SOCIAL

Irebere Urutonde Rw'abanyeshuri Bahize Abandi Mu Bizamini Bya Reta.

Nyuma y'inkuru twabagejejeho y'itangazwa ry'amanota , Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.

Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by'abatsinze bose, baziga mu mashami y’ubumenyi rusange.

Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.

Abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by'abatsinze bose. Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.

Abanyeshuri 5 bahize abandi muri P6

1. ISEZERANO Forever Hyacinthe (Saint Andre-Muhanga)

2. IHIRWE Edvine (Mount Carmel School-Gasabo)

3. SINGIZWA TETA Ornella (EP Espoir de l'avenir-Bugesera)

4. ISHYA RUGEMA Achille (Acadmie de la Salle- Gicumbi)

5. ISHIMWE David( EP High Land-Bugesera).

Abanyeshuri 5 bahize abandi mu cyiciro rusange.

1. NTWALI MANZI Albert (Acadmie de la Salle- Gicumbi)

2. INKINDI AGAHOZO Peter Paola(ENDP Karubanda-Huye)

3. KARIRE Nora (Maranyundo Girls School-Bugesera)

4. GIRWA Lucky Time (ES Ruhango-Ruhango)

5. ARENGERWA Merci Alliance ( ESC Byimana-Ruhango)

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist