Inkuru Y’abagore 4
Cyera habayeho umutunzi
wari ufite abagore bane. Yakundaga umugore we wa kane kurusha abandi kuko yakundaga
kumurimbisha imyambaro y’agaciro agakunda no kumwitaho cyane, ku buryo nta kintu
atamuhaga.
Uyu mutunzi ndetse yakundaga umugore we wa gatatu (3) cyane.
Yaramwishimiraga cyane ku buryo yumvaga yamuratira inshuti ze . Hagataho
yahoraga afite ubwoba bw'uko umugore we wa gatatu (3) ashobora kujyanwa
n’abandi bagabo!
Uyu mutunzi nanone yakundaga umugore we wundi wa kabiri(2).
Yari umugore ushyira mu gaciro, witonda w’umugwaneza, ndetse yari n’umwizerwa kuri
uyu mutunzi. Igihe icyo ari cyo cyose uyu mutunzi yagiraga ibibazo yazaga
gushaka uyu mugore wa 2, kuko yaramufashaga akabasha guca muri ibyo bihe bigoye
yabaga arimo.
Umugore we wa mbere yari umwizerwa kurusha abandi bose ndestse yari yaragiye amufasha mu iterambere ry’bucuruzi ndetse n’ibyo mu rugo. Ariko burya uyu mutunzi ntiyakundaga uyu mugore we nubwo umugore we yamukundaga cyane. Byari bigoye ko umutunzi amwitaho ngo abone ko ari umugore w’agaciro.
Umunsi umwe umukungu aza kurwara ndetse aza kumenya ko mu minsi iza indwara
izamuhitana. Yaje gutekereza ubuzima bwa gikire yabayemo, aribwira ati “Ko ubu mfite abagore bane. Ariko nimpfa ,
nzaba ndi njyenyine. Ubwigunge nzaba mfite buzaba bukabije cyane !”
“Oya ntibishoboka!” umugore wa kane ni ko yasubije ndetse ahita
agenda nta rindi jambo avuze.
Igisubizo umugore yasubije umutunzi cyabaye nk’icyuma gityaye gisatuye umutima we.
Umutunzi ubabaye abaza
umugore we wa gatatu ati: “ Naragukunze ubuzima bwanjye bwose, none ngiye
gupfa, ese uremera tujyane ungume iruhande?”
“Oya!” ni ko umugore we wa gatatu (3) yasubije.” Ubuzima ni bwiza aha! Nzongera nshyingiranwe n’undi mugabo numara gupfa! Umutima w’umutunzi warashengutse kurushaho!
Arongera abaza umugore we wa kabiri(2) ati: “ Buri gihe
naragusanganiraga ukamfasha. Noneho ubu ndashaka ubufasha bwawe nanone. Ese
nimpfa, uzaza tujyane ungume iruhande?”
“Umbabarire, Ubu bwo sinshobora kugufasha!” Ni ko umugore wa
kabiri (2) yasubije.” Icyo nagufasha ni
ukukujyana mu gituro cyawe.”
Igisubizo cyaje nk’umurabyo ndetse umutunzi arababara cyane.
Noneho yumva ijwi rivuga ngo … “Nzajyana nawe. Nzagukurikira
ntitaye aho uzajya hose.”
Umutunzi yavuganye umubabaro mwinshi, ati: “Nakagombye kuba narakwitayeho cyane mu igihe nari mbishoboye!”
Iyo urebye mu buzima bwacu, usanga dufite aba bagore bane (4). Muri abo bagore bane, uwa kane ni umubiri wacu. Uko twawitaho kose ngo ugaragare neza , nidupfa tuzawusiga.
Umugore wa gatatu (3) ni ibyo dutunze, icyubahiro, dufite ndetse ni ubutunzi. Iyo dupfuye tubisigira
abandi.
Umugore wa kabiri(2) ni umuryango wacu ndetse n’incuti.
Tutitaye ku buryo twabanye na bo tukiri bazima ndetse n’ubufasha bwabo, icyo
badukorera ngo tugumane cyangwa tube hamwe ni ukwita ku gituro.
Umugore wa mbere ni Roho yacu kandi rimwe na rimwe ntituyitaho
mu gihe cyo gushakisha ubutunzi bw’ibifatika no kwishimisha.
Uratekereza iki?
Ni cyo kintu gusa tujyana na cyo aho tugiye hose. Ariko burya ni byiza yuko tuyuhira kandi tukayitiza n’umurindi nonaha, tugifite uburyo n'igihe, kurusha uko twategereza kugeza ku mwuka wacu wa nyuma (www.islamcan.com)
written by Honoré DUSENGIMANA