Kwibohora 28: Ingo Zifite Amashanyarazi Mu Rwanda Zigeze Kuri 71.92%
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa taliki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe ko intego y’amashanyarazi kuri bose ikubiye muri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi izaba yagezweho bitarenze umwaka wa 2024.
Kuri ubu imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zamaze kugera kuri 71.92% bivuze ko hasigaye gusa ingo zisaga 28% kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose igerweho bitarenze umwaka wa 2024.
Iyi ni intambwe yatewe cyane kuko uyu mubare wagezweho uvuye ku mubare w’ingo 10% zari zifite amashanyarazi muri 2010.
Umuyobozi wa REG, Ron Weiss aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko izo ngo zisigaye zitaragerwaho n’amashanyarazi hari icyizere ko mu mwaka wa 2024 nazo zizaba zayabonye.
Uyu muyobozi yashimangiye ko hakenewe hafi miliyoni 600 z’amadolari hafi miliyari 612 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo REG ibashe kugeza amashanyarazi ku ngo zisigaye zitarayabona, ndetse hari icyizere ko ayo mafaranga azaboneka.
Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss
Kuba ingo zisaga 71,92% zifite amashanyarazi bisobanuye ko umubare wose w’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu wamaze kurenga 1,954,000.
Muri izi ngo zifite amashanyarazi, izigera kuri 50.61% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, hanyuma izigera kuri 21.31% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
REG igaragaza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 urangirana n’ukwezi kwa Kamena, ifite intego yo kuba yamaze kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 119. Imibare y’ukwezi kwa gatanu igaragaza ko ingo zigera hafi ku bihumbi 96 zari zaramaze kuyahabwa ndetse n’izisigaye zikomeje kuyahabwa kugira ngo izo ngo ibihumbi 119 zigerweho.
Na none kandi, nk’uko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi ibiteganya, ingo ziherereye kure y’imiyoboro isanzwe zigenda zihabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba. Leta yashyizeho gahunda ya “Nkunganire” ifasha abahabwa aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kubona ibikoresho byayo ku giciro gito kijyanye n’ubushobozi bwabo.
Iyi nkunganire ihabwa abaturage babarizwa mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’Ubudehe.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, ingo zigera ku bihumbi 60 ni zo zari ziteganyijwe guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Imibare igaragaza ko mu mpera z’ukwezi Gicurasi 2022, ingo zigera ku bihumbi 111 ari zo zari zimaze kuyahabwa ndetse byitezwe ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka kubera iyo gahunda ya Nkunganire kandi abaturage bari kuyitabira.
Harimo kubakwa imiyoboro mishya myinshi n’inganda z’amashanyarazi
Imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ikomeje kubakwa. Uretse imishinga yo kubaka imiyoboro mishya aho itagera ngo hagezwe amashanyarazi, hari n’indi itandukanye ikomeje gushyirwa mu bikorwa igamije kongerera imbaraga imiyoboro yubatswe kera ndetse no gusimbuza ishaje kugira ngo abafite amashanyarazi abagereho afite imbaraga.
Hari imishinga yo gusimbura imiyoboro yo mu bwoko bwa Single Phase” ikongererwa ingufu ikagirwa “Three Phase” bikaba biri gukorwa cyane mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.
REG iherutse kandi gusoza undi mushinga wongereye imbaraga z’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu ku buryo abakenera umuriro mwinshi muri kariya gace ubu batakigira ibibazo by’icikagurika ryawo.
Hari kandi sitasiyo zitandukanye zubatswe nazo zizafasha kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino, ku buryo inganda n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi bizawubona uko biwukeneye.
Muri izo sitasiyo, harimo iya Nyabihu yarangiye izafasha kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu ndetse n’Uturere duhana imbibi nako turimo Ngororero, Rubavu na Musanze.
Hari kandi sitasiyo ya Bugesera, nayo yuzuye mu rwego rwo kongerera ubushobozi amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse no ku Kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.
Uruganda
rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara
Usibye izo sitasiyo, hari kubakwa inganda z’amashanyarazi zitandukanye ndetse hari n’izimaze kuzura.
Mu Karere ka Gisagara huzuye uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ruzwi ku izina rya Hakan biteganyijwe ko ruzatanga Megawati 80 z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, ariko ubu mu igeragezwa ryarwo rukaba ruri gutanga Megawati zisaga 20.
Mu Karere ka Rubavu kandi hari uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Gaze Metiani ruzwi ku izina rya Shema Power Lake Kivu ruri hafi kuzura biteganyijwe ko narwo ruzatanga Megawati 56 z’amashanyarazi.
Usibye izo nganda zivuzwe haruguru, mu Karere ka Kirehe hari uruganda ruri kubakwa ku Rusumo ruzatanga Megawati 80 zizagabanywa mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, U Burundi na Tanzania, imirimo yo kubaka uru ruganda ikaba igeze kuri 93% ndetse biteganyijwe ko ruzatangira gukora bitarenze impera za 2022.
Source: Imvaho nshya