SOCIAL

PAC Yabajije Akarere Ka Nyagatare Kuri Rwiyemezamirimo Wishyuwe Miliyoni 11 Frw Inshuro Ebyiri

Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, yakiriye tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba mu rwego rwo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. 

Utu turere turimo Bugesera, Nyagatare, Rwamagana na Kayonza.

Akarere ka Bugesera kabajijwe ku bibazo bijyanye n'amafaranga y'abagenerwabikorwa ba VUP atinda mu mirenge Sacco adahabwa ba nyirayo, aka karere kandi kabajijwe ikibazo cy'amafaranga agera kuri miliyoni 12 yatanzwe nk'inguzanyo agamije kuzamura abaturage ataragaruka.

Kuri ibi bibazo, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko amakosa yagaragaye agiye gukosoka.

Yagize ati "Birumvikana kugira ngo dutumizwe hano ni uko bitameze neza, hari ibyo tugomba gukosora nk'ibijyanye n'amafaranga y'agenerwabikorwa ba VUP byagaragaye ko hari aho atinda kuri konte z'imirenge SACCO atagera ku muturage kandi ariwe umushinga ugendereye kugira ngo azamuke, turasabwa kubikurikana kandi hari ingamba twafashe n'inama twagiriwe hano turazishyira mu bikorwa aho tunateganya ko amafaranga yishyurwa umuturage azajya ava mu karere yishyurw aumuturage hakoreshejwe telephone bidaciye ku yindi konte. Hari ibindi byagiye bigaragazwa mu gukurikirana amasoko yatanzwe, imyubakire y'ibikorwa remezo, kugenzura ko ubuziranenge bwuzuye iyo  bigaragaye ko hari ibidakorwa neza ni ukongera ubugenzuzi."

Akarere ka Nyagatare nako kabarijwe mu ruhame na PAC ku makosa yagaragajwe muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta. 

Aya makosa yiganjemo itangwa ry'amasoko mu buryo budakurikije amategeko ndetse no kuba hari rwiyemezamirimo wishyuwe miliyoni 11 Frw inshuro ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred yagize ati "Ni ku masezerano agera kuri 14 aho navuga mu by'ukuri ko twagiye duhura n'imbogamizi mu gihe cya guma mu rugo, urebye yose nk'uko twagiye tubibagaragariza aho bidadukundiraga bitewe n'uko byabasabaga kuzana performance security bakatwereka ko bagize ikibazo cyo guhita bazibona bigenda bifata iyi minsi bifata iyi minsi. Icya kabiri twagize nk'imbogamizi ni systeme dukoresha y'umucyo ariko tukagenda dusaba ubufasha ku masezerano amwe n'amwe biza kutuviramo kugenda habaho ubukererwe mu gusinya amasezerano. Ariko badepite amasezerano yose uko ari 14 yarasinywe ndetse akaba yarashyizwe mu bikorwa kugeza uyu munsi."

Abadepite bavuga ko hakwiye gushakwa umuti w'ibibazo byagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist