SOCIAL

Minisitiri W’Intebe Yasabye Abanyarwanda Kwirinda Politiki Y’urwango

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye Abanyarwanda kwirinda Politiki mbi bakunga ubumwe mu kubaka Igihugu cyabo, ubwo yifatanyaga n’abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Muri icyo gikorwa hibutswe ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ibikorwaremezo, MINITRANSCO na MINITRAPE bishwe muri  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku  mugoroba wo kuri uyu wa  Kane, ku  biro bya  Minisitiri w’Intebe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ abakozi mubiro bya Minisitiri w’Intebe, abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse n’abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission.)


Iki gikorwa kandi cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruri mu Karere ka Gasabo, aho abakozi ba Minisiteri y’ibikorwaremezo bashyize indabo ku mva iri muri urwo rwibutso rushyinguwemo abagera ku 37,762.

Umwe mubaharokokeye Eric Mwiseneza wari ufite imyaka 14 icyo gihe, avuga ko mu bahaguye hari bamwe barokotse bakaba baranashibutse gusa hakaba n’imiryango yazimye burundu bitewe n’uko abagize iyo miryango bishwe bose.

Hanazirikanywe abagize imiryango yazimye burundu, dore ko Akarere ka Gasabo ari  kamwe mu turere dufite umubare w’imiryango myinshi yazimye ku miryango igera ku bihumbi 15,593 yabaruwe mu gihugu hose yazimiye burundu ikaba yarigizwe n’abantu 68,871.

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hari ijambo ryavugwaga n’abanyepolitike babi ryicaga ariko hakaba n’ijambo rihumuriza ryavugwaga n’Ingabo z’Inkotanyi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abantu kwibuka biyubaka kandi baniyemeza kwitandukanya na politike mbi ahubwo bakita kuri ejo heza habategereje.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeje Igihugu cyacu, ntabwo ari byo tucyigisha abantu mwese murabizi , ndetse isomo rikomeye Senateri amaze kuduha yongeyeho icyo njye nari nise ubutumwa bwo kugira ngo twibuke twiyubaka, yongeyeho n’icyo yise kwiyaka.

Kwiyaka rero ngira ngo na byo turabyongeramo nk’ubutumwa bukomeye, kandi yasobanuye kwiyaka icyo bisobanuye n’imbaraga biduha. Asobanura ko ari ukwiyaka ikibi, ari ukwiyaka na we wiyubaka kugira ngo ukomeze kubaho. Ndumva rero ubutumwa bwose bwiza bukubiye mu kiganiro Senateri yadukoreye turabwongera ku butumwa twari dusanganywe, twibuke twubaka aheza hari imbere hadutegereje.”

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda – (Reconcilliation barometer) cya 2020 kigaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015, bigaragaza izamuka rya 2.2%.

Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist