SOCIAL

INAMA YA CHOGM YATANGIJWE KUMUGARAGARO,Perezida Kagame Atanga Ikaze Kubitabiriye Inama Ya CHOGM 2022


Kuri uyu wa gatanu nibwo hatangijwe ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM).

Ni inama yatangiye Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aha ikaze abitabiriye inama bose. Mu ijambo yagejeje kubitabiriye inama yashimiye abitabiriye ati:” ni ibyagaciro kubana namwe mu nama ya 26 y'abayobozi bakuru ba guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth, ni ku nshuro ya gatandatu ibereye muri Afurika ndetse ni kunshuro mbere kuva isi yahura n’icyorezo cya COVID-19”. Perezida wa Repubulika kandi yashimiye Umwamikazi w’ubwongereza kuri byinshi yagejeje ku muryango wa Commonwealth mugihe cy’imyaka 70 amaze awuyobora, yashimiye kandi umuyobozi wa Qatar wari waje nk’umushyitsi muri iyo nama kuko Qatar itari mu muryango wa Commonwealth.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland

Mu ijambo kandi umunyamabanga mukuru wa commonwealth yagejeje kubitabiriye inama yatangiye ashimira Perezida Kagame kubwo kubaha ikaze ndetse asaba ko bafata umwanya wo guceceka bibuka abarenga miliyoni bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19. Yongeye kugaruka kandi kubwitange ndetse n’umurava byaranze umwamikazi mumyaka 70 ishize ayobora uyu muryango, Madamu Patricia kandi yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga mukuru wa commonwealth.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Jonhson

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson mu ijambo rye yongeye kugaruka kuri Perezida Kagame baherekanyije inshingano zo kuyobora commonwealth mu myaka ibiri ije ati:”ndifuriza Perezida Kagame kuzagera kuri byinshi nk’umuyobozi w’umuryango wacu kandi ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga yo guteza imbere abaturage bacu.


Igikomangoma cya Wales

Igikomangoma cya Wales cyaje gihagarariye umwamikazi Elizabeth wa II yatangiye ashimira Perezida Paul KAGAME n’abanyarwanda muri rusange uburyo budasanzwe bateguye iyi nama ya CHOGM ndetse n’intambwe u Rwanda n’abanyarwanda bamaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yakomeje avuga ko mu myaka 70 ishize umwamikazi yakomeje guharanira no guha agaciro gakomeye ubucuti rusange, ubumuntu n'indangagaciro twese dusangiye abagize umuryango wa Commonwealth kandi ko ariko bizakomeza no mumyaka iri imbere, ndetse ashimira abanyamuryango bamufashije kubigeraho. 
Mugusoza ijambo rye yagize ati:” Tugomba gushira amanga kubyo twifuza kugeraho, kandi tugahuriza hamwe mubikorwa byacu, kandi nzi ko Nyiricyubahiro Umwamikazi adushyigikiye”


Abayobozi nakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM

Yandustwe na HIMBAZA Yves

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist