SOCIAL

Afurika Yongeye Gusaba Guhabwa Icyicaro Gihoraho Mu Kanama Ka Loni

Mu nama y'Inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye, Afurika yongeye gusaba guhabwa icyicaro gihoraho mu kanama k'uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ndetse no mu ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku Isi.

Ni inama yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Kuva kuri uyu wa Kabiri i New York muri Amerika hateraniye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti "Igihe nyacyo: Ibisubizo bizana impinduka ku rusobe rw'ibibazo byugarije Isi".

Perezida Kagame biteganyijwe ko ageza ijambo ku nteko rusange y'uyu muryango ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Gusa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kibazo cy'ibiribwa, inama izwi nka Global Food Security Summit.

Ni mu gihe ikibazo cy'ibiribwa ari kimwe mu biganirwaho muri iyi nteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye, aho umwaka ushize wa 2021 warangiye ababarirwa muri miliyoni 765 ku Isi bafite inzara. 

Ni ikibazo bisobanurwa ko muri iki gihe giterwa n'impamvu zirimo imihindagurikire y'ibihe, icyorezo cya COVID19, imvururu n'intambara byumwihariko ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine.

Ku munsi wa Mbere w'iyi nama abakuru b'ibihugu 33 nibo bagejeje ijambo ku bayitabiriye.

Perezida wa Senegal, Macky Sall ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yongeye kuzamura ijwi asaba ko Afurika yahabwa umwanya mu rwego rukuru rw'Umuryango w'Abibumbye kimwe no mu itsinda ry'ibihugu 20 bikize ku Isi, itsinda rizwi nka G20.

"Igihe kirageze ngo Isi igire imiyoborere nyakuri, idaheza n'umwe kandi ijyanye n'igihe. Igihe kirageze ngo dutsinde kwinangira n'imyumvire iheza Afurika mu rubuga rufatirwamo ibyemezo. Igihe kirageze ngo ibyifuzo nyakuri kandi byemewe n'amategeko Afurika ifite ku mavugurura y'akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku Isi byubahirizwe nkuko byumvikanyweho. Ni muri urwo rwego kandi mbibutsa icyifuzo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe cyo guhabwa icyicaro muri G20 kugirango Afurika ihagararirwe mu nzego zifatirwamo ibyemezo bireba miliyari na miliyoni 400 z'Abanyafurika. Ndashimira Abafatanyabikorwa batweretse ko badushyigikiye tukanasaba n'abandi gushyigikira kandidatire yacu."

Nubwo umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wifuza icyicaro gihoraho mu kanama k'amahoro ka LONI, Umunyamabanga mukuru w'uyu muryango Antonio Guterres avuga ko muri iki gihe Isi ikomeje gucikamo ibice.

"Gucikamo ibice kubera inyungu za politiki bikomeje guca intege akazi gakorwa n'akanama k'amahoro n'umutekano ku Isi, bigaca intege iyubahirizwa ry'amategeko mpuzamahanga, bigasubiza inyuma icyizere abantu bafitiye inzego za demokarasi bikanaca intege ubutwererane mpuzamahanga. Ntabwo dukwiye gukomeza dutyo! Kabone nubwo bimwe mu bihugu byikura mu muryango mpuzamahanga bigakora amatsinda yabyo birangira bicitsemo ibice kubera inyungu za politiki nkuko bimeze muri G20. Ku ruhande rumwe birasa nkaho imibanire mpuzamahanga igana mu kugira ibice 2 by'Isi bikaba G2 ariko bizarangira na n'imwe dusigaranye."

Abandi bakuru b'ibihugu bagejeje ijambo ku nteko rusange ya LONI barimo Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya, Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Kishida Fumio, Chancellier w'u Budage Olaf Scholz, Umuyobozi w'ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani n'abandi.

Uretse Perezida Kagame, abandi bageza ijambo ku nteko rusange ya LONI kuri uyu wa Gatutu barimo na Perezida wa Amerika, Joe Biden.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist