IBYIZA BY’IKINYOMA N’INGARUKA ZACYO
Iri jambo ikinyoma risobanurwa n’ibitabo bitandukanye ariko byose icyo bihurizaho ni uko, ikinyoma ari amagambo umuntu avuga cyangwa ibikorwa akora azi neza ko atari ukuri, agamije kuyobya abandi cyangwa kubahisha ukuri.
Indimi z’amahanga zigira amagambo menshi asobanura ikinyoma. Zimwe muri zo zivuga ko ari ugushuka cyangwa kuyobya umuntu; gutanga amakuru avuguruza ukuri; gusebanya cyangwa guharabika umuntu umwitirira ibibi ugamije kwangiza ibye cyangwa izina rye; gukoresha uburiganya mu gihe hari ibyo uri gukora; guhimba inkuru cya ikintu kitabayeho; kwiyitirira ikintu cyangwa kwigira uwo utari we kugira ngo ushuke abandi; amagambo atari yo agamije kureshya umuntu ngo yemere ikintu; n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bukoreshwa bugamije kuyobya abantu.
Kubeshya ni ibintu bimaze imyaka myinshi ku isi, kuko kuva mu bihe bya kera kugeza uyu munsi, ubona ko kubeshya bikorwa n’abantu benshi kandi batandukanye bo ku migabane yose y’isi. Ndetse no muri bibiliya tubonamo inkuru z’abantu bagiye babeshya kugira ngo bagire ibyo bageraho cyangwa se bagushe abandi mu mitego ibakururira akaga.
Uburyo butandukanye ikinyoma kigaragariramo:
1. Ikinyoma cyo kwirengera
Muri ubu buryo umuntu abeshya kugira ngo adashinjwa cyangwa adahanwa kubera ikosa yakoze
2. Ikinyoma cyo kwiyemera
Umuntu ahimba inkuru zitabayeho kugira ngo abandi bamwubahe cyangwa se bamwite umuntu ukomeye.
3. Ikinyoma cyo gushaka inyungu
Ubu ni uburyo bwo kubeshya bukoreshwa kugira ngo umuntu abone amafaranga cyangwa ibindi bintu ibyo ari byo byose ashaka. Aha kandi ni naho harimo kubeshya ugamije kugenzura abandi, kuyobora ibyemezo byabo no kubagiraho ububasha.
4. Ikinyoma cyo kurengera abandi
Iki ni ikinyoma gikoreshwa umuntu agamije kurinda umuntu cyangwa abantu. Ashobora kuba agamije kubarindira amarangamutima cyangwa agamije kubarindira ubuzima bw’inyuma.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu ari kubeshya
N’ubwo bidasobanuye ko buri gihe ari ko biba bimeze, ariko hari abahanga bemeza ko akenshi umuntu ubeshya hari imyitwarire akunze kugaragaza irimo:
Guhindura uko asanzwe avuga, kwirinda kureba umuntu mu maso, kugaragaza impagarara igihe avuga.
Umuntu ubeshya akunze guhinduranya imvugo, ibyo yasubije uyu munsi abajijwe ku kibazo runaka bigatandukana n’ibyo azasubiza ejo abajijwe cya kibazo.
Umubeshyi kandi hari ubwo ahunga ikibazo umubajije, akagusubiza ibitandukanye cyane n’icyo kibazo umubajije kugira ngo atakubwira ukuri.
Hari ubwo umubeshyi yisobanura cyane, akavuga n’ibyo utamubajije kugira ngo akwemeze ko ibyo ari kukubeshya ari ukuri.
Kurakara cyane igihe abajijwe ikibazo nabyo ni imyitwarire ishobora kugaragazwa n’umubeshyi. Icyo gihe agerageza kukwereka ko arakajwe n’uko umuketseho ibinyoma cyangwa se ko utamwizera.
Ababeshyi akenshi bagira amagambo atajyanye n’ibikorwa, buri gihe basezeranya abantu ibyo batazigera basohoza.
Umuntu ubeshya kandi akenshi ntabwo ajya yemera amakosa. N’iyo wamufatira mu mu ikosa bigaragara, ahita atangira gushinja abandi akwereka ko we nta kosa afite n’ubwo urimusanzemo.
Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bivugwa, gusa ntabwo bikwiye kuba ari byo bishingirwaho byonyine, kugira ngo umenye ko umuntu abeshya. Hakwiye kugenzurwa neza ibikorwa by’uwo ukeka ko yakubeshye no gukusanya amakuru ku buryo buhagije, kugirango wemeze ibyo ukeka. Impamvu ni uko umuntu ashobora kugaragaza bimwe muri ibyo bimenyetso bivuzwe, kuko ababaye cyangwa ahangayitse ariko kandi akaba ari kuvuga ukuri.
Kubeshya by’uburwayi
Abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bavuga ko habaho indwara yo kubeshya. Icyo gihe umuntu abeshya mu buryo buhoraho, abeshya no mu gihe bitari ngombwa, ahimba inkuru zitabayeho, avuga ibintu bitandukanye ku kintu kimwe bitewe n’abo abibwira, akabiriza ibyo yakoze cyangwa atunze, akomeza kubeshya n’igihe abandi bamenye ukuri, ahindura inkuru yatangiye avuga, agorwa no kwemera ko yabeshye ngo asabe imbabazi.
Bimwe mu bitera ubwo burwayi hari ugushaka kwitabwaho n’abandi, kwifuza kugaragara nk’umuntu ukomeye, kuba atanyuzwe n’uwo ari we n’uko abayeho cyangwa uko yabayeho.
Ibyiza by’ikinyoma
Muri rusange ikinyoma si ikintu cyiza ariko hari igihe umuntu ashobora kuvuga ikintu kitari ukuri agamije ikintu cyiza. Izi ni zimwe mu ngero zo kubeshya kugira ngo:
Urinde umuntu agahinda
Hari ubwo ushobora guhisha amakuru amwe kugira ngo utongera agahinda k’umuntu uri mu bihe bikomeye. Gusa ukwiye kwirinda kumubeshya ku birebana n’ubuzima bwe cyangwa n’uburenganzira bwe.
Urinde umuntu akaga
Umuntu ashobora kudatanga amakuru ku muntu ufite umugambi wo kugirira undi nabi. Intego iba ari ukurinda ubuzima bw’umuntu, ariko niba hari ubundi buryo wakoresha ngo umurinde nibwo wahitamo aho kubeshya.
Urinde ibanga ry’umuntu
Hari amakuru umuntu aba afite atemerewe gutanga kuko ari ibanga ry’umuntu ku giti cye cyangwa se ari ibanga ry’umuryango. Gusa ushobora kuvuga ko utemerewe kugira icyo ubivugaho aho kugira ngo ubeshye.
Ukemure amakimbirane
Hari ubwo ushobora guhisha amakuru uzi, ugamije gukemura amakimbirane abantu bafitanye kuko uzi ko kuyatangaza byatera ibibazo kurushaho.
Ingaruka z’ikinyoma
Ikinyoma kigira ingaruka nyinshi haba kuri nyir’ubwite wabeshye no ku muryango muri rusange.
Ingaruka ku muntu ubeshya
Imigani 28:1 haravuga ngo: “umugizi wa nabi ahunga nta wumwirukanye nyamara intungane ni nk’intare itagira icyo yikanga”.
Guhorana ubwoba muri we bwo kuzamenyekana, bikamubuza umutuzo w’imbere muri we;
guhorana umutima umucira urubanza bitewe n’ibyo yakoze;
guhora ahimba ibindi binyoma kugira ngo abone uko ahisha ibya mbere;
gutakarizwa icyizere no kubura icyubahiro mu bandi.
Ingaruka ku babeshywe
Gutakaza icyizere ku wo biringiraga cyangwa gutakaza icyizere ku bantu bose;
Kugira agahinda gakabije kuko bahemukiwe;
Gufata ibyemezo bibi bashingiye ku makuru atari ukuri;
Guhomba amafaranga cyangwa ibindi bintu byabo;
Kugirana amakimbirane n’abandi bantu.
Imigani 26:28 “umubeshyi yanga abo yahemukiye, naho imvugo iryarya ikurura urupfu”.
Ingaruka ku muryango no kuri sosiyete
Ikinyoma giteza amakimbirane mu miryango kigasenya ubucuti n’imibanire myiza abantu bari basanganywe.
Ibinyoma bishobora guteza akarengane;
Ikinyoma gishobora gutuma ukuri n’ubutabera bitagerwaho.
Bumwe mu buryo bwadufasha kwirinda no kurwanya ibinyoma
Ku muntu ubeshya
Kwemera ko abeshya
Icya mbere cyagufasha kurwanya ikinyoma, ni ukwemera ko ubeshya kandi ko iyo myitwarire yawe ifite ingaruka kuri wowe no ku bandi.
Imigani 28:13 “uhishira ibyaha bye ntazagubwa neza, nyamara ubyihana agahindura imigenzereze ye azababarirwa”.
Kumenya impamvu zituma umuntu abeshya bimufasha kuzirinda.
Kwitoza kuvugisha ukuri igihe cyose n’iyo byaba bigoye.
Kwemera amakosa no kuyakosora.
Kwiga kwifata no gutekereza mbere yo kuvuga, ibyo bishobora gufasha umuntu kugabanya ibinyoma avuga atabanje gutekereza.
Ijambo ry’Imana ritugira inama muri Zakariya 8: 16-17 “ ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu. Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma kuko ibyo byose ari byo nanga. Ni ko Uwiteka avuga”.
Uko twafasha umuntu ukunda kubeshya
Kumuganiriza mu ibanga ukamwereka ko ibyo akora bitanejeje
Kumuha ingero zifatika zerekana ko yavuze ibinyoma
Kumutera inkunga yo kuvugisha ukuri: ni ukumufasha kumva ko kwemera ikosa ari intambwe yo gukira iyo ngeso.
Kumushyiriraho imipaka: kutemera ko akoresha ibinyoma mu kudukoresha uko yishakiye, kutubabaza cyangwa kutwambura uburenganzira bwacu.
Kumufasaha gushaka ubufasha: iyo kubeshya byamaze kuba akamenyero gakomeye ndetse bikaba byangiza imibanire ye n’abandi, ubeshya ashobora gufashwa n’umujyanama mu by’imitekerereze n’imyitwarire.
Bumwe mu buryo bwakwifashwa mu muryango n’ababyeyi kurinda abana babo ibinyoma:
Kubabera urugero rwiza mu kuvugisha ukuri
Kubigisha kwemera amakosa yabo
Kwirinda kubaha ibihano bikakaye bituma abana batinya kuvugisha ukuri
Kubashimira igihe bemeye amakosa bakoze bagasaba imbabazi
Kubasobanurira ingaruka ikinyoma kigira ku bandi
Kugira ngo turwanye ikinyoma muri sosiyete
Gutoza abantu ubunyangamugayo: kwigisha abana n’abakuru agaciro ko kuvugisha ukuri.
Kugenzura neza amakuru mbere yo kuyatanga ku bandi cyangwa se mbere yo gufata imyanzuro runaka uyagendeyeho.
Gushyigikira ukuri n’ubutabera : kurwanya abavuga ibinyoma no gushyigikira abavuga ukuri.
Reka dusoze tuvuga ko abantu bashobora kubaho babeshya bagamije inyungu zabo bwite kandi zitari nziza, gusa bakwiye kumenya ko izo nyungu ari iz’igihe gito kuko nyuma zishobora guteza ibibazo bikomeye. Abantu dukwiriye kubaka umuco w’ubunyangamugayo duhereye ku bana batoya kugeza ku bakuze. Gushyigikira ukuri kwanga ibinyoma n’akarengane bikaba intego ya buri wese.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
Le petit larousse illustre 1995
Bibiliya yera ifite ubusobanuro, Bible Society of Rwanda 2011
https://www.google.com/search?q=lutter+contre+le+mensonge&rlz
https://www.strategiesdesantementale.com/resources/reagir-aux-mensonges
https://www.qare.fr/sante/mythomanie/comment-soigner-la-mythomanie/




