BNR Yavuze Ku Bikomeje Gutuma Haba Izamuka Ry'ibiciro Rikabije Mu Rwanda
Banki Nkuru y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro rikabije mu Rwanda ridashingiye gusa ku bibazo by'ubukungu ku isi, kuko no mu Rwanda habayeho ikibazo cy'umusaruo muke mu rwego rw'ubuhinzi.
BNR igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse neza mu gice cya mbere cy'uyu mwaka nubwo guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko umuvuduko wo kuzahuka kw'ubukungu muri icyo gihe wagabanutse ugreranije no mu mwaka ushize ubwo hatangiraga gufatwa ingamba zo guhangana n'ingaruka za Covid-19.
Ku bijyanye n'ibiciro bikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo iki ari ikibazo kiri ku isi muri rusange, ku Rwanda ho hari umwihariko kuko hari impamvu zishingiye ku musaruro muke w'ubuhinzi.
Ku bijyanye n'ikoranabuhanga mu kwishyurana, BNR igaragaza ko agaciro k'ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ugereranije n'umusaruro mbumbe kazamutse ku gipimo kirenga 111.4% kugeza mui Kamena uyu mwaka ugereranije n'izamuka rya 95.5% mu gihe nk'iki umwaka ushize.
Ibi bitandukanye n'umuvuduko w'ubwitabire kurikoresha mbere ya Covid 19 kuko nko muri 2019 muri kamena agaciro k'ibyo bikorwa ku musaruro mbumbe kari kuri 36.4%
inkuru ya RBA