SPORTS

Amavubi Y’abatarengeje Imyaka 23 (U-23) Yageze Muri Libya Ku Munsi Akiniraho

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yageze muri Libya mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, amasaha make mbere yo gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa Gatatu saa 23:25. Ikipe y’Igihugu yanyuze i Doha muri Qatar, yatinze i Istanbul muri Turikiya aho yageze saa Tanu z’amanywa, ihava hafi saa Munani z’ijoro. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa Kumi, ni bwo Amavubi U-23 yageze i Benghazi muri Libya.


Kuri gahunda bari bavanye i Kigali, byari biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu igera muri Libya ku wa Kane saa Tatu n’igice z’ijoro nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha abiri ivuye i Istanbul.

Mbere yo guhaguruka, umutoza w’Amavubi U-23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko intego bajyanye muri Libya ari ukwitwara neza, by’umwihariko bakabona igitego cyo hanze.

Yagize ati "Intego ni ukwitwara neza mu mukino ubanza. Dufite intego yo gutsinda ... tugomba gushakisha igitego cyadufasha kugira ngo tuzabone intsinzi ku mukino ukurikiyeho."

Umunyezamu Hakizimana Adolphe yavuze ko bahagurutse mu Rwanda bagiye guhangana ndetse bakagaragaza icyo bashoboye.

Ati “Tugomba kwerekana ko hari icyo dushoboye kandi bishobora no kudufasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru rero tugiye hariya tugiye guhangana ku buryo hari ikintu gikomeye tuzagaragaza.”

Yakomeje yizeza Abanyarwanda ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo babone intsinzi babitezeho.


Ati “Navuga ko umwuka ari mwiza kuko buri umwe arisanga kuri mugenzi we, turumvikana kandi dushyize hamwe muri rusange, ndizeza Abanyarwanda ko twiteguye gutanga ibyo dushoboye byose.”


Abakinnyi bavuye mu Rwanda basanze muri Libya abarimo Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément na Ishimwe Jean Pierre bakinira APR FC, bo bakomereje i Benghazi nyuma yo kuva muri Tunisia aho bari bajyanye n’ikipe yabo mu mikino ya CAF Champions League.

Umukino Libya yakiramo u Rwanda uraba ku wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri, saa Moya z’ijoro, Uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.

Inkuru: Rwandamagazine
Amafoto:FERWAFA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist