SOCIAL

IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE UBUGENZUZI BW’IMITI N’IBIRIBWA FDA CYAFUNZE INGANDA 5 ZITUNGANYA AMAZI.

Amashami y’izi nganda zafunzwe harimo uruganda rwa Aqua water Ltd ishami rya kibagabaga, uruganda rwa Jibu Ltd ahafunzwe ishami rya Kabeza na Bibare, uruganda rwa Perfect water Ltd hafunzwe ishami rya Bibare, uruganda rwa Iriba Ltd hafunzwe ishami rya Bibare n’uruganda rwa SIP Kicukiro Ltd ahafunzwe ishami rya Gasave ya Kicukiro.

Bamwe mubafite izi nganda zafunzwe batangaje ko hari ibyo basabwe kubanza kuzuza kugira ngo babashe kwemererwa gukomeza gutanga service.


Uhagarariye Jibu yagize ati:” mu minsi ishize FDA yakoze igenzura mu nganda zacu zigera kuri 57 basanga inganda 3 hari ibyo zigomba kubanza kuzuza kugira ngo zikomeze gukora”. Yakomeje abwira abanyarwanda ko batahagaze gukora kandi ko bakomeza kubagirira icyizere kuko inganda zindi ziracyakora kandi zujuje ubuziranenge. Yavuze ko kandi abanyarwanda ibi bakwiye kubyishimira ko hari ikigo nk’icyi kibareberera kikemeza abagomba gukora nabagomba guhagarara.


Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa bikorerwa mu nganda FDA kivuga ko mu bugenzuzi bwakozwe mu nganda eshanu zitunganya amazi basanze hari amashami yazo atujuje ubuziranenge ahitwa afungwa ndetse n’amazi yazo babategeka kutayasubiza ku isoko. Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa yabivuze muri aya magambo ati:” izi nganda zigomba kubahiriza ibyo zasabwe kugirango zemererwe kongera gukora, kandi iyo tubasabye gufunga nyuma tugasanga batarabyubahirijwe hari ibihano biteganywa”.

Ubusanzwe inganda zitunganya amazi zisabwa kuba zanditse zaragenzuwe uburyo zitunganya amazi n'uburyo ziyafunga (Packaging) zigahabwa n’icyangombwa ariko zigahora zigenzurwa.

Source: RBA News

HIMBAZA Yves

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist