SOCIAL

IDENTITY (INDANGA), INDORERWAMO YO KWIREBERAMO IKABA N’INKUTA ZITANDUKANYA ABANTU


Mu buzima bwa muntu bavuga ko ikintu gikomeye kuruta ibindi ari ukwimenya wowe ubwawe. Kwimenya k’umuntu ni ubushobozi bwo kumenya uwo uri we, uko uteye, ibyo ushoboye, ibyo udashoboye, indangaciro zawe n’icyo ushaka kugeraho mu buzima. Mbere ya byose bavuga kumenya uwo uri we, kuko ibyo bigufasha kwigirira icyizere, gufata ibyemezo ukeka ko binoze, kumenya ibyo ugomba guhindura, kubana n’abandi neza no kumenya icyerekezo cy’ubuzima.

Ese identite (identity) ni iki? Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari ikirango cyangwa indanga. Ni umwirondoro cyangwa se ibiranga umuntu by’umwihariko.

Ibyo ni ibintu bituma umuntu amenya uwo ari we (amazina ye, ibiro, uburebure,…), isura ye, umuryango avukamo, igihugu akomokamo, ururimi avuga, umuco yakuriyemo, amateka ye, imyemerere ye n’indangaciro zimuranga,...

Umwanditsi AMIN MAALOUF, avuga ko identity (indanga) ari ikintu cyose kikuranga kigutandukanya n’undi muntu uwo ari wese ubaho ku isi.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko ari ukuba, uri umuntu wihariye utandukanye n’abandi bose. Urwo rubuga kandi ruvuga ko indangamuntu ari ikintu umuntu agenda yubaka abifashijwemo n’imibanire ye n’abandi ndetse n’umuryango abamo.

Kugeza uyu munsi nta muntu ubaho usa n’undi twari twabona, ndetse n’abavutse ari impanga zisa, baba bafite ibintu byinshi bibatandukanya, uhereye no ku isaha basohokera mu nda y’umubyeyi wabo. Abasenga bakunze kuvuga ko buri muntu wese ari ikinege mu maso y’Imana. Ugiye mu buzima busanzwe wabirebera mu kiganza cy’umuntu, nta muntu n’umwe ugira ikiganza gisa n’icy’undi, n’iyo byaba byenda gusa, biba bitandukanyijwe n’iriya mirongo ishushanyije mu kiganza, cyangwa se n’uturongo duto dusa n’utuzenguruka tugaragara ku mpera z’intoki mu kiganza. Niyo mpamvu mu kubika ibiranga umuntu muri iki gihe bakoresha igikumwe cye nk’umukono, kuko bazi ko nta n’umwe ugihuza n’undi.

Identity ni kintu cy’ingenzi cyane kuko kigufasha kwimenya wowe ubwawe. Iyo uvuye kuri icyo cyiciro cyo kwimenya wowe ubwawe no kumenya umwihariko wawe wenyine, ukurikizaho kumenya inkomoko yawe. Ni ukuvuga ko umenya inkomoko yawe, igisekuru muhuje amaraso, ababyeyi n’abo bakomokaho, ubwoko, akarere, igihugu, idini, …

Ibyo byose n’ibindi uri gutekereza, bikuvana kuri wa mwihariko wawe nwenyinye, bikakujyana mu itsinda ry’abo mufite ibyo muhuje. Ibyo biba byiza cyane kuko bituma umenya aho ubarizwa, ukamenya abo mufitanye isano y’amaraso, abo muhuje amateka, ururimi, igihugu, ubwoko, … bityo ukumva udafite irungu kuko ufite abo muhuje ibibaranga. Ibyo bituma mubungabunga imigenzo myiza, amateka n’ibindi bibaranga kandi bigatuma wigirira icyizere kuko uzi aho ukomoka kandi nabo bakaba bakwemera nk’uwabo.

Kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima, bijya bibaho ko umuntu ayoberwa inkomoko ye, n’abo bafitanye isano cyangwa se akayimenya ariko abo yita ko bafitanye isano ntibamwemere muri bo. Ibyo biba ari igikomere gikomeye mu buzima bwe bwose, ndetse akaba ashobora no kukiraga abamukomokaho. Ariko kandi icyo gikomere gishobora gukira iyo ugifite afashe inyigisho ku rugendo rwo gukira ibikomere byo mu mutima.

Ubwinshi bw’inkomoko y’umuntu

Nta muntu ugira ikimuranga kimwe, bibiri cyangwa bitatu, ahubwo usanga ari byinshi cyane.

Urugero: Umunyarwanda w’Umwongereza, uvuga igifaransa, usengera muri Islam, w’umuganga, uvuka I Kigali akaba ari umugabo wubatse ufite abana.

Uyu muntu aba yiyumva mu itsinda ry’Abanyarwanda, akiyumva mu ry’Abongereza, akiyumva mu ry’abavuga igifaransa, mu ry’Abayisilamu, mu ry’abaganga, mu ry’Abanyakigali, mu ry’abagabo, mu ry’abubatse no mu ry’ababyeyi. Icyahungabanya umuyisilamu uri muri Kenya, yakumva nawe kimuhungabanyije, icyanezeza umuganga uri muri Amerika yakumva nawe kimunejeje, icyafasha umugabo wo muri Togo yumva nawe cyamufasha, ibyo ababyeyi bo muri Afurika y’epfo bavuga ashobora kubyiyumvamo nawe nk’umubyeyi, …

Buri wese agira amatsinda atagira ingano abarizwamo kandi ntabwo ari ibyo ahatiriza ahubwo ni ibintu kamere. N’iyo waba utazi inkomoko yawe, ujya mu itsinda ry’abatazi inkomoko yabo nabo baba batandukanyije ibyo bahuriyeho.

Ayo matsinda kandi n’ubwo abantu bose bagira ayo babarizwamo, amwe muri yo bahitamo kuyajyamo ku bushake andi bakayisangamo nta ruhare na ruto babigizemo.

Amatsinda agira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu no mu iterambere ry’abantu. Iyo abantu benshi bishyize hamwe bagamije ikintu cyiza bashobora kugera kuri byinshi kurusha umuntu umwe. Usanga iryo tsinda rirengera inyungu rusange zaryo, bityo bikagirira benshi akamaro, bagatera imbere, ibibazo bagize bikaborohera kubikemura kuko bafite intumbero imwe yo kurengera itsinda babarizwamo.

Ese amatsinda abantu benshi bibonamo ahoraho?

Ayo matsinda abantu bibonamo yaba ashingiye ku moko, ibihugu, imiryango, amadini, indimi, imico, imyuga cyangwa ibitekerezo, ashobora kumara ibinyejana byinshi. Gusa ageraho agahinduka akitwa ukundi, ndetse ashobora no guhindura burundu imirongo yagenderagaho cyangwa se akanazimira burundu ntazongere kwibukwa, ku bw’amahirwe akaba yakwigwa mu mateka.

Hari ingero zizwi uyu munsi z’amatsinda yagiye azimira kandi yari akomeye mu gihe cyayo:

Ubwami bw’Abaroma: bwagenzuraga igice kinini cy’Uburayi n’Afurika, bufite igisirikare gikomeye, amategeko n’umuco byagize uruhare runini mu mateka y’isi.

Ubwami bw’Abamongoli, ubwami bwa Ottoman, ubwami bwa Gisaka, ubwami bwa Ndorwa, ubwami bwa Karagwe,…

Abafarisayo (abafarizayi) n’Abasadukayo (abasaduseyi) yari amatsinda abiri akomeye y’abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki b’Abayahudi mu gihe cyayo, bari bafite imyizerere n’imikorere bitandukanye kandi buri wese atewe ishema n’iryo arimo.

Abitwaga imandwa mu Rwanda bari abayoboke b‘umuhango gakondo wo kubandwa mu muco nyarwanda,wahuzaga abantu n’Imana binyuze mu buhuza bwa Ryangombe.

Abo bitaga Abarenge bari abantu b’abanyabukorikori (bacura ibyuma, babumba) n’abahinzi b’abahanga bari batuye mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Amashyaka ya politiki,…

Izo zose ni ingero zitwereka ko amatsinda uko yaba akomeye kose, ntabwo ahoraho. N’ubwo ayo matsinda ashobora gusiga imigenzo n’ibindi abantu bashobora gukomeza kugenderaho ariko byanze bikunze hari impamvu nyinshi zituma ahinduka cyangwa se akavaho burundu, harimo politiki, impinduramatwara cyangwa se ibihe karemano abantu batagenzura.

Ese kwibona mu matsinda bishobora kugira ingaruka mbi?

N’ubwo ayo matsinda amwe tuyajyamo ku bushake andi tukayisangamo nta ruhare twabigizemo, kuyakunda no kuyabamo ni byiza igihe cyose atuma ubuzima bwawe n’ubw’abandi bugenda neza. Ni ukuvuga ko akwiye kuba amatsinda yubaha abatayarimo, kandi akemera ko nabo bafite uburenganzira bwo kuba mu matsinda yabo ntawe ubangamiye undi.


Iyo abari muri ayo matsinda batangiye kubona ko ayabo ari yo meza cyangwa ari yo y’ingenzi kuruta ay’abandi, ibyo bitera ibibazo mu mibanire y’abantu ku giti cyabo no mu muryango mugari.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo:

Ivangura n’akarengane: kuko bituma baha amahirwe cyangwa ubufasha abo mu itsinda ryabo gusa

Ijambo ry’Imana mu igani 18:1 riravuga “Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n’abandi, ntiyemera ukuri k’undi muntu”.

Amakimbirane n’amacakubiri: kuko iyo itsinda ryibona ko riruta ayandi bitera amakimbirane hagati yaryo n’andi matsinda harimo urwangano.

Kudindira kw’iterambere: kuko bibuza ugutekereza kwagutse guturuka mu matsinda anyuranye.

Kubura ubutabera: kuko bahora barengera amakosa y’itsinda ryabo bakirengagiza iby’ingenzi

Gukurura intambara n’ubwicanyi bishingiye ku moko cyangwa ku bindi byiciro

Intambara nyinshi n'ubwicanyi ahanini bitangira iyo itsinda rimwe ryahindutse igipimo cyo kumenya uwemerewe kubaho n'utabyemerewe, ubudahemuka ku itsinda bwasimbuye ubutabera, abantu batangiye kubona abatari mu itsinda ryabo nk'abanzi cyangwa se abagome bo kurwanya, gutandukanya ibitekerezo bitakiri ubwuzuzanye.

Ni iki cyakorwa kugira ngo inkomoko yawe cyangwa amatsinda ubarizwamo adahinduka ikibazo?

Gutandukanya inkomoko n’indangagaciro z’umuntu

Kuba umuntu akomoka mu bwoko, mu gihugu cyangwa mu muryango runaka ntibivuga ko akwiye kumva ko ari mwiza kuruta abandi, cyangwa se ngo abandi bumve ko ari mubi kurusha abandi kandi nawe ntakwiye kumva ko ari igicibwa kubera aho akomoka.

Kwirinda gushyira abantu mu byiciro

Ntitugomba gufata umuntu nk’uhagarariye itsinda rye ryose cyangwa ngo tumucire urubanza dushingiye ku nkomoko ye.

Kwimakaza uburere n’uburezi butavangura

Abana bakwiye kurerwa mu muco wo kubaha abantu bose n’ubwo baba bafite ibyo batandukaniyeho

Kwemera ubudasa

Nk’uko nta muntu n’umwe ubaho usa n’undi, abantu bakwiye kwemera ko batameze kimwe, badakunda bimwe, badatekereza kimwe bityo bakaba batazigera na rimwe bisanga mu matsinda amwe. Umuntu ashobora gukunda, ubwoko bwe, igihugu cye, umuryango we, idini rye, …  ariko ntabwo akwiye kumva ko ibye ari byo byiza kuruta iby’abandi agomba kumva no gusobanukirwa ko n’abandi bagira ibyiza bitandukanye n’ibye.

Guteza imbere imikoranire y’amatsinda

Imikoranire y’amatsinda itera imbaraga, guhuriza hamwe ibitekerezo bigatanga ibisubizo, bikagabanya amakimbirane kandi bikihutisha iterambere.

Kurwanya ivangura n’imvugo z’urwango ku matsinda

Amategeko n’inzego z’ubuyobozi, bigomba kurengera abantu bose kandi zikirinda gukoresha no gushyigikira imvugo z’urwango.

Intumwa Pawulo mu 1Kor.12:12-27, yibutsa ab’I Korinti ko umubiri umwe ugizwe n’ingingo nyinshi, kandi ko buri rugingo rufite umumaro warwo. Yavuze ko buri rugingo rutavuga ko rudakeneye urundi kuko zose ziruzuzanya, ndetse n’iyo rumwe rubabaye n’izindi hafi ya zose zirahungabana. Uko niko abantu n’amatsinda tumeze. Buri wese akeneye mugenzi we kugira ngo ubuzima bushoboke, kandi amatsinda akeneye andi kugira ngo bose bagere ku iterambere rirambye.

Icy’ingenzi dukwiye gufata ni uko umuntu akwiye kwishimira we ubwe n’inkomoko ye, kuko ni bumwe mu buryo bwo kwiyakira no kwishimira uwo uri we. Kugira itsinda wiyumvamo kandi ubarizwamo si bibi, kuko imibanire n’abandi ni ingenzi mu bigize ubuzima. Gusa kumva ko wowe n’itsinda ryawe muruta abandi, byo ni umusingi w’urwango, ivangura, amacakubiri, n’ibindi bibi bitandukanye biteza intambara n’ubwicanyi bwinshi ku isi. Ukwiye kuzirikana ko iryo tsinda urwanira ritazahoraho, ugaharanira inyungu rusange. Gushyigikira cyane itsinda ryawe wirengagije iry’abandi birangira n’iryawe washatse kurengera rihungabanye. Gukunda ibyawe wubaha iby’abandi ni inkingi y’amahoro arambye.

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

https://fr.wikipedia.org/wiki/Identit%C3%A9

https://fr.in-mind.org/article/grandeur-et-decadence-de-lidentite-sociale-le-narcissisme-collectif-et-ses-consequences

Bibiliya yera ifite ubusobanuro, Bible Society of Rwanda 2011

AMIN MAALOUF, LES IDENTITES MEURTRIERES, 1998.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist