RELIGION

AMATEKA YA RUSI NA NAWOMI: Kuva Mu Gihugu Cy’I Mowabu Tujya Cyangwa Tugaruka I Betelehemu Mu Gihugu Cy’isezerano.



Turayasanga mu Ibyanditswe Byera: Rusi 1:6-22

Muri iki gitabo cya Rusi dusangamo inkuru itubwira uko umugabo witwaga Elimeleki w’I Betelehemu yasuhukiye mu gihugu cy’I Mowabu hamwe n’umugore we Nawomi n’abahungu be babiri (Mahaloni na Kiliyoni). Bagezeyo Elimeleki igihe cyarageze arapfa, abahungu be bashaka abagore (Orupa na Rusi). Igihe kigeze abahungu be nabo barapfa, Nawomi asigara mu gihugu cy’I Mahanga kandi yarazanye n’umuryango wose. Aza kumenya amakuru ko iwabo nta nzara igihari yigira inama yo gusubirayo. Asezera kubakazana be ngo yigendere ariko banga kumureka bakomeza gushaka ko bajyana nawe, akomeza kubereka impamvu zo gusigara I Mowabu, Orupa aza kuzumva ndetse aramusezera ariko Rusi akomeza kumunambaho.

Hari Ibintu 7 twigira mu nkuru ya Rusi na Nawomi

1.    Kuva mu gihugu cy’isezerano bituma tubura ibyo twari dufite

 Nawomi yavuye mu gihugu cy’Iserano ajya mu gihugu cy’umuvumo (iyo dusomye Bibiliya itubwira ko abamowabu bari bamwe mu barwanyaga ubwoko bw’Imana) bituma ahaburira ibyo yarafite byose... Bibiliya itubwira ko Nawomi yabuze umugabo n’abana be bose, ariko n’ubutunzi yarafite bwaragiye, icyubahiro yarafite mu bantu cyaragiye, icyizere cy’ubuzima yarafite kiragenda,………

Hari n’izindi ngero tubona muri Bibiliya: Samusoni yavuye muri Gakondo ye ajya aho twakwita I mowabu (muyandi magambo ava mu murongo yararimo), bimuviramo kubura imbaraga ze, abura icyubahiro, aba insuzugurwa kugeza aho yakuwemo amaso, nizindi ngero nyinshi tuzi.

Uretse muri Bibiliya uyu munsi tuzi ingero z’abantu bagiye bajya I mowabu bikabagendekera nabi, ariko uyu munsi ijambo riratubwira ngo mu garuke muve I mowabu kuko I betelehemu hari ibyo kurya, icyubahiro kiracyahari igitinyiro kiracyahari ntaho byagiye.

 

2.    Kwiyemeza kugaruka mu gihugu cy’isezerano

 Nawomi abonyeko amaze kubura byose yiyemeje kugaruka mu gihugu cy’isezerano, yumvise ko ibyo kurya byabonetse aragaruka,… kuko yashoboraga kwiheba akavuga ati ndashaje nubundi ntamyaka nsigaje, cyangwa se ati ndajya gusebera iwacu aho bari banzi mfite umugabo n’abana babone narabaye incike y’umutindi nyakujya, ntago yitaye kuri ibyo ahubwo yariyemeje agaruka muri gakondo kandi yaboneyeyo umugisha, nawe rero uyu munsi urakwiye kwiyemeza kugaruka kuri gakondo

 

3.    Kumaramaza mubyo twizeye kuko harimo inyungu nyinshi mu gihe kizaza

 Muri iyi nkuru tubona ko Nawomi yiyemeje kugaruka I betelehemu hanyuma abakazana be (Orupa na Rusi) bashaka kujyana nawe ariko Nawomi abanza kubaca intege ndetse Orupa acibwa intege na nyirabukwe asigara mu gihugu cy’I mowabu (igihugu cy’umuvumo) ariko Rusi akomeza kumaramaza kugeza aho nyirabukwe Atari agishoboye kumuca intege ku mpamvu iyo ariyo yose……… natwe iyo dushatse kuva I mowabu tugaruka cg tuza I betelehemu hari byinshi biduca intege, ariko ni ngombwa ko tumaramaza tukanamba kubyo twizeye kandi twiringiye. (erega kunamba kuri nyirabukwe suko yaramukunze gusa,……ahubwo Rusi yarafite amakuru ko I betelehemu arahantu h’umugisha/ko arahantu ho kwifuzwa, ndetse na Orupa yarabizi kuko abagabo babo bari barabibawiye nubwo bibiliya itabivuga ariko Rusi yamurushije kumaramaza)

Nawe uyu munsi urasabwa kumaramaza ukava I Mowabu

 4.    Iyo tuvuye I Mowabu Imana itanga imibereho

 Rusi yagiye guhumba mu mirima ya Bowazi amugiriraho umugisha ukomeye cyane kandi ntibyari bisanzwe ko umunyamahanga yabagiriraho umugisha, ariko kubwo kumaramaza kwa Rusi Imana imuha icyo gikundiro.

5.    Iyo tuvuye I Mowabu Imana idushumbusha ibyo twari twaranyazwe

 Rusi yavuye I Mowabu yarapfakaye akiri muto atanabyaye, ariko kubwo ku maramaza Imana ishumbusha Rusi ibyo yabuze ndetse irenzaho……. Ntago muri bibiliya bagaruka kuri Orupa ngo tumenye amateka ye uko byarangiye…. Ariko Rusi we ashumbushwa ibyo yabuze byose, …… nawe uyu munsi Yesu akeneye ko uva I mowabu akagushumbusha ibyo waburiyeyo byose.

 

6.    Iyo tuvuye I Mowabu Abantu batangira kutwaturiraho Imigisha ndetse tukaba umugisha (4:11-12)

 Abantu batangiye kwatura umugisha kuri Bowazi na Rusi kubwo ku maramaza kwa Rusi, kubwo kuva I mowabu kwa Rusi, natwe iyo duhindukiye abantu batangira kudusabira Imigisha ndetse benshi bakabona umugisha ku bwacu.

 

7.    Iyo tuvuye I Mowabu Imana iduhindurira Amateka

 Rusi avuye I mowabu Imana Yamuhinduriye amateka, uwari uwo mu gihugu cy’umuvumo ahinduka umugisha kubamwitaga umunyamahanga ndetse n’isi yose, kuko yabaye umwe mubisekuruza byakomotseho Yesu (Matayo 1:5-6) …...

 

Iyo dusomye ibitabo bivuga ku mateka ya Bibiliya dusangamo inkuru itangaje itaranditswe muri Bibiliya, batubwira ko Orupa ariwe Mama wa Goliyati wishwe na Dawidi, hanyuma Dawidi akaba Umwuzukuruza wa Rusi. Ibi bishatse kuvuga iki? Umwanzuro ushobora gufata uyu munsi ushobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi kuri wowe no kubazagukomokaho.

 

Rero nawe uyu munsi Imana iragusaba ngo hindukira ugaruke uve I Mowabu wahungiye, cg c uve I Mowabu wavukiye maze Yesu akugirire neza, Yesu aguhe Umugisha, Yesu aguhe imibereho myiza,Yesu agushumbushe ibyo wanyazwe, Yesu aguhindurire amateka,…….. kuko mugihe ukiri I Mowabu hari ibyo Yesu atagukorera.


UMWANDITSI: HIMBAZA YVES


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist