Bank Of Kigali (BK) Yatanze Millions Nyinshi Mu Muhango Wo Guha Impamyabumenyi Abanyeshuri Ba PIASS Ku Nshuro Ya Cyenda ...!
Ni Umuhango watangiye Umuyobozi wa PIASS Vice chancellor
Prof.Elisee MUSEMAKWELI yakira abashyitsi bakuru mu nzego zitandukanye
bitabiriye uyu muhango, ababyeyi n’abanyeshuri. Yongeye kwibutsa kandi ko iyi
ari inshuro ya 3 bakora umuhango nk’uyu nyuma yaho icyorezo cya COVID-19
Cyibasiye u Rwanda n’isi muri rusange, ashimira abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi
imbaraga n’umuhate bagaragaje mubihe bitari byoroshye bya COVID-19, yongeye
kwishimira inyubako bujuje izakira ishami rya 4kuyo basanzwe bafite rya Architecture
and Green Technology, yibutsa abantu ko imiryango muri PIASS ifunguye kubashaka
kuza guhaha ubumenyi, yibukije kandi abanyeshuri basoje mu byiciro byabo ko
bagomba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza ati: ”umukristo mwiza ni
n’umuturage mwiza.” Yongeye kwibutsa abasoje amasomo ko inzozi
bakwiye kugira atari izo bagira baryamye ahubwo ari izo bakwiye kugira zibabuza
kuryama.
Umuyobozi wa PIASS Prof.Elisee MUSEMAKWELI atanga impuguro zitandukanye kubarangiye amasomo
Abanyeshuri bishimiye
impamyabumenyi bahawe
Hakurikiye umuhango wo gushimira abanyeshuri bahize abandi, aho
batangiye bashimira uwahize abandi mu ishami rya Huye NIYONZIMA Belise na KURADUSENGE R. Jean Pierre wahize abandI mu ishami rya Karongi
bakaba bahembwe na Bank ya Kigali aho buri wese yahawe cheque y’amafranga
angana na Miliyoni y’amanyarwanda.
NIYONZIMA Belise wahize
abandi mu ishami rya Huye yashyikirijwe Cheque ya Miliyoni y'amanyarwanda
SMART DESIGN yahembye kandi umukobwa wahize abandi ariwe NIYONZIMA Belise, ndetse batanga igihembo CY’ISHIMWE KURI PIASS Kubw'ubufatanye bwiza, bahembye kandi UMWALI Crescence nk’uwahize abandi bakobwa mu ishami rya KARONGI, Bethany Investment Group (BIG) bahembye uwahize abandi mu ishami ry’uburezi. RADIANT Company nayo yahembye KARANGWA MUNEZERO Hope wahize abandi mu ishami rya Theology, REDO (Rural Environment Development Organization) nayo yahembye umunyeshuri wahize abandi NIYONZIMA Belise na Octave GAHIRWE ndetse babemerera akazi muri REDO.