RELIGION

Menya Ibyiza N’akamaro Ko Gusenga Utari Uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero abarizwamo, ndetse anafite ikinyabubasha runaka yizera kandi asenga.

Benshi ni abakirisito mu madini anyuranye ni na bo benshi, abandi ni Abayisiramu, gusa ntitwakirengagiza ko hariho n’abandi nk’abizera idini gakondo, abadafite idini na rimwe babarizwamo, ababahayi, ababudisite, abahindu, Orthodox, abarangi n’abandi.

Icyo twese duhuriyeho ni uko dusenga kuko n’uzakubwira ko adasenga ariko aba afite icyizere ko hari izindi mbaraga zirenze ize zituma gahunda zigenda uku cyangwa kuriya, kandi tukizera ko isengesho ari ingenzi mu buzima bwa buri wese. Nyamara nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, gusenga mu buryo bwose wabikoramo ntabwo bigirira akamaro roho gusa, ahubwo binafite akamaro bigirira ubuzima rusange nk’uko hano tugiye kubirebera hamwe

1. Bifasha kwiyobora

Iyo havuzwe kwiyobora tuba tuvuga kuba ufite ubushobozi bwo kubasha kumenya kubana neza n’abandi, kwitwararika mu burakari, kutaba umunyarugomo n’indi mico mibi inyuranye.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko mbere yo kugira ikintu ukora gisaba ubushishozi no kwihangana iyo ubanje gusenga bigufasha kuhikura kurenza udasenga.

2. Byongera ubusabane

Gusenga bigufasha guhuza n’abaturanyi, abo mubana. Gusenga Nibyo kandi bikongerera imbaraga zo kubasha kubabarira uwagukoshereje ndetse binagufasha kugira imbaraga zo gusaba imbabazi iyo hari aho wakosheje.
Ubushakashatsi kandi bwakomeje bugaragaza yuko gusenga bituma ubasha kuba wakitangira abandi, ndetse byongerera umuntu umutima w’impuhwe.
Ndetse ubu bushakashatsi bwagaragaje yuko abasenga bya nyabyo atari ukugendera mu kigare cy’amadini aribo batagaragarwaho n’ibyaha ndengakamere nk’ubwicanyi, gufata ku ngufu, …

3. Byongera ingufu zo guhangana na stress

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Florida bwerekanye yuko 96% by’abakuze iyo bagize stress basenga kugirango ishire. Ndetse uretse kuba wafata imiti, nta bundi buryo bufasha guhangana na stress nk’isengesho. Ndetse meditation, yoga, kumva indirimbo zituje nabyo bigendana no gusenga mu gufasha umuntu kumva atuje akanagarura icyizere n’umunezero. Biruta kwiyahuza ibiyobyabwenge kuko byo iyo bigushizemo stress niho yiyongera

4. Bikangura imbaraga z’ubwirinzi

Mu mubiri tugiramo uturemangingo dushinzwe kuturinda Indwara. Utu turemangingo rero hari imbaraga zo kudukangura zikaba ziboneka mu buryo bunyuranye bwo gusenga harimo meditation na yoga, gusenga amasengesho yo gusubiramo azwi nka mantra (nka kuriya abagaturika bavuga rozari cyangwa abayisiramu babikora kuri Tasbih). Ibi bizamura ubwirinzi ku ndwara zinyuranye nka kanseri, umuvuduko ukabije w’amaraso, rubagimpande, kutabyara, …

Aya masengesho iyo uyavanga no gukora siporo zo kuruhuka nka meditation na yoga twavuze, ukabikora kenshi bigufasha kubona inyungu zabyo rwose

5. Bivura kwiheba no kwigunga

Kwiheba no kwigunga bakunze kwita agahinda gasaze (depression) kenshi bizanwa no guhemukirwa, kubura uwo wakundaga cyangwa igihombo gikabije, bigatuma wumva wiyanze ndetse bamwe bibaviramo kuba bakwiyahura cyangwa bakabaho bameze nk’ibyihebe.

Isengesho rikozwe neza ni umuti w’iki kibazo kuko rizamura umusemburo wa dopamine muri wowe kandi uyu musemburo ugendana n’ibyishimo n’umunezero. Bifasha kwibuka, kwihangana no guhangana n’ibikugerageza

6. Bituma wihanganira uburibwe

Uburibwe buterwa n’impamvu zinyuranye. Hari uburribwe bw’ingingo, umutwe se, n’ubundi bunyuranye. Ubushakashatsi bugaragaza yuko gusenga bifasha gukira umutwe w’uruhande rumwe ndetse gukoresha amagambo runaka uyasubiramo (wenda uti Imana ni nziza, Imana ni urukundo, cg Allah Akbar, …) bigakorwa mu gihe cy’iminota 20 biri mu buryo bwiza bwo kutumva uburibwe ndetse no gukira umutwe.

7. Bitera kuramba

Nkuko hejuru twabibonye gusenga biturinda zimwe mu ndwara kandi Indwara ziri ku isonga mu Bizana urupfu. Rero gusenga bituma ubasha guhangana n’uburwayi bityo ukaramba kandi binatuma udasaza imburagihe

DUSOZA

Uburyo bwose wasengamo, aho waba usengera hose, gusenga bifite akamaro kandi ni ingenzi. Gusa gusenga ni igikorwa bwite, si ngombwa si n’ihame kubikora uri kumwe n’abandi nubwo na byo hari abo bifasha cyane cyane iyo ari mu bihe bikomeye.

Src:ubujyanama

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist