SOCIAL

Ikibazo Cy'umutekano Muke Muri RDC Nticyakemurwa No Kwitana Ba Mwana-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa politiki bwo kurandura umuzi w'ikibazo nyir'izina.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.

Mu ijambo ryamaze hafi iminota 9, Perezida Kagame yagaragarije inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe.

By'umwihariko ku birebana n'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w'igihugu yongeye gushimangira ko atari ikibazo cya none ahubwo ko ubushake bwa politiki ari bwo bubura ngo gikemuke burundu kuko kwitana ba mwana ubwabyo atari igisubizo.

Yagize ati "Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo byongeye kugaragara muri iki gihe byongeye kwerekana ko ikibazo cy'umutekano muke gihari ntaho gitandukaniye n'uko cyari kimeze mu myaka 20 ishize ubwo hoherezwaga bwa mbere ubutumwa bw'ingabo za LONI, MONUSCO, bwo kubungabunga amahoro n'umutekano bwagutse kandi buhenze kurusha ubundi."

"Ibi byerekanye ko ibihugu by'ibituranyi by'umwihariko u Rwanda rugabwaho ibitero biturutse hakurya y'umupaka nyamara byarashoboraga kwirindwa. Mu buryo bwihutirwa hakenewe ubushake bwa politiki bwo kurandura impamvu-muzi z'umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC. Kwitana ba mwana ntibikemura ibibazo! Ibi ntabwo ari ibibazo bitakemuka kuko ibisubizo birahari kandi birahendutse haba mu mafaranga ndetse no mu burenganzira bwa muntu."

Umukuru w'igihugu yatangaje ibi nyuma y'aho kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi ashinje u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu cye, ibirego u Rwanda rutahwemye gutera utwatsi ahubwo rugashinja DRC gufatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR kugaba ibitero ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bufatanye bw'u Rwanda n'amahanga mu kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino muri Afurika, ashimangira ko uburyo bwakoreshejwe muri Santarafurika na Mozambique bwanakoreshwa no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi umusaruro ukaboneka.

"Mu rwego rwo kubungabunga amahoro n'umutekano ndetse no kurwanya iterabwoba, gahunda z'ibihugu by'akarere zishobora kuzuzanya neza n'iby'umuryango w'abibumbye. Ibikorwa mu rwego rw'akarere cyangwa hagati y'ibihugu bimaze kwerekana itandukaniro rinini haba muri Santarafurika cyangwa mu kurwanya ubugizi bwa nabi bushingiye ku buhezanguni mu Majyaruguru ya Mozambique bikozwe ku bufatanye bw'u Rwanda na SADC. Iyo iyi mikorere iza kwifashishwa mu buryo bukwiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byari byifujwe mu biganiro bya Nairobi, hari kuboneka itandukaniro rinini."

"Gusa nanone kugirango birambe  imbaraga nk'izo bisaba ko ziterwa inkunga y'ubushobozi n'umuryango mpuzmahanga mu buryo buhraho. Turacyafite byinshi byo gukora kandi ntabwo igihe kiri ku ruhande rwacu. Ntitwabuza ibibazo n'akaga kuza ariko dushobora kwitegura neza guhangana nabyo vuba na bwangu mu gihe bikenewe mu gihe twaba dukoreye hamwe."

Mu bindi bibazo byugarije Isi muri iki gihe, Perezida Kagame yakomojeho harimo imihindagurikire y’ibihe, ibura ry'ibiribwa n'ibiciro byabyo bikomeje gutumbagira, intambara n'imvururu hirya no hino ku Isi, ikibazo cy'abimukira n'ibindi byose yashimangiye ko umuti wabyo nta handi wava uretse mu bufatanye mpuzamahanga.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku cyo Afurika irimo gukora mu rwego rwo kubaka ubushobozi buhamye bwayifasha guhangana n’ibyorezo ndetse n'ibiza, ashimangira ko gukorana n'imiryango nterankunga y'amahanga bizakomeza kujyana no kwishakamo ubushobozi kuko Afurika ifite icyerekezo cyo kwigira.

Yagarutse kandi ku musanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, ashimangira ko umusanzu w’u Rwanda mu bihugu bya Santarafurika na Mozambique kimwe n’ahandi.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist