SOCIAL

MINISANTE Yasabye Abaturarwanda Kuba Maso Bagakumira Ebola

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yasabye abaturarwanda  gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko nta Ebola iragaragara mu Rwanda, gusa iyi minisiteri isaba abaturarwanda kutirara.

Tariki ya 19 Nzeri 2022 icyorezo cya Ebola cyahitanye umuntu  muri Uganda.

U Rwanda ruvuga ko ruri maso, aho rukora ibishoboka byose ngo iki cyorezo ntikigere mu Gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yagize ati "Dufatanyije n'izindi nzego turi gukurikiranira hafi amakuru y'iki cyorezo mu bihugu duturanye, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, dukomeje gukaza ingamba zo kwirinda ku mipaka, ku kibuga cy'indege ndetse n'imbere mu Gihugu."

Iyi minisiteri yasabye buri muntu wese kwitwararika no kutirara, agashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Ebola, kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n'abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Mu byo Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage kwitwararika harimo, kwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola; kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe iki cyorezo kandi bagatanga amakuru mu gihe bamenye aho bari mu Gihugu; kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse mu gace kagaragayemo ebola.

Hari kandi kwihutira kumenyesha Polisi y'lgihugu kuri nimero itishyurwa ya 112, cyangwa se inzego z'ubuzima ku murongo utishyurwa wa 114, ubuyobozi bukwegereye, umujyanama w'ubuzima, igihe cyose ubonye umuntu uturutse mu gace kagaragayemo Ebola ariko Karere ka Mubende; kwihutira kugera ku ivuriro rikwegereye igihe cyose ufite ibimenyetso bya Ebola;

Kwirinda gukora ku maraso no ku matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n'umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola; kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo;

Gukomeza umuco mwiza wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n'isabune; Kwivuza hakiri kare igihe cyose umuntu yumva arwaye.

Ibimenyetso bya Ebola ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w'umuntu.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ifatanyije n'lshami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n'abandi bafatanyabikorwa , yakoze byinshi mu gukumira icyorezo cya Ebola; birimo kubaka ubushobozi bwo guhangana na yo igihe yaba igaragaye mu Rwanda, kandi hanatangijwe gahunda yo kugeza urukingo rwa Ebola ku bantu basaga ibihumbi 200 biganjemo abatuye mu Ntara y'Iburengerazuba.

Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist