SOCIAL

Abimuriwe Mu Mududugu Wa Busanza Baravuga Ko Bicuza Impamvu Bahaye Agaciro Amakuru Y’ibinyoma

Bitarenze mu mpera z’iki cyumweru, imiryango yose yari isigaye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama izaba yamaze kwimukira mu mudugudu w’ikitegererezo wa Busanza.

Bamwe mu bimuwe kuri uyu wa Kane batangaje ko batindijwe n’uko hari abababwiraga ko izi nzu bimuriwemo zubatswe mu bikoresho bidakomeye, ibyo bita gusondeka.

Mwitende Dominique n’umuryango we ni bamwe mu baturage bimutse kuri uyu wa Kane bava mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama.

Akigera mu mudugudu wa Busanza yahise ashyikirizwa inzu y’ibyumba 2, hashingiwe ku gaciro k’umutungo we yari afite aho yimuwe.

Avuga ko hari abamuhaga amakuru y’uburyo inzu ziri muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Busanza zubatswe mu buryo busondetse, ku buryo byatumye atinda kwimuka.

Nyuma yo gushyikirizwa inzu ye, avuga ko yicuje impamvu yahaye agaciro amakuru y’ibinyoma.

Yagize ati "Ikintu cyanshimishije ni ukuntu bavugaga ngo zifite amadirishya ya triplex, nta metalic ziriho nkumva ko bibangamye ndetse bakongeraho ko n'inzu ari ntoya, ariko nsanze nta kibazo kirimo abataramenya amakuru y'izi nzu ni uko nabo bahagera bakirebera. Ni ubwa mbere ninjiye muri ino nzu ngo nyibone ari iyanjye, nk'uku ubundi bambwiraga ngo ni akantu gatoya ka triplex ariko ni ahantu heza."

Uretse uyu muryango, indi isaga 500 yari isigaye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro nayo yatangiye kwimurwa yose ijyanwa mu mudugudu wa Busanza.

Abakodesha inzu z’ahabimuwe bo bagiye ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu bamaze gutura muri uyu mudugudu wa Busanza hari abarimbishije inzu zabo, bazisiga amarangi n’indimitako. 

Bishimira ko imibereho yabo yahindutse nyuma yo kwimurwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko bitarenze muri iki cyumweru iyi miryango yose izaba yamaze kwimurwa.

"Tumaze iminsi tubaha ubutumwa bwo kwimuka mu minsi yashize bagendaga bimuka gake gake, ubona bitihuta ariko nabo babonaga nta kibihutisha kuko cyari n'igihe cy'izuba. Twari itumaze kwimura imiryango hafi 700 ubu indi yari isigaye igera kuri 600 nayo yatangiye kwimuka kuko urabona imvura yaguye n'inzu zimeze nabi, ubu turimo kubimura turifuza ko nibura iki cyumweru bazumviramisa mu Busanza."

Kuri ubu imiryango isaga 700 niyo imaze gutuzwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Busanza, ni umudugudu ugaragaramo ibikorwaremezo by’imihanda ya kaburimbo, ibibuga by’imyidagaduro, isoko rya kijyambere, amatara amurikira imihanda, amazi ndetse n’inzu zigeretse ari nazo zirimo gutuzwamo iyi miryango.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist