SOCIAL

90% Batsinze Ibizamini Bisoza Amashuri Abanza

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286, bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.

Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by'abatsinze bose, baziga mu mashami y’ubumenyi rusange.

Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.

Abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by'abatsinze bose. Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.

Minisiteri y’Uburezi yanahembye abanyeshuri bagize amanita ya mbere, aho uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa Isezerano Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André mu Karere ka Muhanga.

Ni mu gihe umunyeshuri wa mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yitwa Ntwari Manzi Albert, yigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi.


Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist