RELIGION

NTA KARANDE N’INYATSI BIBAHO KU MUKRISTO: KARANDE N’INYATSI NI UKUTUMVIRA NO KWIMA IMANA IBYAYO

1.      Iriburiro

Karande ni iki? Karende ni umuvumo/imivumo ikurikirana umuntu iturutse ku babyeyi be, aho usanga iyo mivumo iba nk’uruherererkane. Urugero, hari imiryango usanga abakobwa bawukomokamo babyara mbere yo gushaka, indi miryango usanga irimo uruhererekane ry’abajura, abasinzi, abarozi, abicanyi. . . Naho inyatsi n’igihe umuntu atabasha gutunga ibintu, amafaranga mu bury burambye. Usanga umuntu bivugwa ko afite inyatsi akora ubucuruzi bugahita buhomba, atunga amafaranga akarangira ubona ntacyo amumariye. . .

Ikibazo, Iyo umuntu amaze kwakira Yesu Kristo, agakizwa by’ukuri, karande n’inyatsi bimubaho? Iki n’ikibazo dukwiye gusubiza twifashishije Bibiliya kuko muri iyi minsi benshi mu bahanuzi bi binyoma, cyangwa n’abandi bakoresha ijambo ry’Imana mu gushaka indamu zabo bwite, bari gukoresha ibibazo, ibigeragezo abantu bahura n’abyo bakabyita ko ari karande n’inyatsi, mu rwgo rwo gushaka uko babarya ibyabo.

 

2.      Bibiliya Irasubiza 

Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’ 30Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.”Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,  32ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. 33 Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ 34 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” (Yeremiya 31:29-34)


Aha Imana yabwiye Yeremiya ubuhanuzi bw’Isezerano rishya, aho Imana itazongera guhora abana gukiranirwa kw’ababyeyi babo ahubwo ko uzakora icyaha ariwe icyo cyaha kizasharirira. Mu isezerano rya Kera Imana yahoraga abana gukiranirwa kw’ababyeyi babo kugeza ku buvivi ( Gutegeka kwa kabiri 5:9). Ariko aha Imana yerekanye ko “Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’ Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.” Bivuze ko kuva Yesu aje mu isi agasohoza isezerano rishya, iyo umuntu yakiriye Yesu kristo nk’Umwami n’Umukiza we, aba abaye umwana w’Imana, icyaremwe gishya, ibyakera biba bishize ( 2 Abakorinto 5:17). Iyo umuntu abaye umukristo, akagira itorero ryemera Kristo abarizwamo. Iyo ubaye urugingo rugize umubiri wa Yesu ari ryo Torero, uba ukwiye kuba urugingo rukora, bityo niyo mpamvu umuntu wakiriye Yesu aba akeneye kuba hamwe n’izindi ngingo zigize Umubiri wa Yesu ari ryo Torero. Kuko “Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.” (1 Abakorinto 12:26). Kugirango urugingo rubashe kwishimana no kubabarana n’izindi ngingo bisaba ko hari ibikorwa urwo rugingo rukora.  Mu Itorero harimo imirimo myinshi cyane ko Itorero riba rigizwe n’abantu batandukanye. Bityo abagize Itorero Bibiliya ibagereranya n’ingingo zikwiye gukora zose nta ndorerezi, cyangwa uwo kwitabira gusa ukwiye kuba mu Itorero.

Kubera kamere ya muntu yo kwikunda, kwikubira, no kwibagirwa vuba, hajya habaho, kutitura  Imana dukesha byose. Ugasanga abantu birahira ababagabiye inka, ababahaye ibintu runaka, ariko bakibagirwa Imana yo itanga ubuzima, itubeshaho, kandi ifite n’iherezo ry’ubuzima bwacu mu biganza byayo. Ikindi hajya habaho ko mu matorero amwe na mwe gutanga bigirwa imisanzu, ubutekamutwe bityo abantu bakabeshywa bituma bamwe bacika intege ntibongere gutanga cyangwa bakagwa kuko ibyo babeshywe bitasohoye. Uzasanga abahanuzi b’ibinyoma bacuruza imigisha y’Imana. Bati tanga amafaranga angana atya Imana izaguha angana atya. Bati tanga inzu yawe ubundi ubone viza yo kujya muri Amerika….  Aha niho usanga akenshi karande n’inyatsi bikoreshwa mu gushaka gukura amafaranga mu bantu. Usanga akenshi umutu uri kugira ibibazo mubuzima bwe mubyumba bw’amasengesho, mu biterane bitandukanye habaho ko abantu baza bagasengerwa karanda zikabavaho. Niba uri umukristo wamaze kwizera Yesu Kristo, menya ko ntakarande yakubaho, icyakora igihe cyose udakiranukira Imana cyane cyane mu kudatanga amaturo na kimwe mu icumi, nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga imivumo ikuzaho. Akaba ariyo mpamvu tuvuga ko “karande n’inyatsi ni ukwima Imana ibyayo.” Nta nyatsi nta karande biba ku mukristo uri muri Yesu kuko:

-          Iyo umuntu ari muri Yesu aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba bishize ( 2 Abakorinto 5:17)

-          Kuko Yesu yaducunguye ngo dukizwe umuvumo ( Abagalatiya 3: 13-14)

-          Kuko Abakristo ari abumudendezo atari abo kubohwa n’ububata (Abagalatiya 5:1)

-          Kuko Abakristo baba barakijijwe ubutware bw’umwijima

Icyitonderwa

 “Uwiyoberanya akiyita umukristo adakora ibyo Kristo ashaka, udaha Imana ibyayo uwo we imivumo imubaho.” Malaki 3:7-9.  Bivuze ko igikuraho karande n’inyatsi ni kimwe ni ukwizera Yesu binyuze mu kwihana ibyaha no kubireka, kandi no guharanira gukiranukira Imana igihe cyose. Naho niyo watanga Miliyoni zigangana gute, igihe cyose udafite Yesu mubuzima bwawe ntacyagukuraho umuvumo. Ntabiganza byera bindi bitari ibya Yesu byagukiza. Nibyo twagusengera, ariko amasengesho yacu ntacyo yakumarira utizeye Yesu we ukiza, we ubatura. Menya ko ntamuntu ubatura undi, ntamuntu ukorera undi ‘deliverance’. Ahubwo nk’uko Bibiriya ivuga “Nuko Umwana n’ababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.” Yohana 8:36, Umwana uvugwa aha ni Yesu Kristo, niwe ubatura by’ukuri. Icyo abakozi bi Mana bakora ni ukukuyobora kuri Yesu Kristo we ubatura. Naho abagoreka ijambo ry’Imana bazakumvisha ko aribo bakubatura, ko hari ibyo ukeneye kubaha, kubakorera kugirango bagukureho karande n’inyatsi. Icyo ukeneye gukora ni kimwe kwakira Yesu ukamwizera birahagije ngo abane nawe mubyo unyuramo byose. Isezerano rikomeye Yesu yatanze ni uko “ari kumwe ntawe kugera ku mperuka y’isi ( Matayo 28:18-20). Uwizera Yesu ntabwo atinya igihe cyose azi neza ko ari kumwe na Yesu mubyo ari kunyuramo byose. Izere Yesu umwiringire, wime amatwi abashaka kugutera ubwoba bakumvisha ko ibibazo byose urimo biterwa na karande cyangwa inyatsi. Nk’uko twabivuze inyatsi na karande biba kubatizera Yesu, uwamaze kwizera ahura n’ibigeragezo kandi iyo yihanganiye ibimugerageza bituma yemerwa akagororerwa. ( Yakobo 1:12)

 

Pasitori Kubwimana Joel

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist