SOCIAL

Guverinoma Yaringanije Amafaranga Y'ishuri Ku Bigo Bya Leta Byose

Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri atangwa n'ababyeyi mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye ya Leta n'amashuri afatanya na Leta.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by'ibigo by'amashuri ku musanzu w'ababyeyi aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y'umurengera bikagora ababyeyi.


Guverinoma yanzuye ko mu mashuri y'incuke n'abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 Frw ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w'ishuri, amakayi n'ibindi.

 Mu mashuri yisumbuye, umusanzu w'umubyeyi ni 19500 Frw ku munyeshuri wiga ataha, mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85000 Frw ku gihembwe.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist