RELIGION

GUSENGA UGAMIJE GUTAKAZA IMIRIMO YA KAMERE

Buri umwe muri twe yigeze kubona ubwato mu mazi byibuze inshuro imwe imbona nkubone cyangwa mu buryo bwa video cyangwa ifoto. Ibyo rwose ni ibisanzwe ko ubwato bujya mu mazi. Nyamara bikaba akaga gakomeye iyo amazi ariyo yagiye mu bwato.


Twifashishije icyi gishushanyo, gisobanuye neza ko nk’abakristo ubusanzwe dukirizwa mu isi. Ibyo niko biri kuko Kristo ntaraza gutwara umugeni we, ariko bikaba akaga gakomeye iyo ubona isi yuzuye mu mukristo. Ni ukuvuga uwanze kwiyambura iby’abiy’isi nkuko Petero abitubwira mu rwandiko rwe rwa 1Pet.2 :1-2. Yakobo nawe yabivuzeho :

Yakobo 1:21 BYSB - Bible.com https://www.bible.com › BYSB

 Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

Yakobo 1:21 KBNT - Bible.com https://www.bible.com › KBNT

Nimwitandukanye rero n'icyitwa ubwandure cyose, n'icyitwa agasigisigi k'ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza.

 Ubusanzwe iyo umuntu amaze kwakira agakiza aba atangiye urugendo rwo kuba umwigishwa wa Kristo, agaharanira gusa nawe. Ibi bishoboka hakoreshejwe intwaro zirimo Gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana ndetse no gusenga. Ibi kandi bisa no kwimuka cyangwa guhindukira ukava mubyo wabagamo ukajya mu bishya.

Nyamara hari ubwo umuntu adakura cyangwa se rimwe na rimwe agasubira inyuma mu bubi kurusha uko yahoze. Aribyo Yakobo yise icyitwa ubwandure cyose, n'icyitwa agasigisigi k'ubugira nabi kose.

 Ndagaruka ku ntwaro imwe muzo twavuze haruguru iyo twise "Gusenga."

Umugore umwe wari umunyamasengesho yigeze kubazwa ngo: “Ni iki wungukira mu gusenga ubudasiba?” Nawe arasubiza atya ati: “Ubusanzwe mu gusenga sinkuramo ibintu ahubwo hari ibintu ntakaza.

Yakomeje avuga ibyo yatakarije mu gusenga ubudasiba:

Natakaje ubwibone bwanjye (Arrogance), natakaje inarijye (Pride), natakaje umururumba (Greed), natakaje umujinya (Anger), natakaje irari (Lust), natakaje umunezero wo mu kubeshya (Pleasure of lying), natakaje kandi uburyohe bw’icyaha (Taste of Sin), kutihangana (Impatience), Kwiheba no gucika intege (Despair and Discouragement).

Rimwe na rimwe dukwiye gusenga tutagamije kubona ibintu runaka (Gain) ahubwo tugamije kwiyambura ibintu bimwe na bimwe bitubuza gukura mu buryo bw’Umwuka

 Gusenga birigisha, bigatanga imbaraga kandi bigakiza. Gusenga ni umuyoboro ujyana kandi ukagira n’ibyo ugarura. Ni ugufasha iyo mitwaro yose ikubuza kujya mbere ukayiha Kristo nawe akakuguranira.

By’umwihariko gusenga wiyirije ubusa (Ni uko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye (Ibyak 14:23)) : 

-     Iyo usenze ukiyiriza ubusa, uba utoza umwuka wawe kumva.

-     Ni umwitozo wo mu mwuka ukugirira umumaro wowe ubwawe.

-     Zirikana ko ugomba gusonza maze ukanga kurya! Bigufasha guha ikinyabupfura na gahunda umubiri wawe, maze bigatuma umwuka wawe ariwo uyobora mu mwanya wa kamere.

 -     Zirikana kandi ko ugomba gufata umwanya uhagije ntabindi bintu biguhugije nk’akazi, telephone, n’ibindi, ahubwo ushake ibitabo n’ibindi byagufasha kwiga Ijambo ry’Imana.

 Mu bihe nk’ibyo, biba bikoroheye kwakira ibyo Imana ishaka kukubwira.

 

Yanditswe na KANANI Salathiel


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist