SOCIAL

MINISANTE Iravuga Ko Kugira Inzobere Bizafasha U Rwanda Guhangana N'ibyorezo Bitunguranye

Minisiteri y'Ubuzima iratangaza ko kongera ubushobozi no kugira inzobere mu butabazi bw'ibanze, bizafasha u Rwanda mu guhangana n'ibyorezo bitunguranye ndetse n'ibiza. 

Minisante ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima barimo kwigira hamwe uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu gukumira ibyorezo n’ibiza hakiri kare.

U Rwanda ruri mu bihugu byabashije guhangana n'icyorezo cya Covid-19 kugira ngo kidahitana umubare munini w’abaturagE, gusa nubwo bimeze bityo kimwe n'ibindi bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika, u Rwanda narwo byagaragaye ko rudafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n'ibyorezo hakiri kare. 

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima na Minisiteri y'ubuzima kuri uyu wa Mbere bunguranye ibitekerezo ku mushinga ugamije kongerera ubushobozi iyi minisiteri n'abafatanyabikorwa bayo mu guhangana n'iki kibazo.

Uhagaririye ishami ry'umuryango w'abibumbye mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko uyu mushinga uje kunganira ibyari bisanzwe bikorwa mu guhanagana n'ibyorezo ndetse n’ibiza bongerera ubushobozi inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse we atangaza ko uyu mushinga uje gufasha u Rwanda kuzamura ubudahangarwa mu guhangana n'ibyorezo bitera bitunguranye ndetse no kongera umubare w'abatanga serivisi n'aho zitangirwa.

Uyu mushinga wo kongerera ibihugu ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo biza bitunguranye umaze kugera mu bihugu 17. 

Kuva ku itariki 19 kugeza kuri 23 z'uku kwezi, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, ririmo kuwuganiriza inzego zitandukanye za leta, abafatanyabikorwa, imiryango itandukanye itegamiye kuri leta ndetse n’iya sosiyete sivile.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist