirango gishyirwe mu
bikorwa kandi kigende neza.
Korali FOS, yatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu kwezi kwa 9/2009. Icyo gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko umuryango wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo gutandukana kw’abashakanye, amakimbirane menshi hagati y’imiryango,… ibyo byose byatumye yiyemeza gutanga umusanzu wayo mu rwego rwo gusigasira umuryango, binyuze mu bikorwa bitandukanye ikora.
Bimwe muri byo harimo gutanga ubutumwa bwo
gushyigikira imiryango no kuyihumuriza mu ndirimbo, gutanga amahugurwa ku bagize umuryango, gufatanya n’imiryango
kwizihiza isabukuru y’urukundo rwabo, gusura no gutanga ubutumwa bw’ihumure ku
bakristo, gufasha abatishoboye,…
Muri icyo gitaramo korali Shalom yari yatumiwe gufatanya
na FOS, binyuze mu ndirimbo yatanze ubutumwa bw’ihumure bushingiye ku rukundo
rwa Yesu.
Ubutumwa bwa FOS bwibanze cyane ku kwizera Imana mu bihe byose, ku rukundo, ubugingo, ibyishimo n’amahoro bibonerwa mu Mana Data no muri Yesu Kristo.
Indirimbo ya FOS ivuga ko Yesu Kristo atabarira ku gihe, ihumuriza abayumva ngo "hamagara hari uwakumva, hamagara aritaba".
Iyo ndirimbo yahembuye imitima ya benshi.
Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo umwana CYUZUZO wahize abandi mu marushanwa yari yateguwe na FOS mbere y’igitaramo, agaragaza impano ye yo kuririmba.
Ikiganiro cyatanzwe na Honorable Charles MURIGANDE na madame cyafashije benshi. Yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 2: 5-25 yabwiye abari aho, ko umuryango ari umushinga w’Imana kuko ari yo yawutangiye.
Umwigisha yagarutse ku gihe Imana yari imaze kurema Adam, ko yabonye mu bindi
biremwa byose nta na kimwe cyari kumubera umufasha, yiyemeza kumuremera umufasha umukwiye (Eva).
Adam akimara gukanguka akamubona yahise amenya ko ari we ubwe, kuko yavuze ko
ari akara ko mu mara ye, kandi ko ari akagufa ko mu magufa ye.
Mu by’ingenzi yavuze harimo ko:
Umuryango ari umushinga w’Imana kuko ntabwo ari Adam
wasabye ko ushyirwaho, ahubwo watangijwe n’Imana ubwayo. Bityo abashaka kugira
umuryango mwiza bakwiye kumenya nyir’umushinga no kumugisha inama y'uko ukwiye gukorwa.
Umuryango ukwiye kurindwa kuko ni wo shingiro ry’indi
miryango yose ishyirwaho n’abantu.
Ikindi cyagarutsweho ni uko urugo rukwiye kurangwa
n’urukundo. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu
Adam na Eva babanaga bambaye ubusa, bishatse kuvuga ko babanaga mu bwisanzure
ntacyo bahishanya, ari inshuti nyanshuti.
Kubaka umuryango bisaba gusenga no kubitegura neza. Abitabiriye basabwe gutegura ubuzima bw’urugo, kuko gufata inshingano zo kuba umugabo cyangwa umugore ari icyemezo gisaba gutekerezwaho, gusengerwa no gutegurwa. Yongeyeho ko umusore cyangwa inkumi bakwiye gushaka amakuru ahagije ku wo bateganya kubakana nawe.
Abari aho, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
bitandukanye bishobora kuvuka mu miryango. Mu gusubiza ibibazo bashimangiye ko
gukundana no kubahana bifasha cyane mu gukemura amakimbirane. Bavuga ko umuntu
ukunda kandi wubaha, utatinyuka kumutuka no kumugirira nabi.
Bakomeje bavuga ko kuba abantu bafite ibintu batumva
kimwe cyangwa batabona kimwe, bidakwiriye kuba impamvu yo kurema amakimbirane kuko
ntabwo bategetswe kwemeranya kuri buri kintu cyose, ahubwo buri wese akwiye
kwemera ko mugenzi we ashobora kugira imitekerereze itandukanye n'iye, hanyuma ibyo
batumvikanaho bakabishyira mu isengesho.
Hagarutswe kandi ku burere bw’abana muri iki gihe
cy’ikoranabuhanga. Ababyeyi basabwe kugira intumbero mu kurera abana babo,
babafasha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bukwiye, babaha igihe n’amabwiriza
bibafasha kurikoresha neza.
Mu rwego rwo gushyigikira imiryango, FOS yifatanyije
n’imiryango yizihije isabukuru y’umubano wabo mu kwezi kwa 9, umwaka baba barashyingiranywemo uwo ari wo wose, bahabwa indabo
nk’ikimenyetso cy’urukundo. Abashakanye bakiri kumwe, bitabiriye igitaramo bombi,
bakicarana bahawe impano zo kubashimira no gushyigikira ubufatanye bwabo.
Perezida w’Itorero rya EPR n’umufasha we bashyikirije umubyeyi umaze imyaka 50 yibana, kuko yabuze uwo bubakanye (yitabye Imana) ariko akaguma mu budahemuka no kubana n’Imana.
Umuhanzi Israel MBONYI, yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo, igikorwa cyongereye ubusabane n’ibyishimo kurushaho.
Igitaramo cya FOS cyasojwe mu mwuka w’ibyishimo, abitabiriye basabwa gukomeza kubaka imiryango irangwa n’urukundo, kubahana gusenga no kwihangana. Bibukijwe ko umuryango ari umushinga w’Imana, bityo kuwurinda no kuwubaka neza bisaba ko abawugize bagendera ku mahame y’Imana kandi bakirinda gufata ibyemezo bihutiyeho. Igitaramo kandi cyasize ubutumwa bw’ihumure buvuga ko Imana yita ku bayizera ikabaha amahoro n’imbaraga mu bihe byose.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie




