SOCIAL

AKAMARO K’UMUCO W’UBUNYANGAMUGAYO


Ese ubunyangamugayo buracyariho mu Rwanda? Ese bushobora kwigishwa mw’ishuri? Ese buboneka ryari?Ese buboneka kuri bande?bugira izihe ingaruka?

Ubunyangamugayo ni uruhurirane rw’ingeso nziza umuntu aba afite. Kuba umunyakuri no kugirirwa agirirwa ikizere. Ubunyangamugayo nicyo kintu cyambere abakoresha bose muri iki gihe bashakisha iyo usabye akazi cyangwa imikoranire. Nubwo waba uzi gukora akazi waranakigiye ariko udafite indangagaciro y’ubunyangamugayo ntabwo utera imbere. Muri iki gihe kugira ngo umubano wawe n’abandi ukomere, kugira ngo ibikorwa byawe bivemo umusaruro ushimishije, ubunyangamugayo bugomba kuba inkingi ikomeye ishyirwa imbere. Nkunzabo Ephrem avuga ko ubunyangamugayo ari ukugira ubwiza bw’umwimerere, ariko bushingiye ku myifatire myiza. Iyo myifatire myiza igendanye no kuvugisha ukuri, kutaryarya no kuba indakemwa mu byo umuntu akora byose.  

 Ubunyangamugayo bugaragarira mu mivugire, mu mikorere, mu mibereho no mu mitekerereze y’umuntu. Ubunyangamugayo busaba ubutwari karemano bwo gukora icyiza, cyangwa kuvugisha ukuri nubwo byasaba gutanga ikiguzi kiremereye. Ubunyangamugayo busaba kuvugisha ukuri no gukoresha ukuri niyo nta wundi umuntu ukwumva cyangwa ukureba. Ahantu hose uzasanga akazi gakorwa neza, hakaboneka n’umusaruro, usanga amategeko ahagenga akurikizwa; n’ubuyobozi bukarangwa n’ubunyangamugayo. Ubunyangamugayo buhabanye n’uburyarya no kugira indimi ebyiri. Iyo uri inyangamugayo, ibyo uvuga nibyo ukora, ibyo wemeye gukora cyangwa ibyo uhize, uharanira kubishyitsa. Iyo uri inyangamugayo ntabgo ukorera ku jisho.

Abantu benshi muri iki gihe, umuco w’ubunyangamugayo urabagora cyane. Abenshi bifuza ko abandi bababera inyangamugayo cyangwa bakigisha abandi ubunyangamugayo ariko bo ntabgo bafite. Niba wifuza impinduka iyari yo yose, ntabwo ihera ku bandi, ihera kuri wowe ubwawe. Ntiwasaba abandi kubahiriza itegeko kandi wowe uryica.  Ntiwasaba abandi kwirinda kukwiba kandi nawe wiba. Ntiwasaba abandi kuvugisha ukuri kandi wowe utakuvugisha. Ubunyangamugayo nimwe mu kingi iyobora ubuzima, aho butari nta mahoro nta n’ ubwumvikane buharangwa. Icyo ukora cyose haba mu bucuruzi, mu mashuri, mu buhinzi, m’umyuga n’ahandi, hakenerwa kuvugisha ukuri, kwubaha no gukurikiza amasezerano. Umuco w’ubunyangamugayo n’umwe utuma umuntu atera imbere. Ni kimwe mu bisabwa umuntu uwariwe wese kugira ngo atere imbere mubyo akora. Kuba inyangamugayo ni itegeko kugira ngo ugere ku nzozi zawe.

Ikibabaje n’uko guhemuka, kuriganya, kubeshya ubisanga ahantu henshi. Umushakashatsi w’umunyamerika Alistair Begg wanditse igitabo “The Day that America Told the Truth”, avuga ko abantu nibura 91% bafite umuco wo kutavugisha ukuri. Hano iwacu mu Rwanda, kutavugisha ukuri, bivugwa ko bikunze kugaragara mu bantu bamwe bakora imyuga yo kudoda inkweto, imyenda, abafundi, abakanishi n’abashoferi bamwe. Usanga abantu bamwe babinubira ko bamwe muri bo batavugisha ukuri. Cyangwa akazi bemeye gukora batakarangiriza ku gihe cyumvikankweho. Iyo ugiye mw’isoko cyangwa muri butiki, bamwe mu bacuruzi bazamura ibiciro, bigasaba umuguzi guciririkanya. Iyo utazi guciririkanya utanga ikiguzi cy’umurengera. Hari n’abantu bamwe bibaza ko kubona inyungu wariganije ari ukugira ubwenge. Uku kuriganya no kutavugisha ukuri kujyana kenshi n’ikibazo cya ruswa. Bank nyafurika itsura amajyambere ivuga ko ibyo bikorwa by’uburiganya no kutavugisha ukuri mu bucuruzi bigira ingaruka ku majyambere rusangi y’ibihugu byacu.

Iyo uri inyangamugayo cyane abantu benshi baragukurikira, bakakugisha inama, ndetse bakakubitsa n’amabanga. Urugero rwa hafi intumwa y’Imana Muhamadi amateka atubwira ko yari inyangamugayo irenze kugeza aho bamwita izina rya “Al-Amin” risobanura “umwiringirwa”. Akiri umuhungu muto, abantu benshi bazaga kumubitsa amafaranga n’indi mitungo yabo, bagaruka akayibasubiza atabaruhije. Abraham Lincoln  wabaye peresida wa 16 w’ Amerika yabaye icyamamare, rimwe yafashe umwanya ajya gusubiza ibiceri bitari ibye, nawe bamuhimbye izina rya “Honest Abe”. Yasigiye abanyamerika umurage ukomeye wo kuba inyangamugayo.

Ubunyangamugayo ntabwo umuntu abuvukana, araburaharanira maze bukamujyamo. Umuntu wese wifuza gutera imbere, kugira ubuzima bwiza aho yaba ari hose, niyo ndangagaciro yambere agomba kwishyiramo. Burya n’uburezi nicyo kintu cyambere bugomba gushingiraho nkuko Jean Jacques Rousseau abivuga ko “ibyo tutabonera mw’ivuka tubihabwa n’uburere”. Ubunyangamugayo ni indangagaciro y’ingenzi mu buyobozi ubwo ari bwo bwose.  Rose Mary Mbabazi avuga ko“inzego zose zakagombye gufatanya mu gutoza urubyiruko indangagaciro ariko abakuze tukarubera urugero rwiza. Ntiwabwira urubyiruko ngo rugire ingeso nziza, rurwanye ruswa kandi rubona ko hari abakuru biyandarika ari na bo barya ya ruswa”. Ubupfura n’ubunyangamugayo nta shuri byigirwamo, umuntu ku giti cye niwe ubugiramo uruhare. Johnson Busingye nawe avuga ko “ukuri n’ubunyangamugayo niryo shuri tutajya twiga, umuntu arabiharanira, bikamuyobora mubyo akora no mubyo avuga byose.


Umwanditsi:  Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist