SOCIAL

Ibintu 17 Utaruzi Ukeneye Kumenya.


Ni kenshi abantu bibaza ku byo babona, bakibaza impamvu byabayeho cyangwa bimwe bikabaho ntibamenye ko biriho! Uyu munsi, twabahitiyemo bicye muri byinshi abahanga ndetse n'abashakashatsi bagiye bavumbura mu bushakashatsi bagiye bakora ku mibereho y'abantu no mu buzima bwa buri munsi. Twabahiyemo ibintu 17 mushobora kuba mutari muzi, tuzakomeza kandi kugenda tubakusanyiriza n'ibindi kugira ngo dukomeze kungurana ubumenyi.

1. Inkweto zawe nicyo kintu cya mbere abantu bita kurebaho batabanje kubitekerezaho.


 

2. Niba umara amasaha arenga 11 buri munsi wicaye, hari amahirwe agera kuri 50% yo gupfa mu myaka 3.


3. Hariho byibuze abantu 6 ku isi basa neza nawe, kandi hari amahirwe 9% yuko uzahura n’umwe muri bo.


4. Gusinzira udafite umusego bigabanya ububabare bw’umugongo kandi bigakomeza urutirigongo.


5. Uburebure bw'umuntu bugenwa na se naho ibiro bye bigenwa na nyina.

6. Abantu bakoresha ukuboko kw'iburyo bakunda guhekenyera ibiryo mu musaya w’iburyo.


7. Gushyira agakapu k’amajyane (Tea bag) mu nkweto zinuka bikuramo iyo mpumuro mbi.

8. Ku bwa Albert Einstein, inzuki ziramutse zishize ku isi, byasaba imyaka 4 kugirango abantu nabo babe bashize ku isi.

9. Ku isi hariho ubwoko bwinshi bwa pome, uramutse urya pome 1 buri munsi, byatwara imyaka irenga 20 kugira ngo ube uziriyeho zose.

10. Ushobora kumara ibyumweru utarya, ariko umaze iminsi 11 udasinzira wahita upfa.

 

11. Abantu bakunda guseka cyane bagira ubuzima bwiza kurenza abadakunda guseka.


12. Ubunebwe no kudakora byica abantu benshi nkabo itabi ryica.

13. Ubwonko bw’umuntu bufite ubushobozi bwo kubika amakuru inshuro 5 zayo Wikipedia ibika.

14. Ubwonko bwacu bukoresha imbaraga zingana n’izitara rya watt 10.


15. Ubushyuhe umubiri wacu ushobora gutanga mu minota 30 bwabiza litiro n’igice (1.5L) y’amazi!

16. Intanga ngore niko kanyangingo kanini naho intanga ngabo niko kanyangingo gato.


17. Acide iba mugifu ifite ubushobozi bwo gushongesha urwembe.

Inkuru ya HIMBAZA YVES

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist