SOCIAL

Perezida Ruto Yijeje Ibihugu Byo Mu Karere Ubufatanye N'imikoranire Ku Buyobozi Bwe

Perezida mushya wa Kenya, Dr. William Ruto arizeza ibihugu byo mu karere ubufatanye n'imikoranire nta makemwa ku buyobozi bwe.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari amaze kurahira nka Perezida wa Gatanu ugiye kuyobora Kenya mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere.

Tariki 13 Nzeri 2022 yinjiye mu mateka ya Kenya kuko ari bwo iki gihugu cyabonye Perezida wacyo wa Gatanu kuva cyabona ubwigenge.

Ku manywa y'ihangu imbere y'ibihumbi by'Abanya-Kenya bari bateraniye muri Sitade ya Kasarani i Nairobi mu mu

rwa mukuru, Dr. Ruto yarahiriye kuzuza inshingano ze uko bikwiye nk'umukuru w'igihugu cya Kenya.

Ibirori by'irahira rya Perezida Ruto byitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro barimo na Perezida Paul Kagame winjiye muri sitade Kasarani ahagana ku isaha y'i saa yine, yakiranwa ubwuzu n'imbaga y'Abanya-Kenya babarirwa mu bihumbi 60 bari bakubise buzuye.

Abakuru b'ibihugu babarirwa muri 20 barimo abo mu bihugu byose bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uko ari 6 bose bari babukereye.



Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yijeje Abanya-Kenya kuba Perezida wa bose.

Ruto asimbuye Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 ingana na manda 2 ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya.

Nka kimwe mu bihugu bikora ku nyanja kandi bifite ubukungu butera imbere, Kenya ni kimwe mu bihugu bifatiye runini ubucuruzi n'ubuhahirane bwa Afurika ndetse n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba by'umwihariko.

Aha Perezida Ruto akaba yijeje bagenzi be ko Kenya izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza.

Yagize ati "Guverinoma yanjye yiyemeje gushyiraho imikorere yorohereza ishoramari, ikarandura inzitizi zose zidindiza iterambere ubucuruzi n'ubukungu maze Kenya ikaba igihugu kibereye ubucuruzi kandi kireshya ishoramari. Turi igihugu gifunguye kandi kigendera kuri demokarasi yubakiye ku bwisanzure n'ubutabera. Mu gihe mpagaze hano ku munsi wanjye wa mbere ndi Perezida, mbijeje ko mu minsi iri imbere nzatangaza imirongo migari izasobanura neza icyerekezo cy'ubuyobozi bwanjye."

"Mbijeje kuzahesha ishema buri munyaKenya ndetse no guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu byacu twese nta n'umwe usigaye. Ndashaka kandi kubizeza ko nzakora cyane nkorera abaturage bose ba Kenya ntitaye ku wo batoye. Mbasezeranyije kandi ko nzakorana n'abayobozi bose: Abato n'abakuze, abakiri mu kazi, abari mu kiruhuko cy'izabukuru ndetse n'abazaza kugirango twubake igihugu kimwe kandi tubyaze umusaruro buri mpano, umuhate n'imbaraga bya buri wese mu iterambere ry'igihugu cyacu. Ndizeza abakoreye leta gutekana kuko bafite umwanya wabo mu gihugu cyacu."

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yishimiye kwifatanya n’Abanya-Kenya hamwe n’abandi bayobozi mu birori byo guhererekanya ubuyobozi, hagati ya William Ruto n’uwo asimbiye, Uhuru Kenyatta.

Yashimiye aba bayobozi ndetse n’abaturage ba Kenya uburyo habaye guhererakanya ubuyobozi mu mahoro, avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzakomeza.

Dr. Ruto yatowe n’abaturage ba Kenya mu matora rusange yabaye tariki 9 z'ukwezi gushize kwa Kanama Uyu mwaka, aho ibyayavuyemo byatangajwe na komisiyo y'amatora tariki 15 z’uko kwezi ndetse byemezwa bidasubirwaho n’urukiko rw’ikirenga tariki 5 z’uku kwezi kwa Cyenda.

Ibyavuyemo byagaragaje ko Ruto yabonye amajwi angana na 50.4% naho Raila Odinga bari bahanganye abona 48.8%, nkuko byatangajwe mu mwanzuro wasomwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya, Martha Koome.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist