SOCIAL

IBIMENYETSO BYAKUBWIRA KO UMWANA WAWE AFITE STRESS (UGUHANGAYIKA GUKABIJE)

Nk’uko tubikesha urubuga www.unicef.org/fr, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bato n’ingimbi bashobora kugira ibibazo bibatera guhangayika gukabije.  Abana bose ahanini barangwa no gukina no gukubagana cyane. Ntibakunda kuguma hamwe cg se kubaho batavuga. Iyo bahuye n’ibibazo bagira imyitwarire itandukanye bitewe n’aho baba, ibyo babamo, umuco w’aho baba na wo ugira uruhare mu kugaragaza amarangamutima yabo. Mu mico imwe n’imwe ntabwo byemewe gusohora amarangamutima nko kurira, kubabara cyane bikagaragarira abandi, ... ahandi ugasanga biremewe.

Ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umwana afite guhangayika gukabije ntibyoroshye kubibona, ariko turagerageza gutanga urutonde rw’ibikunze kugaragara bitewe n’imyaka y’umwana.

Icyo ukwiye kumenya ni uko umwana areba imyitwarire y’umuntu mukuru ku kibazo cye kugira ngo na we amenye uko agomba kucyitwaramo ! Ni ukuvuga ko bituma amenya niba yamutega amatwi akamufasha cg se niba yamucyaha ntamwumve agahitamo kwicecekera.

Ibimenyetso byinshi umwana agaragaza iyo afite ibibazo akenshi birashira kandi bigashira vuba. Iyo bitinze kugenda rero, biba ari ngombwa ko abona ubufasha bw’abamuri hafi ndetse no mu bijyanye n’imitekerereze. Abana bagaragaza ibimenyetso bitandukanye bitewe n’igihe cy’ubukure bafite  mu myaka.


IMYAKA   0-3                                                                                                                

IBIMENYETSO


- Guhora ashaka kuguma cg kwizirika cyane ku muntu umwitaho;


- Gusubira inyuma kw’imyitwarire cg se kw’ibyo yari amaze kumenya gukora ku myaka ye cg se ku mezi ye. Urugero: niba yari amaze kumenya kugenda bikamunanira akongera agashaka guterurwa gusa


- Guhinduka kw’ibyo yari amaze kumenyera ku bijyanye no kurya cg se gusinzira. Urugero akananirwa kurya, kunywa cg se gusinzira;

- Kurakara cyane kandi kenshi;

Gukoresha imbaraga nyinshi cyane kuruta izisanzwe;

- Kugira ubwoba bwinshi cyane bidasanzwe;

- Gushaka kwitabwaho cyane birenze ibisanzwe;

- Kurira kenshi bidasanzwe ndetse n’ibitajyaga bimuriza ukabona biramuriza; 


IMYAKA 4-6

IBIMENYETSO

-       - Guhora ashaka kuguma iruhande rw’abantu bakuru cyane cyane abo amenyereye kubona;

-        - Gusubira inyuma kw’imyitwarire cg se kw’ibyo yari amaze kumenya ku myaka ye;

-        - Impinduka mu bijyanye no kurya ndetse no gusinzira (ashobora kunanirwa kurya cg gusinzira cg se akarya cyane cg agasinzira cyane);

-          - Kurakara cyane kandi kenshi;

-          - Kubabara cyane;

-          - Kunanirwa gutuza;

-          - Kwiyongera ko gukoresha imbaraga z’umubiri cg se kugabanuka mu gukoresha imbaraga z’umubiri;

-          - Kudashaka gukina;

-          - Gushaka gufata inshingano z’abantu bakuru;

-          - Guceceka cyane bidasanzwe;

-          - Kwiyongera k’ubwoba no guhangayika cyane.

      

     IMYAKA 7-12

-          - Kwikunda cyane bikabije;

-          - Guhora ahangayikishijwe  n’ibintu by’abandi bantu;

-          - Guhinduka kw’ibijyanye no kurya no gusinzira;

-          - Guhora afite ubwoba cg se ubona hari ibyo atinya ku buryo bukabije kandi bidasanzwe;

-          - Kurakara cyane kandi kenshi;

-          - Umujinya mwinshi no gushotora abandi cyane;

-          - Kunanirwa gutuza;

-          - Kwibagirwa cyane;

-          - Kugira uburwayi bw’umubiri kenshi kandi budasobanutse;

-          - Guhora asubiramo ikintu cyamubabaje akivuga cg agikina;

-          - Guhora afite umutima wo kwicira urubanza.

      

     IMYAKA 13-17

-          - Agahinda gakabije (kubabara cyane) ;

-       - Gushishikazwa cyane n’abandi kuruta we, agahora ashishikariye gutunganya iby’abandi ibye agomba gukora akabyirengagiza (urugero : ugasanga ari we urwaza buri mwana wese urwaye ku ishuri) ;

-           - Guhora afite isoni no guhora yicira urubanza;

-          - Guhora avuga ko abamukuriye bamurenganya ;

-          - Gufata inshingano zikomeye cyane zitangana n’imyaka ye ;

-          - Kugira umujinya mwinshi no gushotora abandi cyane ;

-          - Kugira imyitwarire yangiza ubuzima bwe cg yangiza ubuzima bw’abandi n’iby’abandi ;

-          - Gutakaza icyizere cg se kutagira icyizere haba kuri we no ku bandi;

      

      IBIMENYETSO BISHOBORA KUGARAGARA KU MUBIRI KURI IYO MYAKA YOSE

-          - Umunaniro mwinshi udasanzwe ;

-          - Kubabara mu gatuza cg se kunanirwa guhumeka neza ;

-          - Umwuka mucye ;

-          - Umunwa wumagaye ;

-          - Imbaraga nke zikabije z’umubiri ;

-          - Kurwara igifu ;

-          - Kugira isereri ;

-          - Gutengurwa cg se gutitira ;

-          - Kurwara umutwe udakira ;

-          - Kubabara ahantu hatandukanye ku mubiri.

IBIMYETSO MPURUZA UDAKWIYE KWIRENGAGIZA NA GATO

-          - Kwihugiraho bikabije no kurekeraho gukoresha imbaraga z’umubiri ;

-          - Kugira ubwoba bwinshi igihe abonye undi muntu ;

-          - Guceceka cyane bikabije ;

-          - Guhangayika cyane gukabije kandi guhoraho ;

-          - Ibimenyetso bigaragara ku mubiri nk’uburwayi byavuzwe haruguru ;

-          - Umujinya mwinshi no gushaka kugirira nabi abandi;

-          - Kunanirwa gutandukanya ibintu no guta ubwenge.

Twese hamwe dufatanye kwita ku bana bacu kugira ngo bagire ubuzima bwiza bityo twese tuzagire ahazaza heza.


Byanditswe na NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist