SOCIAL

Imiryango Hafi 700 Ituriye CIMERWA Imaze Kubaruwa Ngo Yimurwe

Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.

Hashize igihe abaturage bo mu karere ka Rusizi mu mirenge ya Muganza na Nyakabanda Baturiye uruganda rukora sima (CIMERWA) bagaragaza ko babangamirwa n'uru ruganda mu buryo bunyuranye, burimo urusaku rutuma badasinzira ndetse n'izindi ngaruka zirukomokaho, zirimo imitingito isenya inzu batuyemo ndetse n'ivumbi rya sima usanga mu ngo zabo.

Iki kibazo giherutse kugezwa no kuri Perezida Kagame ubwo mu kwezi gushize yahuraga n'abavuga rikumvikana bo mu ntara y'iburengerazuba, asaba ko cyavugutirwa umuti mu maguru mashya

Icyo gihe hahise hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye rigamije gusesengura iki kibazo.

Iri tsinda riri muri aka gace kuva mu cyumweru gishize, aho riri kubarura imitungo y’abaturage bazimurwa.

Imiryango yimurwa ni iri muri metero 300 uvuye ahacukurwa kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA, ndetse n’ituye muri metero 500 uvuye aho uru ruganda rwubatse.

Kugeza ubu imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo imaze kubarurwa.

Iri tsinda kandi rinamaze kubarura ibikorwa by’ubucuruzi ni 137.

Ibi bikorwa byose bikaba bifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu guhe igikorwa cyo kwimura aba baturage bagatuzwa ahantu heza Leta yakigeneye miliyari 20.

Kuri uyu wa Gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, yasuye iri tsinda ngo arebe aho imirimo yaryo igeze.



Inkuru ya RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist