RELIGION

UMUKRISTO N'IBIBAZO BYUGARIJE ISI: GUHAMYA KRISTO BINYUZE MU BIKORWA BY'URUKUNDO N'UBUTABERA

Isi ya none ihanganye n'ibibazo byinshi bibangamira imibereho y'abantu, birimo ubukene, inzara, ubushomeri, akarengane, ruswa, ihohoterwa, intambara, ivangura n'ubusumbane. Ibi bibazo bigira ingaruka ku bantu ku giti cyabo, ku miryango no kuri sosiyete muri rusange. N’ubwo gukemura ibyo bibazo bisaba uruhare rw'inzego zitandukanye, umukristo n'Itorero bafite inshingano zikomeye zo kugira uruhare mu kubaka isi irangwa n'urukundo, ubutabera n'amahoro. Ubukristo ntibukwiye kugarukira ku gusenga no kuvuga ubutumwa gusa, ahubwo bukwiye kugaragarira mu bikorwa bihindura imibereho y'abantu. Umukristo ahamya Kristo by'ukuri iyo urukundo yigisha rugaragarira mu byo akora.

Umukristo n'uruhare rwe mu gukemura ibibazo byugarije isi

Muri Mika 6:8, Bibiliya igaragaza ibyo Imana ishaka ku muntu. Isaba umuntu gukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira no kugendana n'Imana yicishije bugufi. Ibi bitwereka ko ukwizera nyakuri kugomba kugaragarira mu mibanire yacu n'abandi. Umukristo ahamagarirwa kurwanya akarengane, kwamagana ruswa, kubaha agaciro k’umuntu (respecting human dignity) no gufasha abatishoboye. Ntibihagije kuvuga ko dukunda Imana mu gihe twirengagiza abantu bababaye kandi dushobora kubafasha.

John Stott, mu gitabo cye Issues Facing Christians Today (2006), agaragaza ko Abakristo badakwiye kwitandukanya n'ibibazo byugarije isi, ahubwo ko bakwiye gukoresha amahame ya Bibiliya mu guhangana na byo. Ibi bishimangira ko Umukristo afite inshingano zo kugira uruhare mu guhangana n'ubukene, akarengane, ubusumbane no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yesu na we yatanze urugero rukomeye mu nkuru y'Umusamariya mwiza (Luka 10:25–37). Avuga ko Umusamariya abonye umuntu wakomerekejwe n'abambuzi, ntiyamurenzeho nk'uko abandi bari babigenje, ahubwo yaramwegereye, amuvura ibikomere kandi amwitaho. Iyi nkuru itwigisha ko urukundo atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa bifatika. Bityo, umukristo akwiye kugira umutima w'impuhwe, gufasha abari mu bukene, kurengera abahohoterwa, kwita ku barwayi no kuba ijwi ry'abatagira kivugira.

Uruhare rw'Itorero mu kubaka sosiyete nziza

Itorero rifite inshingano zirenze guteranira hamwe mu gusenga no kwigisha ijambo ry’Imana. Rikwiye kuba umuryango utanga ibisubizo ku bibazo byugarije abantu. Ibi bishobora gukorwa binyuze mu gufasha imiryango itishoboye, kurengera abana, kwigisha urubyiruko indangagaciro, gufasha abahuye n'ihohoterwa no kwimakaza amahoro n'ubutabera. Itorero kandi rikwiye gufatanya na Leta n'indi miryango mu bikorwa by'iterambere ry'abaturage.

Christopher J. H. Wright, mu gitabo The Mission of God's People (2010), asobanura ko abantu b'Imana bahamagariwe kugaragaza imico yayo no kuba umugisha ku bandi. Ibi byerekana ko Itorero ridakwiye kwifungirana mu bikorwa byaryo gusa, ahubwo rigomba kuba umugisha ku muryango mugari. Rikwiye gutegura Abakristo kugira ngo babe abahamya ba Kristo mu mashuri, mu kazi, mu buyobozi, mu bucuruzi no mu miryango yabo.

Icyakora, kugira ngo ibyo bigerweho, Itorero rigomba kubanza kuba urugero rw'urukundo n'ubutabera mu banyamuryango baryo (members of the church). Ntirishobora kwigisha ubumwe mu gihe rirangwa n'amacakubiri, cyangwa kwigisha ubutabera mu gihe ryihanganira akarengane.

Umwanzuro

Guhamya Kristo si ukumuvuga gusa, ahubwo ni no kugaragaza urukundo rwe mu byo dukora. Ibibazo byugarije isi ntibigomba kuba inshingano z'abayobozi n'inzego za Leta gusa ahubwo ni n'inshingano z'Abakristo n'Itorero. Buri Mukristo akwiye kwibaza icyo yakora kugira ngo imibereho y'abandi ibe myiza, mu gihe Itorero na ryo ku nyigisho ritanga rikwiye kongeraho ibikorwa bifatika. Isi ikeneye Abakristo badahagararira ku magambo y'urukundo, ahubwo barugaragaza mu bikorwa, n'Itorero ritabwiriza ubutabera gusa, ahubwo ribushyira mu bikorwa. Iyo urukundo rwa Kristo ruhindutse ibikorwa, ubutumwa bwiza burigaragaza kandi isi ikabona Kristo binyuze mu buzima bw'abamwizera.

Umwanditsi: NDIKUBWAYO Dieudonne umunyeshuri muri Kaminuza y'Abaprotestanti Mu Rwanda

 

Ibitabo byifashishijwe

1. Stott, J. R. W. (2006). Issues facing Christians today (4th ed.). Zondervan.

2. Wright, C. J. H. (2010). The mission of God's people: A biblical theology of the church's mission. Zondervan.

3. Bibiliya Yera. (1993)

 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist