SOCIAL

UMURYANGO W’ABADIYAKONESI “Abaja Ba Kristo” CD-ABK BATASHYE INYUBAKO Y’IGOROFA RY’ISHURI INDATWA SCHOOL RUBENGERA

Ni umuhango watangijwe no gutaha ibice bitandukanye by’iyi nyubako n’ibikoresho birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafranga y’u Rwanda, aho yafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Karongi n’abandi bayobozi b’inzego za leta, abayobozi b’umuryango w’abadiyakonesi “Abaja ba Kristo” ndetse n’Umuyobozi w’Itorero Presbyterienne mu Rwanda-EPR Rubengera Presbytery.

Basuye inyubako mu bice bitandukanye byayo


Umuyobozi wa Communauté de Diaconnaises "Abaja ba Kristo"

Mu ijambo ry’umuyobozi w’umuryango w’Abaja ba Kristo yatangiye ashimira abaterankunga babateye inkunga mu kubaka iri shuri, ndetse ashimira Leta y’u Rwanda n’Itorero Presbyterienne mu Rwanda-EPR badahwema kubaba hafi. Yakomoje ku mateka y’iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2017, ritangirana abana 75 ubu rikaba rimaze kugira abana 436. Yavuze ko ishuri rifite intego yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga, ndetse bakaba bafite n’umushinga wo gutangiza ikigo ndangamuco cy’abana mu gihe kiri imbere.



Pr Eraste, Madamu Janny na Sr. Dorien

Uhagarariye inama y’ubutegetsi y’incuti z’umuryango w’Abaja ba Kristo, Madamu Yani mu ijambo rye yashimiye abaterankunga bo mu Buholandi bateye inkunga mu kubaka iri shuri, “Abaja ba Kristo” ndetse n’abubatse iyi nyubako kandi avuga ko byose babifashijwemo n’Imana. Yagarutse ku nkomoko y’igitekerezo cyo kubaka ishuri, asobanura ko cyavuye muri bamwe mu baterankunga b’Abaholandi, avuga ko ahubatswe iyo nyubako hahoze izindi nyubako zari zishaje. Ni yo mpamvu Abaterankunga bemeye ko izo nyubako zahava hakubakwa ishuri ryiza nk’iri rishobora kwakira abana, kuva ku mashuri y’incuke kugeza ku mashuri abanza. Yakomeje avuze ko iri shuri atari iryo kwigisha abana gusoma no kwandika gusal, ahubwo ribigisha n’indangagaciro za gikristo, n’umuco. Yasoje ijambo rye agabira ishuri inka ebyiri mu izina ry’inama y’umuryango w’incuti z’Abaja ba Kristo. Izi nka zikazajya zikamirwa abana biga muri iri shuri kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Sr Dorien uhagarariye ababikira b’abadiyakonesi bo mu Buholandi, mu ijambo rye, yashimiye abaterankunga b’Abaholandi bateye inkunga Abaja ba Kristo kugira ngo iri shuri ryubakwe. Yavuze ko iri shuri rizafasha abana bazaryigamo kuzagira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Yasoje ijambo rye atanga impano bageneye “Abja ba Kristo”, aho babahaye inka. Aba baterankunga kandi batanze n’inka 3 zizajya zikamirwa aba bana.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi

Umuyobozi w’akarere ka karongi yashimiye cyane abaterankunga bafashije “Abaja ba kiristo” kugira ngo iri shuri ryubakwe. Yakomeje gushimira “Abaja ba kiristo” ibikorwa bikomeye bakomeje gukora kuri iri shuri, rya Indatwa School Rubengera, mu rwego rwo gufasha abana baryigamo. Yavuze ko ari igikorwa gikomeye ku babyeyi baharerera n’igihugu muri rusange. Yasoje ijambo rye yizeza ikigo ubufatanye mu gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme.


Umuyobozi wa Presbytery ya Rubengera, wari uhagarariye Umuyobozi wa EPR

Uhagarariye umuyobozi wa EPR, utabashije kwitabira uyu muhango kubw'impamvu z'akazi, Rev. Prince KARANGWA, yatangiye yibutsa abari aho intego y'Itorero rya EPR, igira iti: "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mu bigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza kumperuka y'isi." Yavuze ko EPR ishyira imbaraga no mu iterambere ry'abagize Itorero n'igihugu muri rusange, akaba ari yo mpamvu EPR yatekereje ko uyu muryango w'Abaja ba kristo wabaho ukanafasha mu gushyira mu bikorwa izo ntego. Yabashimiye ibikorwa byiza bakora hirya no hino, ibyo byose bikaba bigerwaho babifashijwemo n'Imana ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu. Yashimiye abaterankunga bafashije mu kubaka iri shuri kandi bahora babafasha no mu bindi bikorwa. Yashimiye kandi Leta y'u Rwanda idahwema kubaba hafi mu gushyira mu bikorwa intego za EPR.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba

Umushyitsi mukuru akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba yavuze ko atewe ishema n’ibyagezweho n’iri shuri.  Yashimiye ibikorwa by’indashyikirwa “Abaja ba kiristo” bakomeje kugeraho mu guteza imbere akarere ka karongi n’igihugu binyuze mu burezi nk’inkingi ikomeye igihugu kigenderaho. Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa EPR uburyo bakomeje guteza imbere uburezi, ubuzima n’ibindi bikorwa bitandukanye bafatanyamo na Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Yijeje ubuyobozi bw’iri shuri kuzafatanya muri byose kugira ngo bakomeze kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no mu bindi bitaragerwaho.


Abana ba ISR basusurukije abitabiriye ibirori

 

"ABAJA BA KRISTO" Bashimiye abafatanyabikorwa babo

 

 

Ababyeyi barerera mu ishuri INDATWA bari babukereye



Yanditswe na Yves HIMBAZA 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist