Minisitiri W’uburezi Yasobanuye Impamvu Amafranga Y’ishuri Yaringanijwe Ku Bigo Byose Anasubiza Ibibazo Besnhi Bibaza.
Mu kiganiro yakoze kuri televiziyo y’igihugu Dr. UWAMARIYA Valentine yasobanuye ko ari ikibazo cyari kimaze gufata indi ntera aho wasangaga buri kigo gishyiraho igiciro cyishakiye nubwo byabaga bivugwa ko byashyizweho n’ababyeyi ariko ugasanga ababyeyi nanone nibo bari gutaka bavuga ko bikabije.
Yagize ati:”hari igihe wasangaga
ibigo bitandukanye byatse amafranga yo kugura igikoresho kimwe ariko ugasanga
ibiciro bitandukanye cyane, cyangwa ugasanga ibikoresho biri gusabwa byakabaye
bigurwa n’ikigo ubwacyo” aho yatanze urugero rwo kugura imodoka y’ikigo, Inyubako
z’ikigo,... Yagarutse no ku kibazo cy’uko hari abanyeshuri boherezwaga kubigo
bimwe na bimwe bakananirwa kujyayo kubera amafranga ari hejuru kandi ari ibigo
bya leta, ndetse ibiciro bihindagurika buri mwaka ugasanga biri guteza
akajagari.
Yagarutse kubigo byashakaga abandi
barimu bakazamura amafranga y’ishuri ngo babashe kwishyura abo barimu kandi
abarimu ubusanzwe bishyurwa na leta, asobanura ko mu gihe ikigo gifite ikibazo
cy’abarimu kigomba kubigeza kuri minisiteri ikabaha abarimu ikanabishyura,
avuga ko bitumvikana ukuntu mu kigo kimwe usangamo abarimu bamwe bahembwa na
leta, abandi bagahembwa n’ikigo.
Abajijwe kukijyanye na
competition cyangwa guhangana kw’ibigo kwabagaho, niba uku kuringaniza
amafranga bitatuma bigabanuka yasubije ko utahuza competition n’amafranga kuko
hari n’ibigo bitagezaga ku mafranga yashyizweho kandi byari bisanzwe bikora
neza.
Yavuze ko ariya mafranga ibihumbi
7000 ariyo azajya akurwamo ibyo ikigo cyakenera kubabyeyi nk’inyunganizi mu
guteza imbere ishuri.
Abajijwe kukijyanye n’izamuka ry’ibiciro
ku isoko niba bitazaba imbogamizi ku bigo, yavuze ko mu kugena ariya mafranga
bari barebye ibiciro biri ku isoko avuga ko ntakibazo kizabaho, kandi ko
hazajyaho itsinda ryo gukurikirana uburyo amashuri ashyira mu bikorwa iki
cyemezo, ndestse no kubijyanye n’imirire yuzuye.
Yabajijwe uko abayobozi bakiriye
iki cyemezo avuga ko babanje kuganira n’abayobozi b’ibigo ko babyumvikanyeho.
Abajijwe ku kijyanye n’amashuri yigenga ariko yakira abanyeshuri boherejwe na leta yavuze ko bo bazajya bishura nk’ayo mu mashuri ya leta.
Yanditswe na HIMBAZA Yves