HEALTH

Ifunguro Rya Mu Gitondo Ni Ingenzi Ku Buzima

Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka niryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi.

Nkuko benshi babivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntago babivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana.

Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye

   Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo

*. Rikongerera imbaraga mu mubiri ndetse rikarinda kwiyongera ibiro mu buryo budakwiye

*. Rigufasha kumererwa neza ndetse no kumva ufite akanyamuneza

*. Rifasha ubwonko gutekereza neza ndetse no kwibuka cyane

*. Rifasha mu kurinda indwara zitandukanye z’umutima


  Ni iki ngomba kurya nk’ifunguro rya mu gitondo?

Bitewe n’imico itandukanye ahantu hatandukanye, ibyo urya nabyo biratandukana. Gusa ibyo warya ntibigomba kuburamo:

1. Ibyongerera imbaraga umubiri: aha twavuga ibinyampeke (nk’umuceri, cg utundi tubuto duto nka soya, corn flakes,.. ), imbuto ndetse n’imboga
2. Intungamubiri: aha harimo amagi, amafi, inyama, ndetse n’ibishyimbo
3. Icyo kunywa: bishobora kuba icyayi, amata, jus cg igikoma. Gusa mu gihe nta kazi gasaba ingufu uri bukore, si byiza kunywa amata mu gitondo.

Bitewe n’umwanya n’ubushobozi ufite ufata muri buri cyiciro ibyo ushoboye

Turusheho gukunda ubuzima turyoherwa buri munsi.

Src: Umuti

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist