SOCIAL

Perezida Kagame Ari New York Mu Nteko Rusange Ya Loni

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, akaza kugaragariza Isi aho u Rwanda ruhagaze ku ngingo zitandukanye ku bibera mu Isi muri iki gihe.


Inteko rusange ya 77 ya Loni ifite insanganyamatsiko igira iti "Igihe nyacyo. Ibisubizo bizana impinduka ku rusobe rw'ibibazo byugarije Isi."

Mu bibazo byugarije Isi iyi nama yibandaho harimo ikibazo cy'ingufu, imihindagurikire y'ibihe, uburezi ndetse no gushyira iherezo ku cyorezo cya COVID19.

Hagati aho mu ijoro ryakeye Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abandi banyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi mu nama mpuzamahanga ku kwihaza mu biribwa inama izwi nka Global Food Security Summit.

Ni inama yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'u Burayi Charles Michel, Perezida wa Senegal Macky Sall ari na we uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, Minisitiri w'intebe wa Esipanye Pedro Sanchez ndetse n'umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga Anthony Blinken.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kandi Perezida Paul Kagame aritabira inama y'ikigega mpuzamahanga cyo kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria, Global Fund. Buri mwaka iki kigega kikaba gishora miliyari 4 z'amadorali mu bikorwa byo kurwanya izo ndwara, aho abasaga miliyoni 50 mu bihugu birimo n'u Rwanda bamaze kuvurwa binyuze mu bufatanye na Global Fund.

Umukuru w'Igihugu kandi biteganyijwe ko kuri uyu wa kane azageza ijambo ku bitabiriye ihuriro mpuzamahanga ku butwererane mu by'ubukungu muri Nigeria, Nigeria International Economic Partnership Forum. Ni ihuriro rigamije kumurikira Isi amahirwe y'ishoramari ari muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Aha i New York kandi Perezida Paul Kagame akaba akomeje guhura no kugirana ibiganiro n'abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi na bo bitabiriye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.


Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist